pasteImvugo niyo ngiro:Ndengera ngire ubuzima bwiza

Nsanga witinya ngwino dufatanye urugendo Kiristu aradukunda.

Rev Pasiteri Simon Rwaramba Alias Ndengera imvugo ze n'ibikorwa biragendana.

 Ihame ry'ivugabutumwa ryiza rikomeje kuba umusingi w'iterambere mu banyarwanda.Amateka atwereka ko abitwaga abamisiyoneri ,cyangwa abavugabutumwa bwa Kiristu ko aribo bazanye amajyambere mu Rwanda.Aha niho havuye itorero ryitwa Umuzanereti rigashinga ibikorwa mu karere ka Rubavu mu ntara y'iburengerazuba.paste

                        Rev. Pasteur Rwaramba n'umufasha we mu bikorwa byo kurengera abatishoboye Imana ikomeze ibibafashemo

Clinic Ndengera yabaye igisubizo cy'ubuzima bw'abaturage bo muri Rubavu. Uretse ibyo Rev Pasiteri Rwaramba yatangarije ikinyamakuru ingenzi hari n'ibyo abaturage batangaje ,gusa byose bishingira ku iterambere rizamura umuturage rimukura mu bwigunge.Iyobokamana niyo mbarutso ya byose kuko iyo wizera imana ntacyo utabona.Ubuzima ho ni igikorwa gikomeye ariho ijambo Ndengera rigira agaciro gakomeye cyane.

Uburezi iyo wize uba ubonye umusingi w'ubuzima  mu iterambere ry'igihugu. Ibi bikorwa byose itorero Umunazareti ribifashwamo n'abafatanyabikorwa baba ku isi hose.Ikindi kiriho kishimirwa ni uko Clinic Ndengera igiye kwagura ibikorwa byayo ikubaka ibitaro byo murwego rushimishije. Ijambo Ndengera ryagaragaje ko rirengera abatishoboye hamwe n'impfubyi. Icyerekana ko Clinic Ndengera itera imbere ikanateza abo mu karere imbere ni uko ijya gutangira yatangiranye n'abaganga b'inzobere bavuye muri Amerika.

aba Docteur babili bahoraho hakiyongeraho batatu batera ikiraka ,impamvu ni uko iyi Clinic ikora igihe cyose.Ubu rero mu minsi iri imbere ngo Clinic izongera umubare w'abaganga. ubu ifite umwihariko ushobora gusanga hake mu Rwanda wa Gyniclogie. Ubufasha bwa foundation Ndengera buha abaturage inkunga zinyuranye harimo  amatungo magufi kongeraho n'amatungo maremare(inka) ibi Ndengera ibikora kugirango abaturage bave mu bukene.

Rev Pasiteri Rwaramba Simon yatangarije ikinyamakuru ingenzi ko yashinze  cyangwa yatangije ibi bikorwa kugirango arengere umunyarwanda utishoboye kugeza naho yabahaye ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de sante) Foundation Ndengera yatekereje ko amashuri y'imyuga nk'ubukanishi bw'imodoka cyangwa n'indi yose yafasha urubyiruko kwikura mu bukene ,ikaba ariyo mpamvu yashyizeho ishuri.

Itorero Umunazareti ryiyemeje ku baka umubili ucyeye ariko bikozwe  na roho ituje. Ibikorwa bya Rev Pasiteri Rwaramba bifite icyerekezo cyiza bikwiye kubera n'undi wese urugero akagira umutima utabara abatishoboye.U Rwanda rugize Ndengera mu turere nk'icumi ubukene bwaba bukubiswe inshuro.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *