tomADEPR: Abafundi mu nkiko kubera amasheke atazigamiwe

Ubusabe bw’abakirisitu bwageze kwa Perezida

 Kagame.

 Tom Rwagasana uri umufundi kandi si icyaha ,ahubwo icyaha ni uko wubaka ntiwuzuze ibyo wubatse. Ibimenyetso by’ubuhemu bwawe urabisanga muri iy’inkuru.tom                      Tom ideni rya Biberabagabo rimuganishije mu Nkiko

Sibomana na Tom mwatumye mumenyekana cyane mu makosa yo kwica ijambo ry’imana.Igihe kirageze ngo imana ibakure mu ntama zayo. Amakuru ava ahizewe muri bamwe bo mu nzego nkuru za Leta  ubwo twaganiraga bakadusaba ko amazina yabo twayagira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko ubusabe bw’abakirisitu ba ADEPR  bwageze kwa Perezida Kagame agasaba ko icyo kibazo cyakemuka vuba bityo abafundi bagatanga umwanya wabavuga ijambo ry’imana ryubaka abanyarwanda.

kibwa                 Mutuyemaliya nawe abakirisitu ntibamwemera

Iminsi irasa ariko ntihwana.Ikinyoma ikipe ya Sibomana na Tom binjiranye muri ADEPR bagiriwe inama na Mutuyemeriya  ninacyo basohokanye.Sibomana yarihanukiriye ati:Ikinyamakuru ingenzi ni nka Kangura wese kuki ataba nka Nsanzurwimo.Sibomana wijijisha abakirisitu ba ADEPR kuko ingenzi ntacyo ipfa nabo kandi nta nubwo ikinyamakuru cyagira icyo gipfa ni itorero. DOCDOC 001DOC 002DOC 003

DOC 006DOC 007DOC 008

Sibomana ibirego byarezwe Tom Rwagasana ni byinshi uretse ko wirengagije ko byose tubifitiye kopi ukajya kujijisha none  bikaba bikuyobeye.Amakuru dukura ahizewe  kandi duhabwa nabizerwa ba Leta ngo yabaruwa yabapasiteri icumi bandikiye umukuru w’igihugu ikaza guhishwa ntibayimugezeho kubera abakingiraga ikibaba abafundi babahemu byabaye ngombwa ko igera imbere ya Perezida Kagame maze asaba abo bireba gutanga raporo ya ADEPR mu gihe gito.

Ubwo twaganiraga nabo mu nzego z’ubugenzacyaha ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera umutekano wabo ngo Tom Rwagasana yabonye ikinyamakuru ingenzi cyamusohoye cyashyizemo amasheke atazigamiwe yagiye aha abantu kandi hariho amafoto yabayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda ajya kurega bamutera utwatsi bamubwira ko ari umuhemu asabwa kwishyura abo yambuye. Nkuko twakomeje tubitangarizwa nabo bizerwa ngo ubu hagiyeho abashinzwe kugenzura amakosa yakozwe na Tom Rwagasana afashijwe na Mutuyemeriya na Sibomana bagize ikiraro  n’impamvu birukana abakirisitu .Tom n’ikipe ye hari icyo bibeshyeho kuko ubu hari abo mu nzego  zifata ibyemezo twavuganye banga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubwimpamvu z’umutekano wabo maze bantangariza  bagira bati:Ubu Tom yajyaga akangisha abo muri ADEPR ngo ni umusilikare baza gusanga atarigeze aba n’umukada ,barongera bati:Gukoreshereza ibirori bya ADEPR mu kabari ka Gen Ibingira kwari ugushaka imbaraga ariko nabyo baramwiyamye kongeraho no kwitwaza Gen Nziza kugirango akomeze yubake iterabwoba ryo kurya amadeni atanga amasheke atazigamiwe none inkiko ziramutegereje..

Ngaye Tom Rwagasana nshime abamukingira ikibaba?Ese ko mu magereza huzuyemo abafungiwe gutanga sheke zitazigamiwe Tom we yubakiye kuki gituma atabazwa ubwo bwambuzi akorera abanyarwanda? Umuririmbyi Young Grace watanze sheke imwe yarafashwe arafungwa umuryango we uramwishyurira none abambuwe na Tom bo bazishyurwa nande? Niba FPR yaratahuye  ko Tom ayiyitirira nkuko twabibwiwe na bamwe bo muriyo ikaba igiye no kumufatira ingamba byamurangiranye. Sibomana warajijishije kubera ko wari watumyeho  abazagukingira ikibaba  mu makosa yawe none ko uzi guhakana iyi nyandiko wakoze uvugako utanze ubutaka bwa ADEPR iyo uyihakana wumva nta soni ufite kandi warabutanze tariki11/02/2015! Umvako i Nyanza bakingira ra’’ nibagukingira uzagende’’. Uravuga ngo ADEPR ntizatezwa cyamunara kandi warafashe inguzanyo muri BRD  ya miliyari ebyeri niyo muri BK wari warananiwe kuyishyura.Sibomana Mutuyemeriya aragushora ukemera kandi niwowe bizagora kuko .

ADEPR igiye kuririmba urwibonye kubera ko igiye gutezwa cyamunara bitewe n’amadeni ya Tom na Mutuyemariya bafashe bagamije kuryanisha abakirisitu.Umugabo Tom Rwagasana we ngo ntabwo acyanga umugayo kuko iyo awanga ntabwo yari kwambura abanyarwanda utwabo. Ubu Mutuyemeriya yasizoye ngo birukane Karangwa Sylive uyobora Paruwase ya Nyarugenge kubera ko amereye nabi  Ntakirutimana Frorient umufundi w’umuhemu ugiye kuganishwa muri gereza kubera kwambura abaturage mu murenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma kandi isoko yararisabiwe na Mutuyemeriya  akananirwa kurirangiza. Ntakirutimana asanganywe ubuhemu kuko yanabifungiwe azira gutanga amasheke atazigamiwe.

Amakuru ava kwa Mutuyemeriya ariko uwayaduhaye akadusaba ko amazina ye twayagira ibanga ngo yashakaga ko hirukanwa Vincent uba Cyangugu naho kuri  Karangwa bakamujugunya Cyangugu aho atazongera no kugendera mumodoka yakwanga kujyayo bakamwirenza nkuko byabaye kubandi.Uwo dukesha aya makuru ngo Karangwa yabwiye Mutuyemeriya ko atigeze aba kuri za bariyeri cyangwa mu nkambi kandi ko we ari inkotanyi .Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo  inzego za Leta zizi  Karangwa  zanze ko yava  mu mujyi kuko umufundi Ntakirutimana yahita yoromya itorero.Tom nawe Yakoresheje  inzira nyinshi kandi abona amabanga Karangwa  abitse ye ari menshi ahitamo kwiyambaza demob Sebadende ngo amusabe imbabazi  yo gushyira hanze amabanga.Bisamye basandaye kuko Karangwa yabwiye Tom ko atazava muri Nyarugenge kandi Mutuyemeriya na Ntakirutimana nibakomeza kumuvogera byose azabishyira hanze birangira bagize ubwoba.Amakuru akomeje kuva ahizewe niuko ikipe y’abafundi iri mu minsi ya nyuma.

Amakuru yivira  ahizewe  mu nshuti za Sibomana  ariko zikanga ko amazina yabo yatangazwa ngo ni uko Gisozi igiye kugurishwa mu buryo bukurikira:Sibomana we banze ko yaha mwene wabo akazi none  bo  bahaye ababo akazi mu buryo bukurikira:Ushinzwe abakozi ku nyubako za  Gisozi ni murumuna wa Tom Rwagasana bavukana ,naho ushinzwe amazi yo gukoresha ni musaza wa Mutuyemeriya bavukana naho usshinzwe gucunga ibikoresho ni umuhungu wa Sebagabo Leonard.Sibomana ati:Nemeye ibyandikwa kuri ADEPR ni ukuri kuko kubana naba bantu biragoye! Uwo dukesha aya makuru ya Sibomana nawe yanze ko amazina ye yajya ahagaragara kugirango batamwirenza yadutangarije  igitugu cyabaye cyose.

Ubu Sibomana yavuze ko nawe atazongera kujya mu bibazo by’abafundi . Twanditse ukuntu Biberangabo yambuwe na Tom Rwagasana nyuma  bavugako atamwambuye twerekana amasheke  yamuhaye none ubutaha tuzashyiramo amakuru yamubayeho yose ni agahomamunwa kwadakwiye mu Rwanda rwacu. Andi makuru arava Bugesera kwa Karemera Theoneste aho Tom Rwagasana yamurebesheje indege yabazwa impamvu atamwishyuye akabeshya ko yamwishyuye kandi nubu ideni riracyari k’umutwe w’umufundi w’umuhemu.

Kimenyi Claude

(Visited 873 times, 1 visits today)

2 thoughts on “tomADEPR: Abafundi mu nkiko kubera amasheke atazigamiwe

  • December 27, 2015 at 8:02 am
    Permalink

    Ko muvuga ko Ingenzi ibabeshera,aya masheki, aya mahamazwa NI bindi nabyo nibyo barababeshyera? Kurijye mbonako Itangazamakuru ryo mu Rwanda riteye imbere.

    Reply
  • December 27, 2015 at 7:49 am
    Permalink

    Kwiyambika ikoti ryi dini uri bihemu, Imana izashyira ahagaragara ibikorwa byanyu bigayitse, isi ibote ni Mana ntizakomeza kwemera ko izina ryayo ritukwa kubera abantu nkaba biyita abashumba Mandi ari…

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *