munyentwariGishamvu:Abasigajwe inyuma nÔÇÖamateka baratabaza

Gitifu Ruti  na Zirabaruta rurageretse kubera inkunga yabo atabaha

Urubyiruko rw’abasigajwe inyuma n’amateka rw’I Gishamvu rwatewe inkunga ntiyarugeraho yigumira mu biro bya Gitifu Ruti.

Zirabaruta Innocent uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka ngo aho guhara miliyoni  eshatu azagera no kwa Perezida Kagame.munyentwari

                     Munyentwari narenganure abarenganijwe na Gitifu wa Gishamvu

Intabaza y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gishamvu irava kuri miliyoni eshatu bahawe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugirango biteze imbere akaza kuribwa na Gitifu wuwo murenge bwana Ruti Bizimana.Birababaje binateye agahinda kumva ko hari umuntu ukirya inkunga  zigenerwa abatishoboye. Inkuru twandika irava hagati yuyobora umurenge wa Gishamvu ariwe Ruti hamwe na Zirabaruta uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uwo murenge. muzuka

                      Mayor Muzuka yakingiye ikibaba amakosa Gitifu Ruti yakoreye abasigajwe inyuma n'amateka

Tariki  07/05/2015 nibwo twahuye nabamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gishamvu turaganira. Nitwa:Zirabaruta Innocent:Mpagarariye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gishamvu,nkaba nsaba ubuvugizi k’umuntu wese ubasha kugera ku nzego zibifitiye ububasha ko zadusabira kurenganurwa zikaduhesha inkunga zacu zizizmirira  mu murenge wacu wa Gishamvu uyoborwa na Gitifu Ruti Bizimana Emmanuel.Izo nkunga uvuga ziba zavuyehe?Zirabaruta ati:Inkunga zatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugirango zizagoboke urubyiruko ruba rwarize imyuga. DOC 004DOC 005

Urubyiruko uhagarariye rungana iki iyo nkunga yariwe yo ingana iki?Zirabaruta ati:Urubyiruko urarwumva ni abahungu n’abakobwa bose ni 16 bakaba barize imyuga ku nkunga ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba ingana na miliyoni eshatu z’amanyarwanda.Iyo nkunga uvuga mwari kugabana umwe akajya kwikenura cyangwa mwari gukora koperative?Zirabaruta ati: Iyo nkunga twari kuyigura ibikoresho hagendewe ku mwuga buri muntu yagiye yiga mu ishuri.Ubuse mu bwiwe n’iki ko amafaranga yanyu Gitifu Ruti yayariye?Zirabaruta we ati:Twaje kumva ko muy’indi mirenge bahawe inkunga zabo natwe  ,ntibyatinze  nahise mfata rwa rubyiruko  tujya ku biro by’umurenge wa Gishamvu tubaza  Gitifu  Ruti aho inkunga itugenewe iri,ako kanya yarambwiye ndi kumwe nabo mpagarariye ngo amafaranga yanyu ni miliyoni eshatu kandi ko buri mwana azabona ibikoresho ko tugomba gutegereza.Kuki mutategereza icyo Gitifu ababwira ntabwo mwizera umuyobozi wanyu?Zirabaruta ati:Ubu nta cyizere twamugirira mu gihe indi mirenge babibonye twe tuakaba tudakora kandi twese baratugeneye hamwe,ntabwo abandi bahabwa ngo hasigare umurenge wacu wa Gishamvu.

Ese icyo gihe mwagiyeyo urakibuka niba wibuka hari mu kuhe kwezi hari no mu wuhe mwaka?Zirabaruta ati:Hari mukwezi kwa kalindwi  2014 kandi kugeza nubu tuganira twakomeje kwibutsa biba iby’ubusa.Mwaba muheruka kujya kumwibutsa  ngo mwumve icyo ababwira?Zirabaruta ati: Iyo tugiyeyo aratubwira ngo nimugende muzagaruke none amaso yaheze mu kirere.Icyifuzo cyanyu ni ikihe?Zirabaruta ati:Twifuza ko uwashobora kutugeza kwa Perezida wacu Kagame ngo tumubwire ko Gitifu Ruti yatuririye inkunga yatwihereye ngo twiteze imbere.Zirabaruta ati:Muzatubarize icyo tuzira natwe turi abantu  nk’abandi mutwitayeho twareka guheranwa n’ibumba.Ikinyamakuru ingenzi nyuma yo kuganira n’uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Gishamvu twashoboye no kubona bamwe mu rubyiruko rwize amashuri y’imyuga rukaza no kugenerwa inkunga na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.Yatangiye  agira ati:Nitwa Valentine Uwizeyimana:Ndi umwe mur’urubyiruko rwize imyuga ku nkunga ya Minaloc.Ubuse ko wize  ugezehe witeza imbere  ushyira mu bikorwa ibyo wize?Uwizeyimana Valentine ati:Ibyo nize ntabwo nabishyize mu bikorwa kuko tujya kwiga batwizezaga ko tugiye gusezerera  kubumba inkono kuko ngo zitanagifite agaciro.

Ubuse bihagaze gute uracyabumba cyangwa uratungwa nibyo wize?Urashinyagura  mbabazwa rero n’ukuntu na n’ubu tukirenganywa tuzira uko twavutse kandi atari twe twabihisemo.Dutangira kuganira wantangarije ko mwahawe inkunga yo kujya kwiga ikindi mu baza gishingiye he?Uwizeyimana Valentine ati: Turabaza amafaranga angana na miliyoni eshatu ari ku biro by’umurenge wacu wa Gishamvu yaje kimwe nayatanzwe ahandi ngo tuguremo ibikoresho  bigendanye n’amasomo twize bityo dutangire tubishyire mu bikorwa dutandukane n’ibuna none byarananiranye twahejejwe mu gihirahiro.Ubushingirahe ko mwaheze mu gihirahiro?Uwizeyimana Valentine ati:Jyewe nasiragiye ku biro by’umurenge wacu wa Gishamvu  nkakirwa n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Affaire sociale) ariwe Rutaganira Bernard agahora ambwira ko ibyacu  babirimo none umwaka urashize amaso yaheze mu kirere.

Icyo usaba ubuyobozi bukuriye ubw’umurenge wa Gishamvu niki?  Uwizeyimana Valentine ati: Dukeneye  ko izindi nzego zikuriye Gitifu Ruti  zamutwakira amafaranga yacu kandi bakanamukura Gishamvu.Mu gusoza ikiganiro wumva hakorwa iki? Uwizeyimana Valentine ati: Numva twahabwa inkunga yacu kandi  ubu nta gasambu tugira ngo katubesheho ,kuko  baduteje imbere twabasha kujya twiyubakira  inzu tukanashyingirwa ku mugaragaro tugakora ubukwe nk’abandi banyarwanda bose. Tukiri ku nkuru y’inkunga y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Gishamvu twaje no kuganira n’umwe mu bashinzwe kubishyira mu bikorwa ariwe .Umwihayimana Mukabuzizi Perpetue wo mu muryango w’abigishwa  ba Yezu Umukiza. Mwaba mukora ikihe gikorwa  mugikorera he?Ma Soeur Mukabuzizi Perpetue ati:Ubundi jyewe nkora ubutumwa  bwo kwita ku batereranwa n’abandi bo mu murenge wa Gishamvu ho muri paruwase ya Nyumba.

Iki gikorwa mwagitangiye ryari ?Ma Soeur Mukabuziziz Perpetue ati: Hashize imyaka icumi umuryango wacu uhakorera ubutumwa  bwo kwita  kubatereranwe na roho no ku mubili.Yakomeje agira ati: Hari abo twinjije  muri Kiliziya abandi tububakira amazu ku nkunga itangwa na Kiliziya ,Leta nayo hari abo yubakiye inabaha ubwisungane mu kwivuza aribwo( mutuelle de santé) z’ubukene n’ubo bwose mu murenge wa Gishamvu hari abatarabibona.Uyu munsi bihagaze gute mu baterwa inkunga namwe?Ma Soeur Mukabuzizi Perepetue ati: Twifuza ko abavandimwe bacu batera imbere kuko twese twaremwe mu ishusho ry’imana  kandi turareshya imbere yayo .Abo muhagarariye badutangarije ko hari inkunga bagenewe na Minaloc ntibayihabwa byifashe gute  inkuru y’ukuri n’iyihe?Ma Soeur Mukabuziziz Perpetue ati:Inkunga  twumvise babivuga ko  bayivukijwe na Gitifu w’umurenge wa Gishamvu.

Mwe nkabahagarariye cyangwa abavugizi babantu batishoboye mwakoze iki ?mwaba mwaravuganye na Gitifu ngo mwumve icyo abivugaho?Ma Soeur Mukabuziziz Perpetue ati:Nahamagaye Gitifu Ruti akampa gahunda nagera kubiro bye nkamubura akantenguha kugeza na n’ubu ntabwo turahura.Iki kibazo cyatangiye ryari?Ma Soeur Mukabuzizi Perpetue ati:Ubu tuvugana kigiye kumara umwaka kuko cyatangiye mu kwezi kwa kalindwi 2014.Niki musaba Leta?Ma Soeur Mukabuzizi Perpetue ati: Twe icyo dusaba ni uko Leta  yakurikirana inkunga igenera abatishoboye ikamenya ko zibageraho kuko hari igihe umuyobozi nk’uyobora umurenge wa Gishamvu atabyubahiliza.

Nyuma y’inkunga z’abasigajwe inyuma n’amateka haravugwa urugomo Ruti yakoreye umuturage witwa  Mukarusine akaba ari umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 kuko se umubyara Rwabishema n’abandi bose bishwe.Ubu Ruti akaba ashyigikiye  Nyabyenda mwene  Nkingamuheto wapfuye afunguwe mu basaza bakoze jenoside.  Ubu Nyabyenda yirirwa atoteza Mukarusine hamwe n’umwana we ikizababaho ubwo Ruti azagisobanura.Ikindi kivugwa kuri Ruti n’ihene ya Nzabandora yahambye ari nzima kandi adashinzwe gupima amatungo nibyo ashinzwe byaramunaniye.Ruti wivuga imyato kuko wazanye ayahe majyambere Gishamvu?yewe n’umupira wahahoze warawuhaciye.Abakuriye imiyoborere nibatabare Gishamvu amazi atararenga inkombe naho ubundi na Muhirwa aratabaza ngo arenganurwe .

Karangwa Pascal 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *