bahiziiAkarere ka Nyamasheke karimo gutera mbere mu buryo bwihuse.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba .Ni Akarere gakora ku  kiyaga cya Kivu by’umwihariko igice kimwe kikaba gikora no ku ishyamba rya Gishwati.Mu rwego rwo kumenya ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’akarere  twegereye Umuyobozi  w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Bahizi Charles ngo atugaragariza muri rusange uko Akarere ka Nyamasheke kagenda karushaho gutera imbere mu nzego zose.

bahizii

     Visi-meya Bahizi Charles,uwo wambaye amataratara

Uyu muyobozi  bigaragara ko ari inararibonye akaba ari n’impuguke mw’iterambere kuko afite dipolome y’ikirenga (Master’s Degree muri Development Studies) yatangiye atwereka imiterere y’Akarere, ibyo Akarere kamaze kugeraho n’uburyo abaturage bishimira gahunda zose bagenda bagezwaho.Nkuko twabivuze haruguru  Nyamasheke ni kamwe mu Turere 7 two mu Ntara y’Iburengerazuba. Gahana imbibe n’Akarere ka Karongi, Akarere ka Nyamagabe, Akarere ka Rusizi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni Akarere gafite imirenge 15, utugari 68 n’umunani n’imidugudu 588. Gafite ubuso bwa kilometero kare 1.174 kakagira n’abaturage basaga ibihumbi 386.

 

Kubera ubutegetsi bubi bwaranze Repubulika ya mbere niya kabiri zayobowe na perezida Kayibanda Geregori na Habyarimana Yuvenali, aka Karere kari mu bice byari byarabangamiwe nubwo butegetsi bwombi, kubera ko abaturage bari bagatuyemo batafatwaga nk’abanyarwanda ahubwo bakaba baritwaga abanyamahanga cyane cyane nk’imvugo zabo bayobozi aho bavugaga mu madisikuru yabo ngo “ banyarwanda banyarwandakazi namwe banyacyangugu”. Iyi mvugo yagaragazaga ivangura ridasanzwe rishingiye ku turere, bigaragaza ko abaturage bo muri utwo duce bari barahejwe muri gahunda zose z’iterambere kubera ko izo leta zombi zari zarabateye umugongo baribagiranye mu bandi banyarwanda kandi nabo bari bafite inyota y’iterambere ry’igihugu cyabo.

Kubera imiyoborere myiza iyobowe n’Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME, Akarere ka Nyamasheke n’abaturage bako bamaze gutera imbere ku buryo bushimishije nkuko babishimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Mu myaka 5 ishize mu rwego rw’ubukungu, Akarere ka Nyamasheke kageze ku bikorwa bikomeye bitandukanye, bikaba byaratumye muri aka karere haba impinduka nyinshi nziza ku baturage mu kwiteza imbere. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere, akarere ka Nyamasheke kihaye intego yo kuzamura ubukungu binyuze mu bikorwa remezo nko gukora imihanda, kwegereza abaturage amashanyarazi, amazi meza, kurengera ibidukikije, ishoramari, itumanaho n’ibindi. Ku birebana n’ibikorwa remezo, Akarere ka Nyamasheke kamaze gutera imbere cyane kubera umuhanda wa kabulimbo Buhinga-Mugonero ufite km 52, uyu muhanda ukaba warakuye byimazeyo abaturage mu bwigunge kubera ko ibinyabiziga bitandukanye byiyongereye muri uyu muhanda bikaba byarafashije kwihutisha ubuhahirane hagati y’Akarere ka Nyamasheke n’utundi turere. Kubera ikorwa ry’uyu muhanda, biragaragara ko ubukerarugendo bugenda bwiyongera kubera ko abashoramari batangiye kuza kurambagiza aho bashora imari yabo muri aka Karere cyane ko gafite n’amahirwe yo kuba igice cyako kinini gikora ku kiyaga cya Kivu ndetse no kuri parike y’igihugu ya Nyungwe. Hubatswe kandi umuhanda wa kabulimbo Kitabi- Crete Congo Nil ufite kilometero 30, umuhanda wa kabulimbo Gashirabwoba-Bushenge hospital ufite kilometero 2. Uyu muhanda wakuye mu bwigunge abaturage baganaga ibitaro bya Bushenge bagiye kwivuza, kubera ko mu gihe uyu muhanda wari ukiri itaka wabangamiraga abaganaga ibyo bitaro kubera icyondo kinshi cyaharangwaga mu gihe cy’imvura,; cyangwa se ivumbi ryinshi ryabangamiraga abantu mu gihe cy’izuba. Uyu muhanda watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe yazaga gusura abaturage b’aka karere mu mwaka wa 2013, abaturage bakaba barabimushimiye cyane kuko uyu muhanda wakozwe vuba cyane uhereye igihe yawutangiye. Imvugo ye rero niyo ngiro.

Turetse iyi mihanda ya kabulimbo, hirya no hino mu karere hakozwe imihanda itandukanye ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa: umuhanda Ntendezi-Mwezi-Ruguti wa km 20; umuhanda Gashirabwoba-Ntango wa km 30; umuhanda Kirambo-Susa wa km 13; umuhanda Tyazo-Rangiro-Cyato wa km 24; umuhanda wa Hanika-Kivugiza wa km 18; umuhanda Rugarika-Karambi-Musenyi wa km 25; umuhanda Taro-Gitsimbwe-Bunyamanza wa km 15; umuhanda Cyapa-Bigutu-Mwezi wa km10; umuhanda Ntendezi-Bushenge niyindi. Akarere kandi kakataje mu kwegereza abaturage amashanyarazi, umuyoboro w’amashanyarazi Gihombo-Karengera wa km 12 ukaba waruzuye ndetse n’abaturage bakaba bacana baribagiwe udutadowa twabateraga ibicurane bya buri kanya. Urugomero rwa Nyirabuhombohombo rwaruzuye, abaturage bo mu Mirenge ya Karambi na Macuba bakaba baravanywe mu bwigunge. Abashoramari barakomeza kandi gushora imari yabo muri Nyamasheke mu rwego rwo kubaka ingufu z’amashanyarazi, nk’IKIRARO INVESTMENT bagiye gushora imari yabo mu  kubaka hydropower ya megawati 1,5 izamurikira abaturage b’Umurenge wa Karambi na Mahembe. Hari kandi n’umushoramari watangije gahunda yo kubaka urugomero rw’ingufu z’amashanyarazi mu Murenge wa Cyato. Mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane cyane ibicanwa, abaturage bakanguriwe ubutitsa gukoresha rondereza no kubaka biogazi aho bishoboka hose kandi kugeza ubu barabyitabiriye ku buryo bushimishije.

Ku birebana no kwegereza abaturage amazi meza, hubatswe imiyoboro y’amazi Gisakura-Nyamirundi ifite km 80; umuyooro w’amazi Rugeshi-Nyamirundi ufite km 28; umuyoboro w’amazi Kanzu-Gatare ufite km 10 n’umuyoboro w’amazi Gaheno-Rwamatamu ufite km 58. Hari kandi umushinga w’imyaka ine ukorera mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi uterwa inkunga n’abasuwisi mu kwegereza abaturage amazi meza, ku buryo nyuma y’iyi myaka ina izarangira kwegereza abaturage amazi meza Akarere gahagaze kuri 83%. Kuri gahunda z’ishoramari, Akarere ka Nyamasheke ni Akarere gakungahaye ku gihingwa cya kawa n’icyayi mu bihingwa ngengabukungu, ku buryo ubu gafite inganda 38 zitumganya kawa z’ibitumbwe n’uruganda rumwe rutunganya kawa yumye MICOF KIRAMBO DRY MILL. Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruragenda rutera imbere gutunganya icyayi cyane mu kongererwa imashini zigezweho no kugenda rwagura ubuso bw’icyayi mu rwego rwo kubonaumusaruro ushimishije. Kubera ubutaka buberanye n’ubuhinzi bw’icyayi, abaturage bibumbiye muri Koperative COTHEGA n’umushoramari Karyabwite Pierre, bahinze ubuso bw’icyayi kuri hegitare 1500, nabo bakba bar muri gahunda yo kubaka uruganda rutunganya icyo cyayi aho kugemura umusaruro wacyo mu ruganda rwa Gisovu ku buryo bugoye. Abashoramari kandi bashoye imari yabo mu kubaka uruganda rutunganya imitobe ituruka ku musaruro w’imbuto nk’ibinyomoro, inanasi, maracuja n’ibindi, ubu urwo ruganda AGASARO rukaba ruhagaze ku rwego rwo gucuruza ibinyobwa byarwo mu bihugu duturanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kwitabira imurikagurisha mu bihugu duturanye. Hubatswe ubwanikiro 9 bwo kwakira imisaruro nk’ibigori, umuceri n’ibindi. Ibishanga bikungahayeho ibihingwa by’umuceri nk’igishanga cya Kilimbi, Kibati, Nyagahembe, Rurangazi, Mugonero na Cyunyu biragenda bitunganywa neza kugirango umusaruro wabyo urusheho kwiyongera. Hatungayijwe kandi amaterasi y’indinganire kuri hegitari 2171 mu rwego rwo gufata ubutaka neza no kubyaza umusaruro ayo materasi hakoreshwa ifumbire z’amoko yose no gukomeza gushishikariza abaturage kuyafata neza no kuyabyaza umusaruro ushimishije.

Ibigo by’imari biragenda byiyongera ku bwinshi mu Karere nk’ishami rya Banque de Kigali, COGEBANQUE, Banques Populaires, SACCOs mu Mirenge yose na za Microfinances mu gihe mbere ya 1994 muri aka Karere harangwaga gusa za Banki z’abaturage nazo zikaba zarakoraga biguru-ntege uretse ko ubu bigaragara ko zivuguruye ku buryo bushimishije.

Mu rwego rw’ubukerarugendo, Akarere ka Nyamasheke gafite ahantu nyaburanga, aharanze amateka y’umwaduko w’abazungu aho Dr Kant yinjiriye mu Kigaga ho mu Murenge wa Shangi, ibigabiro bya Rwabugiri mu Murenge wa Kagano n’Akarwa k’abakobwa ho mu Murenge wa Kagano. Kubera ikorwa ry’umuhanda uhuza Rusizi-Nyamasheke-Karongi uzakomeza kugera Rubavu, ubu ingufu zirashyirwa mu iyubakwa ry’amahoteli, amacumbi kuri ba mukerarugendo n’ibindi. Kugeza ubu Akarere gafite hoteli yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri  5 izwi kw’izina rya NYUNGWE FOREST LODGE n’indi iyigwa mu ntege yitwa NYUNGWE TOP VIEW HOTEL zunganirwa na ISHARA BEACH MOTEL, Centre ya Kumbya, Guest House Kagano n’izindi centres zakira abashyitsi zikomeza kubakwa.

Mu bukungu kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buragenda butera imbere kubera ko Akarere ka Nyamasheke gakungahaye ku mabuye y’agaciro, bityo abashoramari bakaba bagenda umunsi ku wundi biyongera. Ubwiza bw’ishyamba kimeza rya Nyungwe n’ikiraro cyaryo kiri mu bushorishori ( Canopy) byongerera Akarere amahirwe yo kwakira ba mukerarugendo benshi no kurushaho kukamenyekanisha. Mw’iterambere ry’Akarere, ubucuruzi n’ubukorikori butandukanye ntibyibagiranye kuburyo isoko mpuzamahanga rya Rwesero ryateje abaturage imbere mu buryo budasubirwaho n’inyubako y’Agakiliro imaze kwakira abanyamyuga batandunye mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Hanga Umurimo. Abanyamuryango bibumbiye mu makoperative 3 bakorera mu kiyaga cya kivu bagenda barushaho kwiteza imbere kubera ko izo koperative z’abarobyi b’isambaza n’amafi, koperative y’abacuruzi bazo na koperative itwara abantu n’ibintu bigaragara ko zizamuka neza kandi zitanga ikizere ko ishoramari ryabo rizagenda rirushaho guteza imbere Akarere n’igihugu muri rusange.

Akarere ka Nyamasheke gafite amasoko abaturage bako bahahiramo cyane cyane iicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, centres z’ubucuruzi 116 zigenda zivugururwa buri mwaka. Akarere kndi gafite amasoko 2 y’amatungo nk’isoko mpuzamahanga rya Rugali riri mu Murenge wa Macuba n’isoko ry’amatungo ya Bumazi mu Murenge wa Bushenge. Isoko rya Rugali riri muri gahunda yo kubakwa no gutunganywa neza mu rwego rwo kuba isoko rya kijyambere ryambukiranya imipaka ku buryo inyubako yaryo izaba yarangiye mu mezi 18 ari imbere. 

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bashimira cyane Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME iterambere ryihuse amaze kubagezaho cyane cyane umutekano usesuye mu mpande zose z’igihugu umunyarwanda wese yiyumvamo. Imihanda, amazi  n’amashanyarazi bimaze gukwirakwira mu baturage barabimushimira byimazeyo cyane ko yifuza ko umuturage wese agerwaho n’ibikorwa remezo nta numwe usigaye inyuma.

Baramushimira cyane kuba yarahuje abanyarwanda bose nta vangura ku buryo abanyarwanda bose basigaye bumva ko ari bamwe kandi bagasangira ibyiza byose igihugu kibagezaho. Nyakubahwa Paul KAGAME ashimirwa cyane no gukomeza kwegera abaturage abashishikariza kwiteza imbere no gukomeza gukunda igihugu cyabo no kugihesha agaciro muri gahunda zose z’iterambere.

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ntibazibagirwa na rimwe uko Nyakubahwa Paul KAGAME yabavanye abaturage bose muri Nyakatsi ubu umuturage wese akaba atuye mu nzu nziza imuhesha agaciro uko bikwiye. Abaturage kandi barashimira Nyakubahwa Paul KAGAME gahunda nziza za GIRA INKA MUNYARWANDA, VUP, UBUDEHE, UBWISUNGANE MU KWIVUZA zafashije abaturage batishoboye kwivana mu bucyene no guteza imbere ubuzima bwabo n’imibereho myiza muri rusange.

Nyakubahwa Paul Kagame ntazibagirana mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke kubera umuhanda wa Kabulimbo Rusizi-Nyamasheke-Karongi yabagejejeho mu rwego rwo kwagura ubuhahirane, kwihutisha ishoramari n’ubukerarugendo biberanye nako Karere mu gihe Leta zo hambere zari zarabatereranye.

Nyakubahwa Paul Kagame ntazibagirana mu baturage b’ Akarere ka Nyamasheke kuba we n’ingabo yari ayoboye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda barahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bagakuraho leta y’abicanyi bicaga abo bagombaga kurinda.

Arashimirwa kandi kuba ari intangarugero mu bayobozi bose bayoboye u Rwanda kuko we icyo agamije ari inyungu z’igihugu no guteza imbere ubutitsa abaturage mu gihe abayobozi ba Repubulika ya mbere niya kabiri bimirizaga imbere inyungu zabo no gutanya abanyarwanda.  

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *