genKwibohoza isomo muri politiki

Ijambo kwibohoza  rikunda gukoreshwa  mu bihugu biba byabayemo intambara za banyagihugu baba barameneshejwe ,hashingiwe ku bwoko ,indi ni bindi nkibyo byose. Mu Rwanda habayemo kwibohoza gushingiye ku bibazo byatejwe na politiki y’ivanguramoko no gukumira abanyarwanda mu gihugu. Intambara yabaye ivuye ku bintu byinshi .

1 Gukumirwa mu gihugu  hashingiwe ku bwoko kugeza naho hemezwa ko u Rwanda ari ruto.2 Intambara yatejwe ni uko ubutegetsi bwagundirirwaga kugeza  ivanguramoko ribaye ihame.Kwibohoza biva ku nshinga nyinshi hashingiwe ko umunyarwanda yaboshywe n’ibintu byinshi kandi bibi.

gen

                                                     Inkotanyi zabohoje u Rwanda

Nyuma yo kwibohoza  abanyarwanda babanye gute? Imirimo irasangirwa nkuko FPR yabivugaga?Muri ikigihe byerekana  koabanyarwanda bahawe ubuyobozi hatarebwe ubwoko,idini akarere igitsina nibindi byashingirwagaho muri Leta zabanjilije iya FPR.

Ubucuruzi nyuma yo kwibohoza byifashe gute?Amazu ahenze aboneka hose mu gihugu ,ariko mu cyaro nta kigenda harasabwa gushyiramo ingufu. Kwibohora byatumye amashuri aba menshi kandi buri wese yiga hatarebwe ubwoko,idini,igitsina,cyangwa n’inkomoko ye.Imibanire ya nyuma yo kwibohoza yahinduye byinshi kuko byatumye abarwanaga bahurira mu biro bose bakorera u Rwanda.

Iyobokamana nyuma yo kwibohoza ryabaye ryinshi nubwo amwe mu madini ataragira umurongo uhamye.Nyuma yo kwibohoza hashyizweho amatora  ,buri wese iyo hataje fone yohejuru aratorwa ,iyo ije bisaba gushishoza.Ubutabera nyuma yo kwibohoza ,havugwamo byinshi kubera abashobora kuvangira Leta bitwaje inyungu runaka.Imiturire nayo ivugwaho hakurikijwe amakosa ba nyirububasha bakorera abaturage. Amabanki yaje kwiyongera adafite umurongo ahombya abaturage kugeza naho nubu bamwe bakishyuza Leta.

Umutekano wo urubutse ntacyo wavugwaho ,kuko u Rwanda rujya no mu mahanga.Ubuvuzi ,ho ishyamba siryeru ,kuko harimo ikibazo kizakizwa na yezu kiritu nagaruka.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *