muhumuzaUsengimana Richard kwambura yabigize umukino

Ubutwari buranga umugabo igihe cyose buhora imbere ye kugeza wamunsi uzwi na rugira yamuremye.Ubugwari ushobora kubushakisha kugeza ubwibitseho  bukazanaguteza ubwambuzi ,ukanengwa ukavugwa nabi ukabura ijambo mu bandi bantu .Usengimana yambuye imbaga kugeza naho ibyo yatanzeho ingwate atangira kubigurisha  ngo abambure burundu.Abasesengurira hafi  bemeza ko umugabo w'umwambuzi iyo yakwitumye ko utamwima ideni ,kuko burya akarimi gasize amavuta ntacyo wakima.muhumuza

                     Ubushinjacyaha nibwishyurize abambuwe na Usengimana Richard

Abo Usengimana abereyemo amadeni bose baragira bati:Ko twaregeye urukiko tukanerekana imwe mu mitungo Usengimana yatanzeho ingwate none akaba ayigurisha tuzishyurwa gute?Umwe we twaganiriye ku kibazo cya Usengimana yantangarije ko amwe mu ma banki yashinganishije imitungo ye kugirango atazagurisha bagahomba bajya mu nkiko.

Undi we ati:Usengimana yambura abantu akabaha amasheke atazigamiwe yitwaje ko umusaza urengeje imyaka 75 atabifungirwa.Abazwi bambuwe na Usengimana ni:RSSB,aha ho ruzizingana ingata kuko ari ikigo cya Leta nacyo gishaka kugaruza ayo cyanyereje murumva rero ko kitazamwihanganira aho azajya hose.

Amabanki nayo kuko aba ashaka gutanga zimwe mu nguzanyo bityo bamwe mu bakozi niho babonera icyacumi nk'ikijya mu itorero nabo rero ntibazamwihanganira.RRA:Aha ho n'ibindi bindi umuriro uzamwakiraho ntibazamurebera ubusaza bazamuzutaguza kugeza ibye bitejwe cyamunara.Soras:Inshuti zipfa ifaranga umuriro ukabura uwuzimya,nigute Usengimana yakwambura Mporanyi kandi banaturuka hamwe mu karere ka Kamonyi.

Usengimana azwi mu ishyaka MDR Parimehutu akiri umusore nyuma ashinga imizi muri MRND none asaziye muri FPR.Usengimana ingoma za  Repubulika zose yazibayemo yereka abo afitiye amadeni indege bagaceceka none ubu ndabona bamuhamagaza mu nkiko yatsindwa agasuburishamo kugirango iminsi yicume.

Umunyamategeko we ati:Imanza z'ubucuruzi ushobora kuziregwa ukazitinza zikarangizwa n'umwuzukuru wawe.Niba rero Usengimana ariko abiteganya abo yambuye mugabanye kumurega.Ahasigaye ni ah'ubutabera.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *