mukandasiraRubavu:Ibikorwa remezo mu mazi abira

Guverineri w'intara y'iburengerazuba yigize ntibindeba peee!!!

Guverineri Mukandasira we yahawe iy'intara avuye muz'indi nzego za Leta gusa ni uko ananiwe cyangwa ni ugutinya kugaruza ibya rubanda.

Imwe mu mishinga ijyanwa mu turere ikomeje kwangirika .Imishinga myinshi ishingiye ku bikorwa remezo niyo yangirika buri wese akabibona kuko biba biri ku gasozi.Ikinyoma giherekejwe no gutanga amasoko nicyo gikomeje kuba nyirabayazana widindira ry'imwe mu mishinga ya Leta,kuko ntiwahana Rwiyemezamilimo mu gihe yahawe isoko yaratanze itako ry'umutware.mukandasira

                        Guverineri Mukandasira akomeje kwigira ntibindeba(photo:archives)

Inzego zose zirwanya ruswa mu mvugo zirakaze zarangiza zikamera nka wa mubyeyi ubona umwana akosa ngo ndagukubita bikarinda birangira yangije icyo yashakaga.Inzego zibishinzwe zizambwire ukuntu amashanyarazi yo mu karere ka Rubavu yangirika ataranamurikirwa abo agenewe.

Ubufatanacyaha nabitwa ko ari abanyabubasha mu gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane.Ubuhanga butandukanye mu iterambare rya buri gihugu bugaragarira mu nzira nyishi.Buri gihugu kigira uko gikora ibikorwa bitandukanye cyifashishije zimwe mu mpuguke bigendanye n'ikoranabuhanga.

Ibihugu bikiri mu nzira z'amajyambere harimo n'u Rwanda byo birugarijwe kuko bamwe mu bene gihugu ntibahabwa amahirwe yo gukora imwe mu mirimo y'ibikorwa remezo ,bityo bikagaragara ko ari ntandaro yo kudindira cyangwa kwangirika.Mu Rwanda hagiye gushira imyaka itabarika hatangwa inkunga zo kubaka ibikorwa remezo ,ariko abanyamahanga baba bayatanze bakayakurikira bakayahembwamo agatubutse ibyo yagenewe ntibikorwe nkuko byari biteganyijwe.

Abanyarwanda niyo bahawe kubikora babikora nabi bakirira ifaranga bakabita bitarangiye. Ubu biragaragara ko amasitade azakira imikino y'Afurika ntaho aragera kandi mu gihe hashize umwaka babeshya ko azaba yarangiye mu kwezi kwa cyenda none ubu ni ukwa cumu na kumwe.Ubu turi ku bikorwa remezo byo mu karere ka Rubavu mu ntara y'iburengerazuba. Icyambere kihavugwa harimo imihanda ya kaburimbo.

Iy'imihanda uko ikorwa birasekeje'' ihabwa sosiyete yo kuyubaka  hari n'indi yatsindiye isoko ryo kuzayisana.Nta wagaya uhabwa isoko ngo ushime uritanga , siyo gusa kuko n'umuhanda Rugunga uca Gikondo ubu nawo watangiye gusanwa.Amafaranga akora iy'imihanda aba yavuye mu misoro y'abanyarwanda.

Umuntu yakwibaza ngo ibi bikorwa remezo kuki byangirika biterwa n'iki?ababishinzwe bo baba bagiyehe?amafaranga atangwa muri ibi bikorwa kuki adakurikiranwa? Tuvuye mu rwego rw'iyo mihanda noneho mu karere ka Rubavu haravugwamo ikitwa amashanyarazi yo kuri iyo mihanda.Amwe mu mapoto yayo mashanyarazi ari ku muhanda Rubavu ukagera Musanze ugakomereza Nyarugenge ubu amapoto menshi ntagitanga umuriro.

Ikibabaje kikanatera agahinda ni uburyo bamwe mu bayobozi basobanura amakosa bakorera abanyarwanda bo bagaragaza ko bizakosorwa kandi byarananiranye.Ubwo twageraga mu karere ka Rubavu twahuye na bamwe mu baturage binubira uko amapoto y'amashanyarazi adatanga umuriro.Uy'umushinga w'amapoto y'amashamyarazi ava ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu akagera mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali atagangaye bataranayataha.

Nigute abayobozi kuva ku rwego rwa Minisitiri w'ibikorwa remezo yasobanurira abanyarwanda ukuntu uy'umushinga way'amashanyarazi yapfa ataranatahwa?Hazagire usobanura ukuntu umushinga wigiwe inyigo ugatwara akayabo k'amafaranga menshi watangazwa ko wapfuye bataranawutaha koko!! ibi nibyo vision 20-20?niba ariyo vision ntibazampeho kuko biteye agahinda.

Umwe mu bayobozi bo mu karere ka Rubavu ariwe Visi meya Murenzi Janvier ibyo yatangaje biteye agahinda ,nk'aho yatangaje ko umushinga w'amashanyarazi Rubavu kugera Nyarugenge wari ugizwe n'amapoto (3500) kuva Rubavu kugera Musanze (97)zikaba zarangiritse zaraguye kubera ikirere kitameze neza kuko ngo inkuba izikubita.

Bamwe mu baturage baragira bati:Ugenda igihe kirekire utarabona urumuri rw'umuriro naho uruboneye usanga ari ipoto imwe muri makumyabiri zihagaze ,bityo umuntu akibaza niba izo zakishwa n'umuriro uvuye ahandi?Rwiyemezamilimo wamugaya ugasiga Minisiteri y'ibikorwa remezo cyangwa ugasiga akarere kaba katanze isoko?Intara yo yigize ntibindeba ni ugucunga umushahara ntuyibaza ibikorwa remezo ?Ubuse niba ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu butabasha kumenya ko amashanyarazi yo ku muhanda yaka cyangwa ataka  icyo bazamarira abaturage ni iki? Amashanyarazi yo ku mihanda atanga umutekano ku bantu batandukanye baba bakoresha uwo muhanda ,kandi n'inzego z'umutekano kuwubungabunga birazorohera.

Abantu baribaza niba ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buzakemura iki kibazo cyangwa niba buzategereza umukuru w'igihugu muri zangendo agenera abaturage abaganiriza kikazaba aribwo gikemuka. Amagambo yo guheza abanyarwanda mu muhanda w'igihirahiro agomba kuvaho hakabaho ingamba zo kurinda umutekano w'ibyarubanda bikomeje gucungwa nabi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *