gasanaUmuhesha wÔÇÖinkiko Mpirikanyi yakamye ikimasa.

Leta y’u Rwanda ikangurira buri munyarwanda kubanira neza  mugenzi we,bityo ikanaboneraho gukangurira uri mu mahanga gutaha akaza agatanga umusnzu we.Ibi ntabwo bishobora kuzagerwaho hari udutsiko dukomeje guca Leta muri humye tukica ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.Aka gatsiko kayobowe na Musabyimana Obed ubu ushakishirizwa hasi kubura hejuru ngo afatwe agarure imwe mu mitungo yagurishije mu nzira z’amanyanga.

gasana

                    Polisi y'igihugu ntizihanganira abiba umutungo w'abaturage

N’ubwo Leta ikomeje guta muri yombi abitwikira Gacaca bakagurisha imwe mu mitungo y’abandi babeshya ko babasahuye,ubu hari hamaze kumenyekana kurenza ahandi ni mu cyahoze ari Gisenyi ahegera ishyamba rya Gishwati.

IMG_1527 Iyi ni inzu ya Ndereyehe yarigiye kwibwa na Mpirikanyi ayiteza cyamunara

IMG_1522 Nguwo Mpirikanyi aje kugurisha mu manyanga inzu ya Ndereyehe

IMG_1525

 Mpirikanyi na mugenzi we Irakiza babakomye mu nkokora batangira kwiheba

Ubu hari uwitwa Mulindangabo Faustin na Me Rusagara Ignace n’abandi bafungiwe impapuro mpimbano bakoze bakagurisha umutungo wa Sebatware Andre bavuga ko yabasahuye inka.Ubu rero turi ku nkuru iri hagati y’umuhesha w’inkiko Mpirikanyi Gaspard washatse kugurisha inzu ya Ndereyehe Charles Ntahontuye iri mu mudugudu wa Byimana akagali ka Ruhengeli umurenge wa Muhoza  akarere ka Musanze intara y’amajyaruguru.

Tariki cumi n’ebyeri ukwakira 2015 nibwo umuhesha w’inkiko Mpirikanyi Gspard yaje yitwaje mugenzi we witwa Irakiza Elie bje guteza cyamunara inzu ya Ndereyehe.Uhagarariye Ndereyehe mu mategeko yabwiye Mpirikanyi ko adashobora kugurisha inzu aterekanye izo manza  aho zabereye.

Mpirikanyi yasanze amazi atari yayandi cyamunara arayisubika kuko na Minisitiri Busingye yiyamye abahesha b’inkiko bashaka gushora Leta mu manza munyungu zabo.Mpirikanyi yaje guhamagarwa na bamwe bo mu nzego za Leta aza avuga ko cyamunara isubitswe.Bamwe mu baturage barambiwe imikorere yica ubumwe n’ubwiyunge badutangarije ko Mpirikanyi yari yitwaje umuhesha w’inkiko Irakiza Elie kuko ariwe ubifitiye ububasha.

Amakosa ahanitse nigute Mpirikanyi yajya gusaba cashet mpuruza atariwe uzateza cyamunara?ubu rero ni uko Ndereyehe yatanze ikirego arega Mpirikanyi kuko yamwirukaniye umupangayi kandi inzu itaragurishwa.

Abo mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza nabo bavugwaho ikosa kuko batanze cashet mpuruza batahawe igenagaciro ry’umutungo uzatezwa cyamunara. Ikibazo kindi Mpirikanyi yarashwawe ngo umunyamakuru yamwise umutekamutwe ,abaturage bati:Niba utariwe uri iki?amwe mu makuru twakuye mu bizerwa bo mu nzego za Leta zikorera mu karere ka Musanze ,ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko ngo n’uriya muhesha w’inkiko witwa Irakiza yaje kugaragara mu manyanga yo kugurisha amwe mu mazu kugeza naho yakoze cyamunara akayisubika ,nyuma bakayikora mu bujura akayandikaho umugore wa Musabyimana Obed akaza gutabwa muri yombi ariko ubu akaba yararekuwe.

Musabyimana Obed umucurabwenge witwikira Gacaca akagurisha amazu y’abantu mu nyandiko mpimbano.Andi makuru twiherewe n’umwizrwa wa Leta ngo Irakiza aracyakorwaho iperereza ngo barebe ko yongera kugwa mu mutego wa manyanga. Ahandi hatungwa urutoki ni muri CNLG ngo bamwe mu bakozi baho bakorana nabo batubuzi bagurisha amazu y’abantu kandi nta manza za Gacaca zabaye.

Ikibazwa na benshi ni gute mu turere dutatu Nyabihu,Rubavu na Ngororero ariho hayogoje igihugu. Abaturage bati:nigute abahesha b’inkiko babiri Irakiza na Mpirikanyi aribo bagurisha amazu ya Musanze bonyine?Irakiza we byigeze kumuvugwaho nyuma yegurira Mpirikanyi bazana kugurisha inzu ya Ndereyehe basanga inzego za Leta zabimenye zibabuza gukomeza kwangisha abanyarwanda ubuyobozi.

Inzu ya Ndereyehe yari igurishijwe mu buryo bunyuranije n’itegeko kuko abo bavugaga bagurishiriza ntabwo bigeze babazana biboneka ko byari kugenda nk’uko bagurishije amazu ya Baliyanga wigeze kuba perefe n’inzu ya Sofoni Rutayisire yo babakomye mu nkokora.Inzu ya Ndereyehe yabaye  ikibambasi cyandi mazu yaragiye kuzagurishwa mu manyanga.Ntawanga kwishyura,ariko nihagaragazwe imanza .

Niba rero Leta ikomeje guta muri yombi abitwikira Gacaca ninagaruze ibyo Musabyimana na bagenzi be bahuguje abaturage? Ubu biravugwa ko Ndereyehe atanigeze akorera muri iriya mirenge bamuregamo ko yasahuye,ikindi nta nubwo abamurega bamuzi.Andi makuru twakuye mu karere ka Musanze  nayemeza ko ubu inzego z’iperereza zatangiye gushakisha uwari we wese wagize uruhare rwo guhimba inyandiko mpimbano zagurishije imwe mu mitungo  mu nzira za manyanga.

Inkiko z’ibanze zirakemangwa kuko zitanga cashet mpuruza zitasabye ibyangombwa byose nk’uko byagenze kuri Mpirikanyi.Utugari natwo si shyashya,kuko dukora raporo ngo narumvise nk’uyu  Gapira Jean Bosco gitifu w’akagali ka  Nyaruteme wemeje ko ngo yumvise ko Ndereyehe yasahuye abantu inka.Utu turere twavuze haruguru ba gitifu b’utugali nabo ibi bibazo by’ibyangombwa by’ibihimbano bakwiye kubibazwa nk’abafatanyacyaha kuko barica gahunda ya Leta y’ubumwe. Leta nihumurize abahungabanyijwe haba abasahuwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ariko ntinashyigikire abitwikira Gacaca kandi ntacyo basahuwe.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *