gerezaKigali: Umugororwa nÔÇÖumucungagereza bari baratorotse batawe muri yombi

gereza

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, rwataye muri yombi umugororwa witwa Simugomwa David n’umucungagereza wari wamufashije gutoroka muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 witwa Bashayija Janvier, aho bombi bakaba bari bamaze amezi abiri batorotse.

 

 

 

Kuri uyu wa 7 ukwakira 2015 nibwo Simugomwa David yafashwe n’Urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda (RCS).

Simugomwa yabwiye IGIHE ko kuba yari agiye gutoroka ari uko yumvaga adashobora kwihanganira gufungirwa icyaha atakoze. Avuga ko yakatiwe imyaka 15 ahamijwe icyaha cya Jenoside atigeze akora kuko ngo atari kwica umuntu yahishe.

Akomeza avuga ko yatorotse agira ngo arebe ko yagabanya akababaro yatewe n’igihano yahawe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa, SIP Hillary Sengabo, avuga ko abagororwa batishimiye ibihano bahawe batagomba gutoroka kuko ari amakosa.

Yagize ati “Iyo wabangamiye sosiyete, ikagushyikiriza gereza, gereza irakugumana kugeza igihe igihano kirangiriye. Iyo na none utorotse aba ari amakosa.”

RCS ivuga ko Simugomwa David n’umucungagereza witwa Bashayija Janvier wari wamufashije gutoroka, bagiye gushyikirizwa ubutabera bagakurikiranwaho icyaha cyo gutoroka cyiyongera kubyo bari basanganywe.

Uretse icyaha cya Jenoside cyatumye Simugomwa akatirwa imyaka 15, ngo mu mwaka wa 2014 yari yakatiwe imyaka 3 ahamwe n’icyaha yo gukoresha amafaranga y’amiganano. Naho Bashayija Janvier ngo ashobora kuba yarafatanyije ibyaha bya Jenoside na Simugomwa.

Simugomwa avuga ko yari amaze amezi abiri n’iminsi mike atorokeshejwe, ariko ngo kuba atari ubwa mbere yari atorotse bishobora gutuma ahabwa ibihano bihanitse.

igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *