nkurunzizaUbutegetsi budashimangiwe n’amategeko burahirima

Buyoya yagurishije UPRONA ubumwe bw'abarundi bugwa muri Tanganyika.

Ibibi by'urusaku rw'amasasu n'imiborogo iherekejwe n'imivu y'amaraso nibyo bikomeje kuranga igihugu cy'u Burundi.Perezida Nkurunziza we kwica cyangwa gupfusha arabifata nko kujya mu kibuga gukina umukino uwo ariwo wose.

Abazi kureba ishusho ya politiki barasanga igihugu cy'u Burundi kigeze mu makuba akomeye.Ingoma iriho ubu nayo iragira iti:Twameneshejwe n'abatutsi aribo ba Micombero mutibagiwe Bagaza mudasize Buyoya we wakoze ubwicanyi bwa Ntega na Marangara agasoza atwicira Ndadaye wacu twari dukuye mu buhungira mu gihugu cy'u Rwanda.

nkurunziza

                              Nkurunziza Perezida w'u Burundi

Ubu rero mu Burundi biracika cyane kuko amwe mu makuru avayo aremeza ko abantu babaye mu butegetsi mu gihe cy'ingoma ya UPRONA yitwaga  iy'abatutsi ko ntamahoro bazahabwa. ingero zarigaragaje kuko. Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo yiciwe iwe arashwe n’abantu bataramenyekana.

Ubu ikibabaje ni uburyo nta n'iperereza rirakorwa kandi umuntu yarishwe ku manywa y'ihangu.Col Jean Bikomagu wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi mu 1993 yarasiwe iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana agerageza gusohoka mu marembo y’urugo rwe .Bamwe bati:Col Bikomagu yishe benshi none nawe niyumve?abandi bati:Kwihorera biganisha he ubumwe bw'abanyagihugu?Ahagana saa sita n’igice ngo nibwo Col Bikomagu yaramaze kwicwa arashwe nyuma, aya makuru atangira gukwirakwira, bikaba bivugwa ko uyu mugabo yarashwe agerageza gusohoka iwe abamurashe bakaba barahise bahunga.

Ibinyamakuru byo mu Burundi hamwe n'abanyamakuru babyo tugenda dukuraho amakuru biratangaza ko ibintu bitifashe neza kubera ko harimo intambara y'ubwoko ,kandi nikomeza ikazagera no kuri rubanda rwagiseseka bizaba bibi cyane.

Abo dukesha inkuru baragira bati: Usibye Col Bikomagu, umwana we w’umukobwa w’umuhererezi nawe yakomeretse ku kaguru ahita ajyanwa mu bitaro.Col.Jean Bikomagu wabaye umugaba mukuru w’ingabo ku gihe cya Perezida  Buyoya, na we yavugwaho na bamwe kuba ku isonga mu bashobora kuba barishe Perezida Melchior Ndadaye wahiritswe ku butegetsi akanicwa nabi mu 1993.

Col Bikomagu we yayoboye ingabo z'igihugu ku ngoma ya UPRONA,aho bavugaga ngo umugambwe w'abadasigana.Abantu bamwe barakeka ko yishwe mu rwego rwo guhorera Gen.Adolphe Nshimirimana, mu gihe andi makuru avuga ko bishoboka ko ari abajura bamwishe ngo kuko batwaye n’amafaranga dore ko Bikomagu yakoraga muri banki yitwa INTERBANK.

Ubu bamwe bu barundi bo ngo barambiwe ubwicanyi bukomeje kubamaraho abantu mu nyungu z'udutsiko tugamije gusenya busahura.Ntanyungu izava mukwica abarundi  ahubwo murabaryanisha basubiranemwo nibikomeza bihorera  ntawuzasigara. Uburundi buzaba amatongo.Nkurunziza azategeka bande abarundi bashize?Ingoma zimena amaraso ntiziramba uko wakora kose ushyira imbere ubwicanyi ukarangiza nawe bakwishe.

Isi ntipfundikiye ntawe udapfa!!Abasesengura ingoma ya Perezida Nkurunziza bati:Barimo kurangiza manda yabo ya nyuma ariko icyo bagamije nuguhorera bene wabo bishwe. Numva ko haba Nkurunziza haba Nyamitwe bose biciwe ababyeyi. Bikomagu bamushinja kwica Ndadaye.Undi ati: Buyoya nawe Bagaza  ntacyo mwibwira ngo mube mukuyemo akanyu kaguru.

Abambali b'ingoma ya Nkurunziza barashinyagurira Bikomagu birengagije ko isi uyigendaho gake!!Gutanga amakuru ava mu nzego z'iperereza ngo yazize abajura n'amafaranga n'ikinyoma cyihishe mu bwicanyi.Leta ya Nkurunziza igeze aho iya Habyarimana yari igeze kuko nayo yicaga umuntu yarangiza igashaka icyaha ishyira k'umurambo.Abarundi bati:Amaraso ameneka azabazwe Buyoya niwe wakoze amakosa bituma  Ndadaye amutsinda kandi yaragirirwaga inama z'uburyo amatora akorwa ntiyemere none nawe aba mu gihugu abundabunda ntashema agira ryo kuba yagenda yemye.

Buyoya bene wabo ntibamwemera kuko bamushinja kugambanira umugambwe w'abadasigana UPRONA bigatuma bacika imyangaro, nabo yitwa ko yagabiye ingoma ndundi ntibamwemera azasabe imbabazi abarundi.Igihugu cy'u Burundi nicyo gusengerwa hakiyongeraho imbaraga z'igisirikare.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *