kamereUmucamanza Kamere ntiyizeweho ubutabera mu rubanza rwa Seburikoko na I&M BANK

None tariki ya 10/12 2015 urubanza rwiyemezamirimo SEBURIKOKO NIWEMWUNGERI EMMANUEL aregamo Banki ya  I & M, rwasubitswe. Uyu rwiyemezamirimo seburikoko arega iyi banki bitewe nuko yakoze ibinyuranyije n’amategeko aho yamugurishirije bimwe mu bikoresho yakoreshaga mu mirimo ye igendanye n’ubwubatsi bw’imihanda, ibi bikoresho akaba yari yabitanze nk’ingwate ubwo yakaga inguzanyo muri iyi banki.

Seburikoko mu mwaka wa 2013 yatsindiye amasoko yo mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda , Congo hamwe na Burundi ,akaba yaragombaga kubaka imihanda muri ibi bihugu gusa ntabwo byahiriye uyu rwiyemezamirimo kuko mu gihe Atari yagatangira ibikorwa bye muri ibi bihugu hari bimwe byahise bisesa amasezerano bari bagiranye  aha n’u Rwanda rukaba rurimo.

Seburikoko akaba yaratse inguzanyo muri banki ya I &M yahoze yitwa BCR kugirango abashe kurangiza gukora imihanda yari yatsindiye kubaka gusa bidatinze I&M yahise yadukira bimwe mu bikoresho byuyu rwiyemezamirimo yari yatanze nk’ingwate maze itangira kubiteza cyamura, ibi yabikoze igihe bahanye cyo kuba yarangije kwishyura cyitaragera kuburyo ngo yari atangiye no kwishyuzwa inyungu zikirenga.

Ibi bikaba byarazanye umwuka uteri mwiza hagati ya banki hamwe  n’umukiriya wayo ariwe rwiyemezamirimo Seburikoko, bakaba barahise bitabaza urukiko, Tariki ya 10/12/2015 nibwo uru rubanza rwagombaga kuburanishwa  mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi ariko rukaza kwimurirwa ku wa mbere tariki ya 14/12/2015 bitewe nuko uburanira rwiyemezamirimo seburikoko  Me Rwayitare yatanze impamvu ko umucamanza Kamere Emmanuel wari kurangiza uru rubanza atamukeneyemo bitewe nuko yaba atamwizeye ngo kuko uyu mucamanza yakoze muri iyi banki ikitwa BCR  mu mwaka wa 2001, bityo ko atamwizeye ko yarangiza urubanza atazanyemo amarangamutima.kamere

                                                        Umucamanza Kamere yatewe utwatsi kuberako atizeweho ubutabera

Izi mpungenge akomeza kuzigaragaza anavugako uyu mucamanza hari byinshi agihuriyemo niyi banki bityo bikaba byaba ngombwa ko urubanza rwashakirwa undi mucamanza uruburanisha, bikaba byarangiye icyifuzo cyuyu uburanira rwiyemezamirimo gishyizwe mu bikorwa aho umucamanza yanzuye avuga urubanza rusubitswe ko ruzongera gusubukurwa tariki ya 14/12/2015 ku isaha ya saa munani mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Twababwira ko yaba uregwa ndetse n’urega Atari ubwambere bahuriye murukiko dore ko mbere Seburikoko yari yatsinze iyi banki ariko nyuma banki ikaza kujurira.

Biseruka jean d'amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *