mugeRwanda:Abanyamategeko barumiwe peee!!!

Umukandida umwe rukumbi ikimenyetso cyo kuniga demokarasi mu rugaga rw 'Abavoka mu Rwanda.Abavoka bari bumiwe nabo bayoberwa itegeko ribarengera niritabarengera baba humiriza nkuyobore niwanga uzisanga aho utazi.Iterabwoba n'igitugu nibyo byatumye Me Nduwamungu yamburwa umwanya yari yatorewe wo kuyobora urgaga rw'Abavoka.kav

  Me. Kavaruganda watorewe kuyobora urugaga rw'abavoka mu Rwanda

Abanyarwanda bingeri zitandukanye barumiwe nk'uko n'abamwe mu banyamategeko bumiwe.Itariki 30/10/2015 nibwo hari hateganyijwe igikorwa cyo gutora umwavoka ugomba kuyobora abandi.Umugore witwa Mugeni Anitha ni akaga peee!!! kubera tikenike nk'iyahoze mu matora yo mu ngoma zo hambere muri Repubulika ya kabili yaheje itangazamakuru yanga ko rimuvumburaho amakosa yateguwe.

muge                           Me. Mugeni wasuzuguye itangazamakuru

Me Nduwamungu bamureze ibyaha birenze ibyo baregaga umuntu wabaga wanze guhagarara ngo bamanike idarapo cyangwa ngo barimanure. Me Kavaruganda watowe rukumbi nk'umukandinda wo mu gihe cy'ingoma ya Habyarimana we yaduhaye ikiganiro turamushima nta n'uwabona icyo amunenga ahawe umwanya niba atari umutego ni umugati.

hhhhNyuma y'amezi agera kuri atatu abavoka bitoyemo umuyobozi ariwe Me Nduwamungu akamburwa umwanya mu nzira zidasobanutse bikavuga ko Me Rutabingwa Athanase wari ucyuye igihe atamushakaga byaje kugerwaho.Umwe mu banyamategeko twaganiriye yihishe bagenzi be yanze ko dutangaza amazina ye agira ati:Ubu se iyi ni demokarasi ,hari aho mwabonye umuntu asabwa ibyangombwa akabitanga  umunsi w'amatora wagera agatorwa bakamukorera Coup d'etat.

kooo                        Abavoka ntabwo bose bemeye amatora

Yakomeje antangariza ko ibibaye mu rugaga rw'abavoka ko ari ikimenyetso kerekana ko nta demokarasi abanyamategeko bo mu Rwanda bafite ikindi ko badahuriza hamwe. Umudamu nawe ukora akazi k'ubwavoka tuganira nawe yanze ko izina rye rijya ahagaragara aravuga ati:Ko twatoye Me Nduwamungu mu mucyo nabo bose bahari agatsinda Me Kavaruganda kuki bataretse ngo bongere bapiganwe hatorwe uwo bagenzi be babonaho ubushobozi.

Arangiza ikiganiro yagize ati:Me Nduwamungu baramusebeje kugirango atazajyaho akababaza amafaranga banyereje kandi  hari n'ibikorwa bakoze byo gusakara inzu y'urugaga mu buryo bunyuranyije n'itegeko. Bamwe mu banyamategeko banenze uburyo Me Kavaruganda yatowemo kuko bavugaga ko bidakwiye ko habaho umukandida rukumbi.

Ikindi cyavuzwe  kinenga imikorere y'urugaga rw'Abavoka ni uko ubu bagoranye bakananiza bamwe mu bashakaga guhatanira umwanya wo kuyobora  batanga ibyangombwa nyuma Anitha Mugeni akababwira ko bituzuye,ngaho rero niba se abanyamategeko bagirwa ay'ifundi igira ibivuzo  itangazamakuru bakarigira ayo isandi igira ikigori rubanda rwagiseseka ruzaba urwa nde?Umwa voka umwe ati:Namwe muri ijisho rya rubanda muzatangaze ibyo mwiboneye icyo twakunze ni uko mwabonye ko demokarasi iri kure kuko nta mukandida umwe wemewe mu mateka y'u Rwanda aho rugeze  k'umunsi wa none,ati bari gushaka basi nuherekeza umukandida bakanamwiba amajwi bakanashaka n'abagore babili bikitwa ko uburinganire bwubahirijwe.Undi ati:Iyo uri mu gikorwa cyiza ntabwo uheza itangazamakuru.

Undi ati:Ko abanyamategeko ari twe tugomba kuyubahiriza tugaha agaciro itangazamakuru none birababaje kubona ari twe ba mbere mu Rwanda twishe amategeko birababaje urugaga ruzasabe imbabazi itangazamakuru.

Uwashize ubwoba we yagize ati:Itangazamakuru gukurikirana igikorwa cya rubanda n'inshingano cyane nko mu gikorwa cy'amatora ,naho ibyakozwe n'ikipe ya Mugeni hari ikibyihihse inyuma kigamije kurenganya Me Nduwamungu wari waratowe mu mucyo akanyagwa mu ijoro ryuje umwijima wa demokarasi.

Me Kavaruganda we ati:Nkorana n'itangazamakuru uzakenera amakuru nzayamuha nta kibazo kuba yatowe rukumbi nka Perezida fondateri wa MRND Habyarimana yasubije itangazamakuru ko we yatanze ibisabwa ko ibindi byabazwa abateguye amatora.

Niba bizwiko ku isi abavoka ari abantu biyambazwa mu butegetsi bwa buri gihugu none mu Rwanda bakaba babukoresha mu nyungu z'umuntu cyngwa abantu bake mu gikorwa cyo kuniga demokarasi murumva bihagaze gute?bizakemurwa nande?utabikemura ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? inyota y'ubutegetsi igisasu k'ubuzima bwa mu ntu.

Me Kavaruganda uhawe inshingano zo kuyobora abenshi batagukunze kuko watowe rukumbi kandi mu gihe wari waratsinzwe na Me Nduwamungu.Icyo nakubwira ugomba kumenya ko uhawe umuzigo uremereye kandi utazi uwo uzawuha utanazi uzawugutura.

Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *