umuntuZimwe mu nyangamugayo zatatiye inshingano zirenganya Gapalata

Amahame cyangwa amabwiriza ya Gacaca kwari ugutanga ubutabera kuvuga ko yabwimwe.Ii byari ku mpande zombi uwahohotewe n’uvugako akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.Ibi rero nibyo byatumye  zimwe mu nyangamugayo zo mu kagali ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga zirenganya Kwitonda Jean Pere Alias Gapalata.ingabire

                        Me. Ntare yandagaje Ingabire avuga ko ntacyo aricyo mu gihugu cy'u Rwanda ko ibyo yakoraga zari inyungu ze

Izo nyangamugayo zaje guhinduka inkundamugayo bikanaziganisha mu nkiko ziyobowe na Mutanguha Epimaqwe ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano agambriye kugirira nabi Kwitonda Jean Pierre Alias Gapalata kugeza naho amuhaye igifungo cya burundu. Undi ni Niyonsenga Alexis wagaragaye mu rukiko ahindagura imvugo agamije kujijisha yikuraho icyaha bakoreye Gapalata babigambiliye. Mukashyaka Jeanne we yagaragaye imbere y’urukiko agamije guhindura ibyo yagiye avugira ahantu hatandukanye ,ariko byamubereye ikibazo.umuntu                   Gapalata arasaba ubutabera kuko yarenganyijwe

Mukamana Theresie  we ibyo yavugiye imbere y’umucamanza byatangaje buri wese wari mu cyumba cy’iburanisha akurikije ibyo yavuze abazwa mu bugenzacyaha. Muhayimana Josephine we yagaragaye nk’inyangamugayo kuko we kurenganya Gapalata yabyamaganye mbere yuko anafungwa burundu.Iy’inkuru twandika irimo ibice byinshi ,ariko reka duhere kuri bimwe byagaragaye mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Kwitonda yareze atisunze ubushinjacyaha kuko bwamurenganyije ntibuhe agaciro urugomo yakorewe na Mutanguha n’agatsiko ke kamuhaye burundu . Mu rukiko humvikanyemo byinshi nk’uko twabiberetse ,gusa reka tubereke uko ababuranyi batangiye. Urega ariwe Kwitonda Jean Pierre Alias Gapalata yatangiye yerekana ko icyaha aregwa ubwacyo cya jenoside atacyemera ko nawe ubwe mama we umubyara yishwe muri jenoside kimwe nk’abandi batutsi. Aha rero ntabwo icyo Gapalata yaregeye ari icyo cyaha cya jenoside ahubwo yaregeraga icyatumye aba umujonosideri.

Gapalata ati: Nhimbiwe icyaha hifashishijwe ikaye irimo ubuhamya bwatanzwe na Madamu Uwimpuhwe Groliose  abwitirita Bahati Victor,kandi no mu ibazwa rye mu bugenzacyaha yemeye ko umukono ari uwe.Bahati Victor ubu yaratorotse ntawuba mu Rwanda. Gapalata yongeyeho ati: Nakatiwe ndahari bikozwe na Kayije kuko Gacaca ya Kinunga yayoborwaga n’uwo yishakiye. Abaregwa bageze imbere y’umucamanza babazwa ikaye aho bayikuye.

Mutanguha nka kizigenza mu gucura umugambi yabajijwe aho bakuye ikaye?Mutanguha ajya gusubiza yavuzeko bayisabye urwego rw’igihugu rwari rushinzwe inkiko Gacaca.Umucamanza yabajije Mutanguha ikimenyetso cyaho basabiye iyo kaye ?Mtanguha yarakibuze asubiza ko gusa bayisabye kandi akirengagiza ko mu bugenzacyaha yavuzeko bayihawe.Abajijwe uwayimuhaye araruca ararumira.Niyonsenga we ibye byasekeje abari mu rukiko kuko yananiwe gusobanura ahubwo agashinja Muhayimana ngo ibisiribanze niwe wabikoze.Mukashyaka Jeanne we yabuze ijambo na rimwe ahubwo akavuga ko bagiye ku kagali ka Gahogo basanga hafunze bakajya kwa Mhayimana bakaba ariho bakorera ibyo batari bagakoze.

Umucamanza yagize ati:Mugeze kwa Muhayimana mwakoze iki?Mukashyaka ati twaranditse.Umucamanza ati:Nba wibuka mwanditse iki kandi ninde wongeyemo uriya mukono ko biboneka ko Atari uwa Muhayimana?Mukashyaka ati: Ikaye yabazwa Mutanguha niwe warudukuriye,murumva ukuntu yahinduraga imvugo zo kujijisha ,reka duharire umucamanza niwe uzasesengura.

Mukamana we yaje agamije gushinja Muhayimana avuga ko yamushatse ngo bashinjure Gapalata. Imvugo yaje kumvikana mu rukiko ni aho uwunganira abaregwa Me Ntare yihanukiriye agakoresha imvugo zo kwibasira umupolisi  IP Bahorera Dominiqwe avuga ko yahimbiye abakiriya be ibyaha akabandikira icyo batavuze ikaba ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwashyinguye idosiye.Me Ntare yanavuze ko Ingabire Marie Immaculle umuyobozi mukuru wa RTI ntacyo aricyo ko atatwara umwanya w’ubusa mu rubanza kuko nawe yarabogamiye kuri Gapalata.Abari mu rukiko batunguwe no kumva Me Ntare yikoma inzego za Leta azitesha agaciro.

Umugambi w’ubugambanyi ukimara gushyirwa hanze na Muhayimana akanabitangariza uwari abakuriye mu rwego rw’akarere ka Muanga ariwe Munyakayanza Gonzelive nawe akabigeza kwa Mukantaganzwa warukuriye urwego rw’igihigu nibwo byageze kwa Ingabire ,gusa Mutanguha nako gatsiko ke ntibafatiwe mu cyuho cy’uwo mugambi wabo.

Amwe mu makuru twakuye mubo mu nzego zizewe za Leta zari zaje gukurikirana urubanza twaganiriye ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo badutangarije ko Mutanguha nagatsiko ke  igihembo cy’Avoka bagitangirwa n’uwabahaye ikaye yo gufunga Gpalata. Ubushinjacyaha bwo bwavuzeko Mutanguha nagatsiko ke bahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

Abaregwa bose  bakoze icyaha cyo gusoma urubanza rwa Gapalata mbere yuko baruburanisha.Ibi bikaba bitaratanze ubutabera.Ubwisobanuro bugendanye no gusoma urubanza mbere yuko baruburanisha bwarabuze.Ubu se koko Mutanguha yatanze ubutabera cyangwa yavugwaho kurenganya agambiriye indonke ze ubwe bwite nk’uko Mukamana yabimushinje mu bugenzacyaha ,

aho yamushinje ko n’amafaranga bagenerwaga yabasinyishaga ntabahe na rimwe. Niba rero Mutanguha yararyaga ifaranga Leta yageneye inyangamugayo murumva haramutse hari umwemerera iritubutse akanamuha  ikimenyetso kigihimbano atari kurenganya Gapalata.  Ubwo rero inzego za Leta nizirebe uko zarenganura Gapalata hifashishijwe inyandiko mpimban yamukorewe .Ubutaha.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *