mashami1 Umutoza Mashami Vincent gusezererwa mu ikipe y’igihugu

 Umupira w'amaguru mu Rwanda ukomeje kubamo ibibazo byinshi bishingiye ku myumvire cyangwa n'ubukene bwugarije bamwe mu batoza b'amakipe.Ubu bivugwa ko mu Rwanda hari abatoza benshi batagira amakipe batoza bakaba aribo babera bagenzi babo ibibazo.

Amwe mu makuru ava ahizewe muri ba Afande batandukanye ngo ni uko umutoza Mashami Vincent akomeje kubicikiriza abasaba ko bamuha ikipe ya APR FC akayibera umutoza mukuru.mashami1

                          Mashami, no mu ikipe y'igihugu ntibimworoheye

Afande twaganiriye yanze ko amazina ye yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we,yadutangarije ko Mashami amaze igihe asaba ko yasubira gutoza APR FC ,ariko ngo baje gusanga ntacyo yarusha umutoza bafite ubu.mashami2

                                Mashami yipfutse mu maso

Andi makuru akomeje kuzunguruka ngo Mashami yaba  akoresha inzira zose zerekana ko uwo bahaye kuyitoza ariwe Rubona Emmanuel atabishoboye bikaba aribyo agenda acisha hirya no hino.Mu kiganiro na Afande rero yadutangarije ko Mashami batazamugarura niba ari umutoza wiyumvamo ubushobozi yatoza n'izindi kipe kuko no mu ikipe y'igihugu batatanze umusaruro. abafana1

                        Abafana ba APR FC ntibashaka ko Mashami yagaruka gutoza ikipe yabo

Mashami rero binavugwa ko ariwe wavangiye uriya mutoza nawe utazi iyo ava niyo ajya kuko imikino yanngombwa yose yarayitsinzwe.Amakuru ava mu bikuta bya Leta byizewe yemeza ko umutoza Mashami ubu ibye bitameze neza muri Ruhago nyarwanda. De Gaule we mu mayeri menshi yahaye Mashami kungiriza mu ikipe y'igihugu Amavubi kugirango bizatange umusaruro none urabuze na CECAFA barayibuze. abafana2

                                   Abafana ba APR FC

Niba rero Mashami ananiwe kuzana CECAFA bakaba banamushinja ko ariwe wagiye yirukanisha abatoza b'abanyamahanga batozaga APR FC akaba anaca hasi ngo yirukanishe Rubona murumva bitakomeye.Umwe mu bafana ba APR FC twaganiriye akanga ko amazina ye yajya ahagaragara yadutangarije ko Mashami nagaruka gutoza APR FC we azareka kujya ayifana ko yahita anareka umupira w'amaguru wo mu Rwanda.

Ubu rero  bimaze kugaragara ko ubuyobozi bw'abafana b'ikipe ya Abafande harimo ikibazo kigomba gukemuka hakiri kare kugirango  ubumwe bukomeze bube bwose.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *