gasanaAbatekamutwe bakamye ikimasa

Mulindangabo Faustin visi Me Rusagara Ignace batawe muri yombi bazira impapuro mpimbano

Ubu inkuru yabaye kimomo ko Mulindangabo hamwe na Me Rusagara batawe muri yombi na polisi y'igihugu.

Gupfobya jenoside yakorewe batutsi n'icyaha ntanuwabyemera !!ariko se abashaka kwitwikira ko bakorewe icyaha cyo gusahurwa kandi babeshya bo bazahanwa ryari?gushaka ubutunzi utigeze kugeza naho ukora impapuro mpimbano byo bihurirahe no gucika ku icumu rya jenoside yakorewe batutsi 1994.Umuntu wahuye n'amahano agakorwaho na jenoside yaracecetse ategereza ubutabera ,kandi yarabuhawe n'utarabuhabwa haracyakorwa iperereza.gasana

                   Police y'igihugu yafashe abatekamutwe

Ubutabera buhanzwe amaso!!! Sebatware Andre ati:Niba hari icyaha nakoze nibakindege nkiburane mu ruhame ,kandi nanone niba ari ibibanza bashaka nibangurire batambohoje.Tariki 25/09/2015 mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga nibwo haburanwaga urubanza rushingiye ku mitungo ya Sebatware yatejwe cyamunara bivuye kuri Me Rusagara binakekwako ngo yaba ariwe wacuze ubwo bwenge afatanije na Mulindangabo uvuga ko yasahuwe na Sebatware.Skol nk'umuguzi wiyo cyamunara yatangiye kugira impungenge z'amafaranga batanze bagura imitungo ya Sebatware kuko abayigurishije batawe muri yombi na polisi y'igihugu.

Igihe cyuje umwijima kibasiye u Rwanda,bityo umuntu yihakana undi.Umutwe wihakana igihimba u Rwanda rucura imiborogo.Bamwe mu biyitaga abatoni b'ingoma barasahuye barahunga barabisiga,ubu barabiryozwa.Intambara irangiye FPR yafashe ubutegetsi yerekana ko buri wese agomba guhabwa imitungo ye ,uwawubohoje akawuvamo.Muri ibyo bihe hari abatarabyumvaga kubera imbaraga zayimushyizemo.Uko imyaka yagendaga yisunika ninako hafatwaga ingamba zo gushimangira ingamba z'imiyoborere hifashishijwe guca amakimbirane.

Nkuko twagiye tubikesha bamwe mu bari abatoni ba Leta cyangwa n'undi wese wari uvuga rikijyana baje kwanga ko amazina yabo yatangazwa ,ariko bantangariza ko uwari Perezida wa Repubulika mu nzibacyubo Bwana Bizimungu Pasteur yaje kwamagana abafatira imitungo yabandi kandi batanabashinja ko banabasenyeye.Mu 1999 nibwo haje uburyo bwo gutuza bantu ngo bave mu mazu yabandi.Ninde uzakura urujijo mu banyarwanda

Sebatware Andre aratabaza inzego zose  kubera akarengane akomeje gukorerwa .Leta y'u Rwanda iramagana uwapfobya jenoside yakorewe abatutsi .Ibi ntawabihakana kuko ntawavuga ko mu Rwanda abatutsi batishwe.Amahanga nayo arabyemera akanabisabira imbabazi.Kubera icyaha kindengakamere cyakozwe muri jenoside yakorewe abatutsi niyo mpamvu hashyizweho urwego rwa Gacaca kugirango hamenyekana uwagize uruhare wese .

Gacaca yateguwe neza yewe n'ikusanyamakuru naryo rikorwa neza,ariko ikibazo cyabaye iburanisha.Zimwe mu nyangamugayo zahindutse inkundamugayo maze ruswa ihabwa intebe ukuri kubura ijambo ,akarengane kavuza ubuhuha kugeza naho bari batangiye kujya bafunga bamwe mu bacitse ku icumu kandi byitwa ko aribo bavugira.

Ibi byakorwaga nk'iyo bashakaga kumugira ikiraro cyo kurya ruswa akabangira bamushotoraga bavuga ko yimanye amakuru.Ubu turi nkuru yuwitwa Mulindangabo Faustin ufunze kubera amanyanga yakoze akanandikira Minisitiri w'ubutabera agira ati:mu'izina no mu mwanya w'abacitse ku icumu mpagarariye batsinze Sebatware Andre mu rubanza rurebana n'umutungo wacu wononwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, rwaciwe n'urukiko Gacaca rw'umurenge wa Mudende kuwa 06/09/2007 ; Mbandikiye  iyi baruwa mbasaba ko mwaturenganura kukarengane gakomeye twagiriwe n'Uumuhesha w'inkiko w'Umwuga Nsengiyumva john.Nkuko bigaragazwa na kopi dufite y'ibaruwa yerekana ko umuhesha w'inkiko Nsengiyumva yari yaranze guteza cyamunara kuko yabonaga adafite ibyangombwa byuzuye.

Aha rero niho havuye no gufungwa kwa Mulindangabo kuko ibyangombwa bye biteza cyamunara ari ibihimbano.Mulindangabo yari afite amazina menshi atandukanye none amwe muriyo baravuga ko yaba atabaho.Ubu bujurabukorwa n'abantu bitwikiriye Gacaca  ko yaciye imanza kandi ntazigeze zibaho bikwiye gucika.Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu ibaruwa yo kuwa 15/07/2015 nimero 30/DII/A/NPPA yandikiraga perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga gufatanya bagakora iperereza.

Ibaruwa iragira iti:Mpereye ku iperereza riri gukorwa n'ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.Nkwandikiye ngusaba kutugezaho ifishi y'isomwa ry'urubanza y'umwimereri rwerekeye umutungo wononwe  yashyikirije urukiko hasabwa icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara umutungo wa Sebatware Andre kugirango izifashishwe mu iperereza.Iyi fishi niyo yabaye igisasu kuri Mulindangabo Faustin hamwe na Me Rusagara ikaba yabaganishije mu maboko ya polisi y'igihugu.

Ifishi izakoraho Mulindangabo uvuga ko ahagarariye inyungu z'abacitse ku icumu niyo mu kagali ka Rungu umurenge wa Mudende akarere ka Rubavu.Undi uvugwa muri uru rubanza ni uwitwa Gacondo Frederic ushinzwe komisiyo y'ubutaka kuko mbere yavugaga ko umutungo wa Sebatware uri mu maboko ya Leta ko ugomba kugurishwa nkutagira benewo.

Mu gihe cya cyamunara yaje kwisubira arakwepa.Umuhesha w'inkiko Nsengiyumva Jhon nawe biramukanurira kuko ntabwo bimucika,agomba gutanga ibisobanuro. Uwunganira Sebatware we arasaba ko abo Mulindangabo yita ko ahagarariye  aribo:Kanyundo kongeraho Ruvumba hakaza Mudahindwa udasize Bukara nundi witwa Ndatira utanasize Rwakigarama na Gashuhe bagaragara mu rukiko bagasobanura icyo baba barangiririjwe na Sebatware.Ikibabaje ni uko Sebatware yasabaga ko niba hari numurega byaba ukuri cyangwa ibihimbano ko bareka bakazana irangizarubanza byagaragara ko urubanza rwaciwe akishyura batagurishije umutungo we ,ariko Nsengiyumva na Gacondo barabyanze bateza cyamunara.Tariki ya 03/08/2015 nibwo mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga inteko y'abacamanza yari iyobowe na Unejumutima Aphrodice hamwe n'umwanditsi Hitimana Jean rwatanze icyemezo nimero 007/15/TB/NYRGA cyemeza guteza cyamunara.Ubu ni ubugira kabili Mulindangabo Faustin afatirwa mu cyuho cy'impapuro mpimbano kuko akiri umusilikare afite ipeti rya CPL yarabifungiwe akurikirwanywe na Lt Mubiligi ,murumva ko yabigize umwuga.

Uhagarariye Sebatware yandikiye umuhesha w'inkiko Nsengiyumva Jhon  amusaba impapuro z'umwimereri zavuye mu murenge wa Mudende arazimwima .Abandi bati;si ukuzimwima ntazo yari afite kuko iyo azigira yari kuzitanga.Niba rero ubutabera bwataye muri yombi Mulindangabo bishobora gukanga abashaka gusahura.Leta y'u Rwanda isaba ko niba warangiririjwe imwe mu mitungo yawe ukayiregera ko nta mpamvu yatuma utayishyurwa ,ariko ababeshya nabo akabo kagiye gushoboka.

Impungenge z'ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika cyangwa ubushishozi n'ubunararibonye nibyo byatumye Mulindangabo na Me Rusagara basohoka mu rukiko rwa Nyarugunga Polisi ibategereje.Mulindangabo bamubajije abo ahagarariye aho bari  asubizako bapfuye.

Mu rukiko basabye Mulindangabo ko amafaranga yatwaye yayagarura kuko abo avuga ko ahagarariye ntabo agaragaza mu rubanza.Urukiko rwabajije Mulindangabo icyo apfana na buri wese avuga ko ahagarariye.Mulindangabo yavuzeko Rwakigarama na Gashuhe ari ba se wabo.Abajijwe icyo apfana na Ndatira avuga ko ari sekuru.

Urukiko rwabajije Mulindangabo icyo apfana na Bukara avugako ari nyina wabo.Mulindangabo yabajijwe icyo apfana na Muhindwa asubiza ko ari se umubyara.Mulindangabo yabajijwe icyo apfana na Ruvumba na Kanyundo asubiza ko ari ba Nyirarume.Urukiko hamwe na Sebatware barasaba ko Mulindangabo yagaragaza amasano ye nabo yita ko ahagarariye ndetse ni igihe bitabiye imana ,kongeraho ko nta n'umwana bafite.

Mu rukiko ubwo twari twicayemo hari bavugaga ko ngo Me  Rusagara yaba yaraguze inzu ihenze cyane   ifite nk'agaciro ka miliyoni nka mirongo itanu.Me Rusagara yakoranye n'umuhesha w'inkiko Nsengiyumva Jhon hamwe na Mulindangabo cyane.Gacondo nawe ntashirwa amakenga mu mikorere ye yo guteza cyamunara mu manyanga.

Ubu aba bose barishyuzwa ayo banyereje.Abandi bati ko bivugwa ko bagurishije mu cyamunara hasigaye miliyoni ijana na mirongo itanu kuki zitajya kuri konte ya Leta ,aha naho Gacondo akwiye gusobanura neza aho ayo mafaranga ari.Ikindi gisasu kiri kuri wa muhesha w'inkiko Nsengiyumva Jhon uvuga ko yihembye miliyoni ijana kandi bitemewe.

Ubu amakuru dukura ahizewe ni uko ubu Leta yahagurukiye ababeshya bashaka gusahura imitungo yabandi babeshya ko muri jenoside yakorewe abatutsi baba barabasahuye.Ese umuntu yagira icyizere ko umutungo wa Sebatware wari watejwe cyamunara mu manyanga wagaruka mu maboko ye?Ubutabera iyo bukoze neza buca akarengane.

Kalisa jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *