bilBill Clinton Perezida wubatse izina.

Bamwe mu bayobozi bakuru b’ibihugu bashoboye kuzamura ibihugu byabo kuva ahantu runaka mu bukungu no kubugeza ku rwego rwo hejuru, harimo perezida Bill Clinton wabaye perezida wa 42 w’Amerika ayobora kuva 1993 kugeza 2001. Amazina ye ni “William Jefferson Clinton”ariko izina rizwi ryakoreshejwe ni Bill Clinton.bil

                               Perezida  wa 42 wa USA :Bill Cliton

Clinton yavutse19 Kamena1946 avukira ahitwa Hope, Arkansas ari naho yakuriye amashuri makuru yayigiye Georgetown University(B.S), University College, Oxford naYale Law School (J.D.). Indi aIndi irimo yakoze yabaye intumwa yihariye ya Leta guhera 1977 kugeza 1979, goverineni w’intara ya Arkansas kuva 1979 – 1981 na 1983-1992 ubwo  yiyamamarizaga kuba Perezida.

Clinton yabaye perezida wa gatatu muto mu ba perezida bayoboye Amerika kuko yagiye ku butegetsi afite imyaka 46, yiyamarije umwanya wa Perezida avuye ku bu Goverineri, yabaye umu Democrate wa kabiri utsinze manda ibyiri yikurikiranya nyuma ya Franklin D. Roosevelt, akaba yaragiye ku butegetsi asimbuye George H. w.Bush wo mu ishyaka rya  aba Republican.

Amaze gutorwa kuyobora Amerika biciye mu ishyaka rye ry’aba Democrate Clinton  yatangiye akazi ku itariki 20 Mutarama 1993 atangira aca agahigo ko kuzamura ubukungu  bw’icyo gihugu gikomeye ku isi bwari bugeze aharindimuka. Imigabo n’imigambi  ya Perezida Clinton yakoreshaga muriyo gahunda y’imbatura bukungu yaje guhimbwa izina rya “Clintonomics ” ni ukuvuga(Clinton + Economics).

Iyi Politiki ya perezida Clinton mu bukungu yaje gutanga umusaruro mu bukungu bw’icyo gihugu, aho kwinjiza ku mwaka kuri buri muturage  (GDP per capital),byavuye ku madorari y’Abanyemerika 38.000 mu mwaka 1994 bigera ku madorari 45.000 mu mwaka 2001;bituma n’ ideni icyo gihugu cyari gifite rimanuka ;riva 66% rigera kuri 56%.

Ubukungu bw’icyo gihugu bwazamutse 4% mu mwaka ugereranije na 2.8% mu myaka yari ishize mbere ye. Kandi bivugwa ko uku kuzamuka k’ubukungu  bw’icyo gihugu bwaciye agahigo ko kuzamuka budasubiye inyuma mu gihe cy’amezi 116. Perezida Clinton yashoboye gutanga akazi ku bantu miliyoni 22.5, aho iyi myanya y’akazi bivugwa ko ntaho byigeza biba aho umuntu atanga akazi kangana gatyo muri manda imwe (single administration). Muri ako kazi imirimo y’abantu miliyoni 20.7 ni ukuvuga 92% kavuye mu bantu bikorera ku giti cyabo biciye muri sisiteme ye yari yarubatse.

Ibibazo cy’ubushomeri muri Amerika igihe cya Clinton byaragabanutse ku rwego rwo hejuru ugereranije n’imyaka 30 yari ishize mbere ye ni ukuvuga kuva 6.9% mu mwaka 1993 kugera kuri 4% Mutarama 2001. Ubushomeri bwagiye hasi kuri 5% mu mezi 40 akurikiranye.

Kuzamuka ku ibiciro yabifatiye  ingamba zo ku rwego rwo hejuru ibiciro ntibyazamuka bivugwa ko uko kutazamurwa kw’ibiciro, kwaherukaga ku ngoma ya Perezida John Kennedy. John Kennedy yabaye perezida  wa 35  w’Amerika kuva 1961kugera 1963 arashwe, bikavugwa ko ako kari agahigo kihariye.

Ikigero cy’ubukene cyaramanutse kiva ku kigero cya 15.1% mu mwaka 1993 kigera kuri 11.8% mu mwaka 1999 ibi nabyo byaherukaga mu gihe cy’imyaka 30 yari ishize, ikigereretse ku ribyo yakoze budget y’ikirenga yo kwifashishwa (surplus) hagati y’umwaka 1998 na 2000.

 Uku kuzamura ubukungu bwa Amerika Clinton byabaye k’ingabo yamurinze ubwo yendaga gukurwa k’ubutegetsi  n’inteko ya Sena n’abataravugaga rumwe n’ishyaka rye, kubera ikibazo cyavugwaga cy’urukundo rwihariye yari afitanye  n’umukobwa witwaga Monica Samille Lewinsky wavugaga ko Bill Clinton yamusambanyije yerekana n’ibimenyetso mu cyo bise “Lewinsky scandal”.

 Uwo mukobwa yakoze muri perezidanse y’Amerika mu mwaka 1995 na 1996  avuye muri Department  y’Ingabo ariko kubera aho Clinton yari yarakuye ubukungu bw’Amerika naho yari abugejeje iyo Scandali bagerageje kutayiha agaciro cyane cyane abo mu ishyaka rye ry’abademocrate ndetse  bashigikiwe n’umugore we.

Perezeda Bill  Clinton yashakanye na Hillary Clinton,1975  wabaye Senateri w’Intara ya New York kuva 2001 kugeza 2009,umunyamabanga wa Leta kuva 2009 kugera 2013 babyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Chelsea.

Bill Clinton ni umukirisitu ni umuyoboke w’itorero ry’Ababatista. Clinton akaba afite imyuga 2 (Profession) Umunyamategeko n’umunyapolitiki yashoje akazi k’ubu perezida tariki 20 Mutarama 2001.yanditse n’igitabo kivuga k’ubuzima bwe kitwa My Life.

Nyuma ya manda ye yakomeje kugaragara mu bikorwa bya Politiki, mu mwaka wa 2008 yagaragaye mu bikorwa byo gushyigikira abakandida bo kumwanya wa Perezida bo mu ishyaka rye, icyo gihe yashyigikiye umugore we ahanganye na Balaka Obama, nyuma 2008 -2012 yashigikiye Balaka Obama kuri manda ye ya kabiri.

2009 yatorewe kuba intumwa yihariye ya UN muri Hayiti, nyuma 2010 ubwo habaga umutingito muri icyo gihugu,afatanyije na George W. Bush yashyizeho ikigega kitwa Clinton Bush Haiti Fund, akaba yaranashinze  ku giti cye foundation yitwa Clinton Foundation  kugeza ubu akaba ari umuntu uvuga rikijyana muri perezidanse y’Amerika.

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *