kabarebeAbanyarwanda barasaba Afande Gen Kabarebe kubakiza De Gaule.

Ibi  harya nabyo ni demokarasi kuniga ruhago nyarwanda?De Gaule azabanza yeguzwe kugirango demokarasi ibeho mu mupira w'amaguru? Abareyo bashobora gucika ku bibuga umupira ukibera uwa De Gaule wenyine. Uyu mugabo yakoranye cyane na MRND kuko amaze kuvunika yaretse umupira w'amaguru atangira kujya azana abanyamiziki ba Abazayirwa gucuranga mu Rwanda kandi iryo soko ryari irya Jean Pierre mwene Perezida Habyarimana. kabarebe

                             Gen. Kabarebe niwe uhanzwe amaso ku kibazo cya ruhago nyarwanda

Nyakibi ntirara bushyitsi De Gaule yongeye kwerekana ko yanga Rayon sport kuburyo budasubirwaho  ko abanga kandi azabarwanya. Umvuguruza atange ikimenyetso simusiga.De Gaule ati:Rayon ntishobora gukina na APR nibiba bzaba nsuzuguritse.Ibi byaramwangiye umukino ubera kuri STADE Regional ya Kigali.Icyakurikiye yirukanye umutoza wa Raryon sport hamwe na rutahizamu wayo Hamiss.ubu noneho ngo batagabanye ntacyashoboka.Abakunda igihugu nimutubwire igisubizo.de                    De Gaule ikibazo muri ruhago nyarwanda

De Gaule yanze ko irushanwa CHRISMAS CUP Rayon sport yafashwaga na STARTIMES rikinwa mu bwisanzure.Urujijo ruzakemurwa na nde?utarukemura ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? .Ibi bintu byagahimano byanze gucika.Dore uko abanyarwanda babyumva.  De Gaule niyeguzwe ku mbaraga. Impamvu nzi izi:rwa2                      Rwarutabura na bagenzi be barambiwe De Gaule

Impamvu ingana ururo:Abanyarwanda  bifuza gusaba Gen Kabarebe kubakiza De Gaule kubera ibintu byinshi bibi akorera umupira w'amaguru mu Rwanda,ikindi ni uko De Gaule we avuga ko ahagarariye inyungu za APR FC kurenza iza ferwafa. .Bimwe muri ibyo bituma basaba Gen Kabarebe ni uko ari umwe mu bayobozi  bakuru b'igihugu bakunda umupira w'amaguru mu Rwanda.rwa                    Abareyo barasaba inzego kubakiza De Gaule

De Gaule ibye byarenze umugezi bisendera inyuma yawo.Umupira w'amaguru w'ubu usanga nta kerecyezo ufite kubera uko uyobowe. Ikipe y'igihugu Amavubi gutsindwa byabaye umuhigo ukomeye wahizwe na De Gaule na Mulindahabi usa nkaho ari agakingirizo ke ,kuko ngo nta shobora guhakana ibye ni ugukoma yombi   .Igihe u Rwanda rutsindwa na Libya abanyarwanda barijujuse kugeza naho bibera abakunzi bayo kubera kutishimira uko Amavubi atsindwa. rwa3                      Abareyo bakomeje kwibaza aho bagana

Ikindi kivugwa ni icyamunara cygarije inzu y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA)De Gaule yazanye amatwara mashya yo kwirukana abanyamahanga mu ikipe y'igihugu Amavubi ,kandi abasesengura basanga yarihuse byari kuzagenda bikorwa gake kugeza abanyarwanda batangiye kugaragaza ubusobozi.Niba se yanga abakinnyi b'abanyamahanga kuki azana abatoza bavuye hanze y'u Rwanda. rayo                               Iyi ni ikipe ya Rayon-Sport

Umuntu yagaya De Gaule agashima abayobora amakipe?ubu bamwe mu bayobora amakipe bahindutse ba bwoba ntibashoborakugira icyo bahakana byose ni ukwemera ibyifuzo bya De Gaule,ibi nibyo bidindiza umupira kugeza naho nta kipe yabona umuterankunga ferwafa itafasheho icyacumi ,uretse Rayon sport yonyine.Ikipe y'igihugu Amavubi ifite urugamba rukomeye :Cecafa izakina imikino ishobora gutuma izamuka mu ntera  muri Afurika cyangwa imanyka hasi yaho yari iri .

Imikino ya CHAN nayo izayikina kugirango irebe icyerekezo cyaho ihagaze cyangwa izakina ishaka igikombe? Ikinyoma cya De Gaule ngo abareyo ntabwo bakunda ikipe y'igihugu.Ibi bikwiye kwamaganirwa kure kuko ubu yatangiye kwikoma umuterankunga wa Rayon sport yitwaje ko yerekana amashusho.Amwe mu makuru yizewe nakuye ahizewe ngo umuterankunga wa Rayon sport azajya yerekana amashusho ariyo yakinnye gusa. Ikindi kibazwa ni ibintu bikurikira:De Gaule niwe kamara mu banyarwanda ntawundi wayobora Ferwafa.

Ibi rero akora niba hari nabamutuma barasenya umupira w'amaguru ,kandi bashaka kubigarura ntagaruriro.Gahima Gerard yakoze amakosa abanyarwanda bahunga igihugu ,inzego zaje gutabara abenshi bamaze guhunga.Kajeguhakwa yahunze Gahima  ubu yaratashyeRwigema Celestin ahunga Gahima ubu nawe yaratashye.U Rwanda ruzitegure ibirego by'abamwe mu bakiniye Amavubi nibatanga ibirego kubera uburenganzira bambuwe na De Gaule.

Nyobozi y'u Rwanda izasobanure ukuntu yishimiraga kujya muri CAN ikanashimira abakinnyi babigizemo uruhare none bakaba bandagajwe na De Gaule abambura  ishema baharaniye ry'u Rwanda.Ibi bikorwa bigayitse bikorwa na De Gaule bishobora kuzateza ingaruka bigatuma u Rwanda rucibwa amafaranga nk'amwe rwaciwe mu ishyirahamwe ry'umukino  wa Volley.

Nihashakirwe ingamba zo kubaka umupira w'amaguru bive mu bifitirano bya De Gaule utazi iyo ava niyo ajya.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *