kayirangaUmutoza Kassa gusimburwa na Kayiranga Baptiste muri Police FC

 Ikipe ishimishwa no gutsinda bikaba aribyo bihesha umutoza kugumana nayo.Gutsindwa n'ikimenyetso cyo kwirukanwa.Kassa niyige kubaha abasifuzi n'itangazamakuru.Ariko se yaba atubaha ba shebuja akubaha abasigaye.Kassa nakugiriye inama uranga ngo wahawe na Afande none wirukanywe amaguru adakora hasi.kayiranga

                          Kayiranga, gutoza Police FC mu minsi ya vuba

Ibikorwa n'amagambo bigomba gutandukana.Amasengesho no kujya kwiyambaza irindi banga mu kibuga nabyo ni ibindi bindi mu  batoza bo mu Rwanda.Kassa niyemere Kayiranga amusimbure nawe arye ku ifaranga rya police FC.Ubutoza ni akazi kabi iyo utsindwa ni  akazi keza iyo utsinda.kasa                      Kasambongo agiye gusezererwa muri Police FC

Ibihe bishize byerekanye uko buri mutoza ahagaze mu ruhando rwa Ruhago nyarwanda.Bamwe bahawe ubutoza mu makipe atandukanye kubera ko hari ababafashe akaboko bakabatereka muri ayo makipe. Ikinyamakuru Ingenzi cyakoze ubushakashatsi gisanga uri ku isonga mu bandi batoza ari Kassa Mbongo Andre utoza Police FC.

Amakuru twikurira muri bamwe mu ba Afande bo muri police fc ubu ngo Kassa  ugiye kwerekwa umuryango usohoka birava ku makosa amwe n'amwe bamugiriyeho inama akanga none akaba  agiye gusimburwa na Kayiranga Baptiste.

Ubwo ikinyamakuru ingenzi cyerekanaga ko umutoza Kassa ari umukomisiyoneri we akajya kuri amwe mu maradiyo akajya gutukana aho kwikosora ngo akore akazi ke neza.Impamvu nyamukuru twiherewe na bamwe muri ba Afande bayobora Police FC ngo iyi kipe niyo yashoye ifaranga ryinshi igura abakinnyi bifujwe na Kassa.

Ubwo uko twakomezaga tuganira nabo ba Afande banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo bantangarije ko ikipe yabo niyo ikoresha amafaranga menshi mu Rwanda kuko igira imyiherero yitegura gukina,ariko ubu igeze ku munsi wa cyenda ifite amanota (17) iri ku mwanya wa kane mugihe Kassa yari yarijeje ubuyobozi bwa Police FC ko azatwara shampiyona  adatsinzwe atananganije umukino n'umwe.

Nk'uko twakomeje tubitangarizwa ngo Police FC ntizihanganira umutoza uhagarikwa na Ferwafa  kubera gutukana.Urugero  nk'igihe atuka abasifuzi Police FC yahuye na Sunrise FC ,aho yananiwe gutsinda akitwaza gushwarirwa ku basifuzi. Imyitwarire ya Kassa igayitse yatangiye kugaragarira muri AS Kigali igihe yajyaga ayitoza.

Amwe mu makuru twakuye muri ba Afande ni uko ubu Kayiranga yatangiye kuvugana n'ubuyobozi bwa Police FC ngo asimbure Kassa kubera ko batakongera kwihanganira imyitwarire nk'iriya yogutuka abasifuzi kandi aribo bashinzwe gutanga ikinyabupfura hose mu gihugu.

Abakurikiranira hafi imitoreze ya Kassa basanga we ari mu batoza bagiye gusezererwa igice cya mbere cya shampiyona kitarangiye.Arajyana na Ally Bizimungu utoza Bugesera FC hiyongereho  Edimond Rutayisire utoza AS Muhanga haze utoza Etencelles ariwe  Kizito Ibraham,ariko na mugenzi wabo Rubona Emmanuel wo muri APRFC nawe ntasigara kuko yo igiye kuzana umuzungu.

Uko amakuru akomeza kuzenguruka ugenda mbere yabandi ni Kassa kuko we ikipe yashoye menshi none nta musaruro kandi ikndi arashinjwa ko ba myugariro be nta kigenda bafitemo icyuho cy'uwitwa Aman wigiriye muri Kiyovu FC. Intandaro ni uko Police FC ikina umukino mubi kuko uwo ikina ntushimisha abayobozi be.Ikindi  gituma asezererwa amaguru adakora hasi ubwo twari muri stade Amahoro Police FC ikina na Kiyovu FC bikarangira banganyije .

Icyababaje abayobozi ba Police FC ni uburyo Aman Uwiringiyimana hamwe na mugenzi we Uwimana Jean D'Amour bagoye Kassa.Ubwo rero niba Kayiranga agiye gutoza Police FC azakore ibitanga umusaruro.Aba bakinnyi ngo birukanwa muri Police FC havuzwe amagambo menshi kugeza naho Kassa yivuga imyato ku maradiyo amwe n'amwe.

Rubona we ashaka kwigira nka Generale kugezanaho igihe ajya gukina na Gicumbi FC yarasuzuguye mugenzi we ngo mu batoza azi ntamuzi kandi bikarangira banganyije.Abayobora amwe mu makipe nimugire inama abatoza banyu ko gutukana atari ko gutoza.Kassa nagirango nkugire inama  ujye umenya amagambo uvuga.

Kwihandagaza ngo washatse kurega ikinyamakuru Ingenzi abagukuriye barakubuza ntabwo aricyo gisubizo.Igisubizo ni ugushaka intsinzi y'ikipe utoza kandi wibuke ko bamwe mu bakuyobora mudacana uwaka.Niba rero ushaka gutoza ikipe ya Police fc  reka gushakira ukuri mu kinyoma.

Kayiranga uzakosore amwe mu makosa Kassa yakoze mu ikipe umwereke ko wakinnye n'umupira kuko we nta n'ubwo twigeze twumva hari n'icyiciro cya cumi yakinnyemo. Iz'impinduka zigiye kuba mu makipe zitewe n'uburyo abatoza bazo batsindwa.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *