IMG-20151211-WA0016Ukuri n’ikinyoma bikomeje kurwanira kwifungwa nÔÇÖifungurwa bya Hategekimana Martin Alias Majyambere

Martin Ngoga yabaye kimwe mu nzitizi zitumye Majyambere ahera mu munyururu kugeza n’uy’umunsi

 U Rwanda  rumaze imyaka isaga makumyabili n'ibili FPR ifashe ubutegetsi. rugege

                                  Sam Rugege narenganure Majyambere

Bamwe mu banyarwanda babonamo amahirwe abandi bakayabura kubera ko ntabyera ngo dee!!!.Ibi tubivuga tubikurije mu ruhururikane rw'ibitekerezo byabamwe mu banyarwanda batandukanye bakurikije uko bamwe bakizwa na system ,abandi bagakena cyangwa bakazira ko batswe ruswa ntbazitange. N'ubwo  gutanga ruswa bibera mu bwihisho,ariko gusa hari ibivugwa ko ukwibye utamuyoberwa ,ahubwo uyoberwa aho yaguhishe. Niba rero hari icyo urwego rw'umuvunyi rwakora ngo Majyambere abone ubutabera ,nibushyiremo imbaraga kuko inyandiko bandikiwe n'umuryango we ninyinshi cyane.IMG-20151211-WA0016

                   Abayisenga jamvier uhagaze , na Majyambere wicaye bari mu rukiko

Babivuze ukuri ngo akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye,  amwe mu makuru twagiye dukura mu nzego zizewe za Leta ngo muri 2007 Hategekimana M.Majyambere yaje guhabwa umufatanyacyaha batigeze banamenyana, agerekwaho ibyaha byo kuba muri Jenoside yarafatanyije n’umujandarume ABAYISENGA Janvier, Umushinjacyaha ashaka kumurasira imbere y’urukiko. Icyo gihe hari  abaturage bari baje kumva urubanza ari benshi cyane bavuza induru imbunda ayamburwa na Perezida w’urukiko rwa gisirikare. Amakuru dukura muri bamwe mu basirikare, umuryango wa Majyambere ndetse no mu baturage b’i Nyamagabe, badutangarije ko ngo nyuma y’imyaka 2, muri 2009 wa mushinjacyaha wa gisirikare yagarutse akagaba igitero i Nyamagabe mu rugo kwa H.M.Majyambere, aramushimuta akoresheje na none imbunda, amwinjiza mu modoka ye ku ngufu, ajya kumufungira i Kanombe mu kigo cya Gisirikare/Military Police, abana ba Majyambere babibonye batyo baramukurikira ngo barebe iherezo ryabyo, bageze mu nzira, nabo uwo mushinjacyaha ngo abatera ubwoba akoresheje ya mbunda. Nyuma ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ku Mulindi aho Capt.Abayisenga Janvier nawe yari afungiwe, inkiko za gisirikare zibahamya ibyaha , bakatirwa gufungwa burundu y’umwihariko.ngarambe                           Umuryango wa Majyambere wandikiye Ngarambe kugeza nubu ntarawuha igisubizo

Urukiko rwa gacaca narwo mu nteko ya Nyabisindu/Muhanga nabwo Majyambere yagizwe umufatanyacyaha ku gahato wa Capt.Abayisenga Janvier, rumuhamya ibyaha byo gusahura no gusenya inzu ya KAREKEZI Emile musaza wa Immaculee na Francine kandi iyo nzu itarigeze isenywa cyangwa ngo inasahurwe. Urwego rw’imibereho Majyambere yari arimo (Classe sociale) ntirwamwemereraga gusahura, gusenya cyangwa kugura ibisahurano, kuko nawe hari ibyo yasahuwe atabashije kurinda. maritini

                   Martin Ngoga ari mubarenganyije Majyambere

Hari n’abasize ibintu byabo iwe bahunga, baricwa, nyuma ababo bahungutse babibaha batanabibasabye kuko batari babizi, abandi nabo baje babisubirana uko byakabaye, none barabizize. Ibi, tukaba dusanga harimo n’ishyari ribi, ririmo ubugome bwo guhoza abantu mu manza babasiragiza no kubatesha umutwe n’igihe mu byo bakora, bivanzemo n’iterabwoba ryo gufungwa bamushimuse.

Ibi byose ntibyitaweho kubera impamvu zitumvikana, ari nazo zikwiye kugaragazwa n’inzego zitakambirwa n’umuryango we. Twibutse ko n’abafite uruhare mu ifungwa rye amwe mu mazina tuyafite twahawe na nyirubwite, ndetse no mumakopi y’amabaruwa umuryango wa Majyambere wanditse wiyambaza inzego zitandukanye ariko ntibihabwe agaciro.

Muri 2012 (kuwa 07/12/2012) Urukiko rw’Ikirenga rwaratunguranye mu rubanza RPAA 0001/Gen/09/CS rukuraho/ruhanagura imanza zombi za Gisirikare/ruzitesha agaciro, kubera ko rwavumbuye amakosa menshi akomeye ashingiye ku itegeko zakoze : Iburabubasha, ruhamya ko nta bubasha inkiko za gisirikare zari zifite bwo kubaburanisha (Incompetence) ko na Procedure yapfuye. Bivuga ngo, kandi byumvikane neza ko Majyambere na mugenzi we Capt.Abayisenga Janvier Urukiko rw’Ikirenga rwabagize abere mu manza zose no ku birego byose bakatiwe/bakurikiranwagaho n’inkiko zose za Gisirikare.

Ndetse Urukiko rw’Ikirenga runamutandukanya n’abafatanyacyaha ba gisirikare kuko batigeze bagaragara mbere hose (Bigaragaza ka kagambane ko kumuhimbira ibyaha), ruhamya ko ntaho bahuriye koko, ko atari abafatanyacyaha, ahubwo rutegeka ko Majyambere azajya kuburanira i Nyanza ubujurire bwo muri 2003, akaba ariho rukomereza kuko arirwo rubifitiye ububasha, nubwo inkiko za Gisirikare zari zemeje  ko ubwo bujurire budahari, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwo rugasanga bugihari (No RPA/GEN 0003/12/HC/NYA)!Urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga nubwo rwagaragaje ufite ububasha mu kuburanisha Hategekimana, yaba Urukiko rw’Ikirenga nta cyemezo rwafashe cyo guhita afungurwa ako kanya, n’Urukiko rwa Gisirikare ntirwamufunguye, ndetse n’urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza narwo rwanga kugira icyo rubivugaho mu nzitizi zari zatanzwe na H.M.Majyambere, kandi imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga ibisobanura neza (Urubanza rusobanura urundi/Jugement Interpretatif). Bakomeje kumufunga kuko basangaga ko kuba yari yaratsinze urubanza rwa mbere adafunzwe bakaba bemeje ko rwajuririwe, yari no kujya kuburana/gukomeza ubujurire i Nyanza adafunzwe, bahitamo kumugumana.

Francine na Mukamana Immaculee) ntibarekeye aho, bamaze kubona imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga ibakojeje isoni kuko rwagaragaje ukuri, bahise bahimbira Majyambere ikindi cyaha hutihuti, banamuhimbira undi mufatanyacyaha nawe w’umujandarume/GD wahoze i Gikongoro ariko noneho we akaba yaranapfuye (SENYONI), kuko kumwomeka ku basirikare bazima babasha kwivugira bakisobanura basanze barabihombeyemo, bakora indi dosiye nshya, ihita ishyikirizwa na none urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo, babinyuza mu nzira z’ifunga n’ifungura vuba vuba, agumana ya myenda y’icyatsi muri gereza ya gisirikare ya Mulindi, mu gihe urukiko Rukuru rwa Nyanza rwatinzaga inzitizi zo gufungwa binyuranye n’amategeko (Détention illégale), kugirango Procedure za gisirikare zirangire, maze bamukubitire ahareba i Nzega koko dore ko ari naho iwabo kavukire wa Majyambere, baratekinika batinza urubanza, n’utundi dukoryo twinshi twabereye mu rukiko nko kwanga gufata icyemezo ku nzitizi zijyanye n’imyanzuro ndetse n’icyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga, guhakana inyandikomvugo zakorewe mu bushinjacyaha no mu bugenzacyaha,nyuma habayeho  gupfundikira urubanza kurusoma bikagorana nyuma rukongera rukaburanishwa rugasubukurwa hakabaho isoma ribanziriza urubanza, kuberako bazanyemo abandi batangabuhamya badasanzwe bahoze ari abajandarume i Gikongoro, baje bameze nk’abahawe misiyo (Gahunda y’Ubushinjacyaha ku kagambane), kuko ibyo bavuze nibyo byafashweho umwanzuro n’Urukiko, n’ubwo nabyo babivuguruje bakabinenga ariko ntibihabwe agaciro, nyuma babisobanuye neza mu bujurire mu rukiko rw’Ikirenga banabisabaho IPEREREZA ariko byose biteshwa agaciro, nibindi byinshi byari kurengera Majyambere ntibyahabwa agaciro.

Kuwa 31/07/2014 Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwahamije Hategekimana Martin Majyambere ibyaha 2 muri 5 yaburanaga yari yaragizweho umwere muri 2003, akatirwa imyaka 25, ariko ababuranyi bombi bahise bajurira mu Rukiko rw’Ikirenga (Hategekimana Martin Majyambere n’Ubushinjacyaha), ariko Urukiko Rukuru ntirwategeka Arrestation immediate kuko yari akiri Libre, ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga rwakira ubujurire bw’umuburanyi uri Libre. Kumwima amahirwe n’uburenganzira rero bwo kujurira ukurikije imiterere y’urubanza n’amateka yarwo, ubwabyo ni akagambane gashimangira akarengane gakabije, bitwaje ububasha bushingiye ku mategeko.

Na none urukiko rwa gisirikare nyuma y’amezi abiri rusabwe gukora ibyo amategeko ateganya ntibikorwe kuko rwasabwaga gufata icyemezo mu masaha 24, nyuma rwakoze ikinamico mu rubanza No RP/GEN 0001/07/13/TM rwo kuwa 29/12/2015, bavuga ko bashingiye ku nyandiko y’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ivuga ko ntacyo bagikurikiranaho Hategekimana Martin, ko Urukiko narwo rutegetse ko ahita afungurwa ako kanya ariko ntibikorwe, ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga ruhita rwanga ubujurire bwa Hategekimana mu buryo budasobanutse, rwemeza ko agomba kurangiriza imyaka 25 muri gereza.None se habura iki ngo inzego z’igihugu zamenyeshejwe iki kibazo kandi twese tuzi ko zikomeye zitajegajega n’isi yose ikaba izemera ndetse byinshi mu bihugu bikaza kuzigiraho, kuko izo nzego zidashobora no guterera akajisho ku bibazo bya Hategekimana M.Majyambere ngo zimurenganure?

Umuntu umwe cyangwa barenze umwe barusha imbaraga inzego zitabajwe

Kaba ari akaga niba hakiriho abantu basumbije imbaraga inzego ariko turizera ko bitabaho muri iki gihe igihugu kigezemo, kuko iyo usesenguye neza ukareba uburyo kuva 2007 umugabo Hategekimana Martin alias Majyambere yakomeje kurenganira mu nkiko za gisirikare n’iza gisivili, wibaza byinshi, cyangwa ukibaza impamvu bakomeza gukoresha imyanya bafite bitandukanye cyane n’inshingano zawo. Aha byumvikane neza ko inzego zinyuranye zitabajwe n’umuryango wa H.Majyambere ku bw’umurava dusanzwe tuziziho turazisaba ngo zizashake umwanya wo kwiga iki kibazo cy’uyu musaza kuko ntabwo abanyarwanda tugikeneye inzirakarengane kabone niyo zitaba nyinshi, ariko niyo nzira yo kugwiza abanzi ari nabyo Nyakubahwa Paul Kagame ahora yamagana ariko bamwe mubo yicaje mu ntebe zirenganura bakamutobera bagakora ikinyuranyo, bamwe bakagendera ku mabwiriza y’abiyita abanyembaraga.

Na none umuntu akaba atabura kwibaza impamvu ikibazo cya Hategekimana M.Majyambere kuba dosiye idafutuka ngo ukuri kujye ahagaragara kandi tubona ntako umuryango we utagize ngo uteze ubwega. Havuzwe cyane ibyemezo by’inkiko bidakurikije amategeko ariko cyane cyane imikorere mibi y’inkiko za gisirikare zombi irimo munyumvishirize n'ubundi buryo  bukabije bwakorewe uyu musaza, ibi bikaba byaremejwe n’Urukiko rukuriye izindi mu Rwanda arirwo Rukiko rw’Ikirenga mu rubanza dufitiye kopi No RPAA 0001/GEN/09/CS, rwo kuwa 07/12/2012 ubwo rwemezaga ko inkiko za gisirikare zombi (Urukiko rwa gisirikare n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare) ko zidafite ububasha bwo kuburanisha Hategekimana M.Majyambere, kandi ko dosiye ye igomba gutandukanywa n’iy’umufatanyacyaha Faustin Mukunzi yamwometseho ku ngufu, ariwe Capt.ABAYISENGA Janvier.

Urwego rwabimburiye izindi mu kugezwaho ikibazo cy’ako karengane, nk’uko tubisanga mu mabaruwa dufitiye kopi, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kuva muri 2007, ubwo bamugaragarizagamo akarengane ko kuburanishwa nta dosiye, nta kusanyamakuru ndetse nta n’umutangabuhamya numwe, Majyambere akomekwa ku musirikare bataziranye ku byaha byo gusahura no gusenya inzu ya KAREKEZI Emile musaza wa Immaculee na Francine kandi iyo nzu igihari, ariko kugeza uyu munsi nta kirakorwa ahubwo umuryango warishye abo bagore miliyoni umunani z’iyo nzu igihagaze inakodeshwa  kuva Jenoside ikirangira kuko muri Nyakanga 1994 yahise ikodeshwa na ONG ntakintu na kimwe kibanje kuyikorwaho kuko ntacyo yari yarabaye.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi, yaba Hategekimana Martin Majyambere ndetse n’umuryango we uhagarariwe n’umufasha we Madame Mukandekezi Marie Louise, bandikiye inzego nyinshi zitandukanye bazitakambira, harimo MINADEF, MINIJUST, MININTER, Urukiko rw’Ikirenga, Inteko ishinga amategeko (Mutarama 2015), Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, na Transparence I.Rwanda. Mu mabaruwa yabo byarabarenze noneho baratobora bavuga akari imurori bashyira hanze ukuri kose ku karengane kabo n’abari inyuma y’iki kibazo bose ndetse n’inzego babarizwamo n’impamvu yabyo, cyane cyane abasirikare bagiye bagaragara kenshi mu kagambane k’ifatwa n’ifungwa rya buri kanya ridakurikije amategeko bitwaje inzego barimo n’ububasha bahabwa n’akazi barimo ka gisirikare, kandi igitangaje ariko kinababaje ni uko zamenyeshwaga izindi nzego, harimo n’izamenyeshejwe Perezida wa Repubulika.

Kuwa 30/01/2012 no muri 2015, umuryango ntiwacitse intege, bandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, bawiyambaza bawutakambira kubera ko nabo ari abanyamuryango b’imena kuva na kera kuko nta rindi shyaka bigeze babarizwamo, ndetse akaba  nabo batanga imisanzu  muri Nyamagabe. Uru rwego umuntu utazi imbaraga zarwo sinzi uko yaba ameze, noneho abaye ari umunyarwanda mu gihe n’abanyamahanga bakuye ingofero, icyakora uyu musaza natabonera ubutabazi ahangaha, n’Imana ubwo ntiyazirirwa ayibwira ibye, azamanike amaboko arindirire mu gihome aheza mu ijuru… Gusa icyo tuzi twemera ko RPF-Inkotanyi nka moteri ya guverinoma ntabwo iki kibazo aricyo cyayigora kuko n’ibibazo by’inzitane yagiye ibivugutira umuti ibisubizo byinshi birigaragaza kandi nta ubijyaho impaka, kuko hari ingero nyinshi z’ibyemezo bikakaye byagiye bifatwa mu rwego rwo kurenganura abarengana nka Hategekimana Martin Majyambere wabuze umucira akari urutega, hakabura n’ababatega amatwi.

Turizera ko igisubizo kizaboneka na cyane ko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi ubwe yigeze kwivugira mu ijambo rye ku Gisenyi ko haba hariho abafungwa cyangwa bagashyirwa kuri lisite yaba ruharwa bazira imitungo yabo, icyo gihe hazarebwa niba ifungwa rya hato na hato rya Hategekimana M.Majyambere ko ntaho rihuriye koko n’umutungo we, hakorwe iperereza, kandi inkiko zigire ubwisanzure n’ubwigenge mu gufata ibyemezo bishingiye ku kiburanwa nk’uko amategeko abiteganya, bareke UKURI n’IBIMENYETSO bishingirweho aho gukeka, gushidikanya, kugenekereza n’amarangamutima (Akagambane).

Inteko ishinga amategeko imitwe yombi nayo yarandikiwe imenyeshwa imizi y’iki kibazo, Umutwe wa SENA uyobowe na Nyakubahwa ukomoka hamwe na Hategekimana M.Majyambere, ndetse wanabaye Minisitiri w’Intebe imyaka myinshi, tukaba duhamya tudashidikanya ko azi neza iby’aka karengane k’uyu musaza ariko tukibaza impamvu adafata iya mbere ngo agaragaze ubutwari amubere inzira n’impamvu yo kurenganurwa, ngo hashyirweho itsinda rishinzwe iperereza ryimbitse kuri iki kibazo. Ko ibuharankakara havuga abagabo hatavuga umugabo kuki nabo batamubera ijwi akavanwa ku ngoyi imaze kumucamo ko nabo bagereweyo bakicazwa ku ntebe zikomeye bagahora bibukwa kimwe n’abandi bakomoka i Gikongoro bazwi mu myanya ikomeye ariko bose bakaba baratereye agati mu ryinyo! Inteko ishinga amategeko bibuke ko ari intumwa za rubanda kandi n’umuryango wa Hategekimana M.Majyambere uri muri iyo rubanda, inteko yemere ibatege amatwi nk’uko hari abo ijya ibikorera kandi bikamenyekana ku ruhare rw’abantu ku giti cyabo ndetse n’inzego, uwareganyijwe akarenganurwa. Utavuze cyangwa utagize icyo asubiza aba yemeye, bivuze ko inzego zose zandikiwe zigaragarizwa akarengane zameyeko ari ukuri koko ko Hategekimana M.Majyambere yarenganyijwe, none ko atarenganurwa?

Iyo aza uba afite ibyo yishinja ntiyari kubaka Hotel yo kuri ruriya rwego, yari kuyafatamo impamba nk’abandi

Ubwo Nyakubahwa Paul Kagame yasuraga Nyamagabe yabajije uburyo uwo Mujyi utagira aho uraza abashyitsi, umwe mu baturage bari bitabiriye uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu ariwe Hategekimana Martin Majyambere yahise yiyemeza ko agiye kubaka Hoteli kandi yo ku rwego rwo hejuru, uko niko Majyambere yahise yiyambaza Banki, ashora miliyoni 600 muri Hoteli ya mbere y’akataraboneka yubatswe bwangu mu Mujyi wa Nyamagabe, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere yagendaga akora byiyongera na none kuri Etaji ya mbere mu Mujyi wa Gikongoro n’andi mazu y’ubucuruzi. Iyo aza kuba azi ko hari ibyo yikekaho, ayo mafaranga yose yari kuyagira impamba nk’abandi bose bazwi bakekwagaho ndetse nabo bakikekaho ibyaha bya Jenoside, cyangwa akayatangaho Ruswa benshi bamushakagaho yayibima bakabimuziza none azize gukunda igihugu no kucyubaka yanga kwimakaza ruswa, uretse ko twumva ko abo bamuhimbiye ibi byaha na none bamuziza amafaranga bamwatse bamubeshya ko ari Leta iyabatumye cyangwa ko ari ukuguriza Leta, yatangira kubishyuza no kubimenyesha izindi nzego bagahitamo kumugira ruharwa ngo hatazagira umwumva kuko yakoze ibyaha bikomeye bya Jenoside, nyamara inkiko zimwe zikabura ibyaha bimugira Ruharwa ariko bakanga bakamuheza muri gereza, ni uwo gutabarwa.Iyo havuzwe ubutabera ku isi hose umuntu yumva ko ari imwe mu nzira yunga abenegihugu, ariko na none iyo bwakoreshejwe neza. Amateka y'ubutabera mu Rwanda atwereka byinshi bitandukanye haba ku ngoma ya cyami kugeza ku ngoma ya Repebulika. Muri Leta y’Ubumwe iyobowe na FPR-Inkotanyi, hagiye havugwamo ibibazo bitandukanye mu rwego rw'ubutabera, kubera ko yahuye n'ikibazo cyo guca imanza z’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. FPR igishyiraho inzego z'ubutabera harimo bamwe binjiranyemo kudakunda igihugu ahubwo bagamije inyungu zabo bwite, abenshi bakabyita Ifemba, ari nabo bahesha isura mbi iyi Leta yacu, bagaha icyuho abahora barekereje amakosa yatuma bavuga nabi u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Abo ni nka ba Gahima Gerard bajyaga bafungira abantu ubusa, birabanza biravugwa, nyuma ukuri kurigaragaza yigizwayo. None ubu muri iki gihe haravugwa inkuru ibabaje yo kwibasirwa kw’umushoramali Hategekimana Martin Majyambere mu rubanza rwe, bikozwe nabamwe mu bakoranye na GAHIMA Gerard (Ihene mbi…). Uyu mucuruzi w’umushoramali ukomeye ikigaragara ni uko azira umutungo we. Amakuru dukesha bamwe mu banyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu Ntara y’Amajyepfo, ni uko Majyambere ari umunyamuryango  , ibikorwa bye bikaba bifite uruhare rugaragara mu mihigo y’Akarere ndetse n’iy’Intara kugeza ku rwego rw’igihugu, ariko ibyo ntibimubuza kuborera muri gereza azira akarengane, nyamara UKURI kurazwi, ahubwo abamusibaniraho bamugize agatereranzamba, bamwogeyeho uburimiro kuko bamuteje abantu/Igisebo.

Ubu, umuryango we usigaye uhora mu manza zidasobanutse harimo n’iz’ubucuruzi kubera ko yiswe/yagizwe interahamwe ruharwa, none inkiko nazo ngo zihora zimuteragirana, nyamara ibibazo byose by’amakuru yose kuri jenoside yakagombye kubarizwa no kurangizwa n’ibyavuye mu Nkiko Gacaca, kuko zakoraga nyumbakumi ku yindi, akagari ku kandi, umurenge ku wundi. Ibyo Majyambere abazwa ubu niba bitaravuzwe muri Gacaca cyangwa niba byararangijwe na Gacaca hakaba hari abireze bakemera icyaha bakicuza bagasaba n’imbabazi, niba hari ababiburanye bakanahamwa n’ibi byaha Majyambere abazwa/ashinjwa/akurikiranyweho ubu, niba hari imanza zaciwe n’inkiko zisanzwe kugeza ku rukiko mpuzamahanga ICTR/TPIR-Arusha rwaburanishije abanya Gikongoro hagatangirwayo n’ubuhamya bwinshi ariko ntihavugwemo ubufatanyacyaha bwa Majyambere, niba abatanze ubuhamya n’amakuru bose icyo gihe bahari ndetse n’inyandiko zikaba zigihari, ibirimo gukorerwa Majyambere ubu bidashingiye kuri ibyo byose bwaba ari ubutabera ki ? ibi byaba ari ukuvuguruza ibyagezweho n’inkiko gacaca kandi tuzirata zikanashimwa ko zakoze akazi kazo neza ku kigero n’ikigereranyo gishimishije cyane.

Nkuko byigaragaza mu manza dufitiye kopi, nibyo koko mbere no mu gihe cya Jenoside, ntacyo Hategekimana Martin Majyambere yari cyo mu bya Politiki (nta n’ibyo bamushyizemo/bamushoyemo), ku buryo ubu yashyirwa mu mubare w’abagize uruhare rukomeye muri Jenoside kandi nawe yari afite umuryango wahizwe ukanatotezwa bamwe ntagire koko n’icyo abamarira bakicwa, ariko bakaba babimuhamya ku gahato nta KURI kugendeweho, nyamara yarabiburanye aranabitsinda kuko byaburiwe n’ibimenyetso. Abacuruzi bose siko bijanditse muri Jenoside, hari n’abiguraga.Hategekimana Martin alias Majyambere ubwe, ngo yizeye ko amaganya, akarengane bye, ndetse n’amarira y’abe n’abandi bose bakunda igihugu n’ukuri, ko amaherezo bizageraho bikagera ku bayobozi Bakuru b’igihugu cyacu, maze akarengane ke kakumvikana, akarenganurwa. Twaramusuye aho afungiye Kimironko, ni umusaza uvuga make, nta bwoba afite, ariko ibyiringiro bye byose abihoza kuri Paul Kagame no ku Mana kuko adahamya ko azira Politiki nkuko bamwe babivuga/babikeka, ahubwo ahamya ko azira inzangano n’amashyari by’abantu ku giti cyabo, kubera imitungo ye, avuga ko ntacyo apfa na Leta y’Ubumwe kuko ari nayo yamufashije kugera ku byo afite yifashishije ama Banki. Ati “jye ntacyo nishinja nta n’icyo umutima wanjye unshinja kuko nzi ko ndi umwere, nta maraso y’umututsi Imana izambaza, keretse niba nzira ko ndi Umuhutu gusa w’umukire. Kuko iyo nza kuba mfite icyo nishinja, nanjye mba narahunze nk’abandi bose bafite icyo bahungaga kandi bishinja, sinari mbuze ubushobozi, bagiye mbareba, aho bajyaga ndahazi kandi sinajyanye nabo, iyo tuza kuba twarafatanyije kandi, baba baramvuze no mu manza zabo. Jye nagumye hamwe sinahunga, ngumya kurwana ku muryango w’umugore wanjye wasigaye. Ndi umukozi, nabitoje n’abankomokaho, kandi nzagumya gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye no kwita ku muryango wanjye. Imana yahaye ubushishozi bamwe mu bayobozi b’iki gihugu, igihe nikigera nzi ko Imana iziyerekana mu kuri kwayo kose, ikabakoresha bakandokora nk’uko yabakoresheje bakarokora uRwanda n’inzirakarengane 1994, kandi nzi ko bamwe bazabibona nk’ibitangaza, nubwo inyangabirama zitazabyishimira, abandi bazakorwa n’ikimwaro kuko ukuri kuzaba gutsinze ikinyoma, imbaraga z’Imana zirahambaye”.

Mu nomero itaha tuzabagezaho byinshi kuri iyi nkuru, iby’ingenzi biranga imanza ze hamwe n’amakosa yagiye akorwa n’inkiko, urutonde rw’abari inyuma y’aka kagambane n’akarengane gakorerwa uyu mugabo n’uruhare rwabo muri iyi dosiye, ndetse n’ingaruka Politico-socio-economique zimaze kugera ku muryango we, tuzaboneraho kandi no kubaza abo muri ziriya nzego zose zatakambiwe icyo zibura cyangwa zitegereje ngo zigire icyo zitangariza abazitabaje n’abanyarwanda muri rusange hirya no hino ku isi bakomeje gukurikiranira hafi iby’aka karengane dore ko ntaho bitavugwa.

Nta mpungenge dufite yuko bazaduha amakuru atomoye natwe tukayageza ku basomyi b’iki kinyamakuru “ingenzi cyangwa n'urubuga rwacu ingenzinyayo .com” kandi uretse no kuba tuziko abayobozi b’izo nzego n’abazikoramo ari abasirimu kandi bashoboye ku buryo batatwima amakuru, ariko bibaye ngombwa bakayatwima twakwifashisha itegeko rirengera abanyamakuru ryo guhabwa amakuru. Aka karengane gakwiye gucibwa kuko  Lizinde yubatse gereza ayifubgirwamo. Amwe mu makuru nakuye ahizewe ngo ubu hashyizweho iperereza  kugirango hamenyekano ikihishe inyuma y'ifungwa rya Majyambere.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *