buseBamwe mu bahesha b’inkiko mu gihirahiro.Minisitiri Busingye wabarenganije yigize ntibindeba ku kibazo cyabo

Inkuru zikomeje guturuka ahizewe ziremeza ko bamwe mu bahesha b'inkiko barenganyijwe baba baratangiye gutakambira umukuru w'igihugu kugirango abarenganure.Nk'uko amakuru ava muri bamwe bo mu nzego za Leta ngo abo bahesha b'inkiko baregeye umukuru w'igihugu ngo kuko Minisitiri Busingye yabafatiye icyemezo cyo kubahagarika nta kosa abagaragariza ,mu gihe hari abatangiye gutabwa muri yombi bakiri muri uwo mwuga wo kurangiza imanza bya kinyamwuga.

Ubwo Minisitiri Busingye yari Nyandungu yavuzeko hafashwe icyemezo cyo guhagarika byihuse bamwe mu bahesha b'inkiko bagaragayeho amakosa. Irindi jambo ryumvikanye yavuzeko abahagaritse byagateganyo. Icyibazwa na benshi ni igihe aba banyamategeko bazavira mu gihirahiro cyangwa igihano cyagateganyo bagiye kumaramo amezi asaga atatu ,katanagira igihe kazanarangirira kuko banasabwe gusesa amasezerano bari bafitanye n'abakiriya babo.buse

                                                               Minisitiri Busingye narenganure abarenganye

Amwe mu makuru twakuye mu nzego zizewe za Leta ngo izo manza bari kurangiza basabwe kubikorera raporo bakabishyikiriza Minisitiri Busingye nkukuriye ubutabera bw'u Rwanda hamwe na perezida w'urugaga rwabo ariwe Habimana Vedaste. Indi nkuru ikomeje kubamo urujijo ngo izo manza  zari kurangizwa na bari mu gihano ngo zizarangizwa na bazatoranywa na Balinda Anastase wimitswe ku mwanya w'ubunyamabanga bw'urugaga  nta kizamini akoze ,yewe ngo nta na dosiye isaba akazi yatanze.habimana                                                       Habimana Vedaste perezida w'urugaga rw'abahesha b'inkiko

icyemenyane cyaba gihurirahe na ruswan'akarengane ?uhazi azambwire nanjye mbigeze ku bandi?uwo bireba ko yacecetse byifashe gute?uwo bitareba we ko afite ububasha yarenganuye mwene ngofero ko arengana. Tariki 02/10/2015 nibwo Minisitiri Busingye yatangaje ko afite urutonde rw'abahesha b'inkiko 21 bagomba guhamagazwa n'urwego rw'urugaga kugirango bisobanure kugirango hafatwe icyemezo cyo kubahagarika.

Tariki ya 15/10/2015 humvikanye ko hahagaritswe abahesha b'inkiko 15 ,hakaba hibazwa aho 6 bagiye. Bamwe mu banyamategeko twaganiriye kuri iki kibazo cy'ihagarikwa ry'abahesha b'inkiko mu Rwanda basanze harakozwe amakosa bikaba ariyo mpamvu buri wese agira ati: Nihagaragazwe uwahagaritswe n'icyaha ashinjwa yakoze. Aha rero ngo buri wese wahagaritswe  yeretswe amakosa ngo byaba bikuyeho urujijo. Ubu bamwe mu bahesha b'inkiko bavuga ko Perezida wabo ariwe Habimana Vedaste yabagambaniye agamije gutinza amatora  kuko igihe kigeze cyo gutora ubuyobozi bushya.

Ikindi gikomeje gutera urujijo ni uko ba nyirabayazana batangiye gufungwa bazira gukora inyandiko mpimbano za Gacaca ntabwo bahagaritswe. Ubu rero ngo abandikiye umukuru w'igihugu baravuga ngo Minisitiri Busingye na Habimana kongeraho Balinda icyo bise amakosa y'imyitwarire n'ayahe? iki kikaba aricyi kintu gikomeye kigaragaza akarengane gakomeye kakorewe abairukanywe. Niba rero hari abahesha b'inkiko bakoze impapuro mpimbano za Gacaca bakaba baratangiye gutabwa muri yombi  ,hakaba hari abirukanywe batavugwaho icyo cyaha bizagenda gute? Niba Musabyimana Obed yarafatanije n'abamwe mu bahesha b'inkiko bakayogoza imwe mu mitungo y'abahoze mu butegetsi bwa MRND kandi bizwiko babeshya  bizagenda gute nyuma yo kwirukana abo batashakaga? Ubu abafunze baregwa gukora inyandiko mpimbano kandi batirukanywe:Niyonshuti Iddy Ibraham ubu arazira kugurisha imitungo akoresheje inyandiko mpimbano.

Irakiza Elie we yarirukanywe kuko babonaga ibye birenze urugero. Kanyana Bibiane we ni rurangiza kuko n'ubu araburana mu rukiko rwa Nyarugunga. Kimonyo Kagame Alexis we araregwa imitungo ya Sebatware yagurishije mu manyanga. Nkundibirama Aime we yasanze RNC kuko yahunze u Rwanda. Amaherezo rero amagambo ntazaharirwa na nkana. Aba bahesha b'inkiko barasaba ko habaho kubarenganura bagasubizwa mu kazi  ,kandi hakabaho itegeko ngengamikorere yasimbura ayo kurenganya abantu. ubu rero ngo abirukanywe bagiye kujyana Habimana Vedaste mu nkiko kubera ko yabarenganije. Undi ati:Habimana azitegure igihombo  n'igisebo yateye abahagaritswe kuko  bazamwaka indishyi. Balinda nawe amenyeko yaje adakoze ikizamini. Ubu rero umwe mu bahesha b'inkiko witwa Niyonshuti wayogoje imitungo y'abanyarwanda ayigurisha agakingirwa ikibaba n'urugaga yaba yagejejwe imbere y'ubutabera.Ngayo nguko.Abanyaategeko nibarengana rubanda giseseka we azaba uwande?

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *