haruna1Haruna Niyonzima yaguye mu mutego wa Mashami Vincent none abuze byose

APR FC nayo ngo ntabwo imukeneye!! Haruna aragana mu y'ihe kipe? 

Inkuru ikomeje kuba kimomo ko umukinnyi Niyonzima Haruna ubu yirukanywe mu ikipe ya Yanga Africans.Haruna Niyonzima yavuye mu ikipe ye Yanga Africans aza gukinira ikipe y'igihugu cy'u Rwanda Amavubi hamwe na mugenzi we Mugiraneza Jean Baptiste Alias Migi wo mu ikipe ya AZAM nayo yo mu gihugu cya Tanzaniya.Ikipe ya Yanga yatangaje ko indi kipe yakenera Haruna yamufasha bakishyura miliyoni 53.haruna1

                    Haruna arerekeza he ko yaciwe amafaranga menshi

Amakipe yo muri Tanzaniya agira amabwiriza  umukinnyi utayubahirije  agafatirwa ibihano bikaze nk'iki cyafatiwe Haruna.Ibi rero bikwiye kubera isomo abandi bakinnyi .Ibitangazwa n'ikipe ya Yanga ngo basanze Haruna yarabasuzuguye ntiyubahiriza amasezerano y'akazi bagiranye.Haruna se niy'ihe kikpe yemera kumufasha kwishyura ariya mafaranga kugirango ayikinire?ese bwo imyitwarire nk'iriya iremewe.Ibi biheruka amwe mu makipe yo mu Rwanda yirirwa ategereje ba Kalisa Kass ba Germe  n'abandi umuntu atarondora.mashami2

          Umutoza Mashami gusubira muri APR FC biri kure nk'ukwezi

Amwe mu makuru dukura ahizewe  yemezako Niyonzima Haruna yavuye mu mikino ya CECAFA yagera i Kigali akaba yibereye kumwe n'umutoza Mashami bashaka ukuntu bagaragaza ko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi  ariwe Johnny Mckinstry adashoboye. Ibi rero nibyo byatumye Haruna akererwa kugera mu ikipe ye ya Yanga.Inzira ntibwira umugenzi kuko Mashami uko yapangaga kwirukanisha umwongereza utoza Amavubi niwe wirukanywe kugeza no kuri Haruna. Andi makuru akomeje kuzunguruka ni ay'uko Mashami yari yiteguye ko ashobora gusubira mu ikipe ya APR FC  akaba umutoza mukuru akungirizwa na Karekezi Olivier naho Bizimana Didier akaba umutoza  wa gatatu.

Ubu rero amwe mu makuru twakuye kuri ba AFANDE batandukanye  twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko Mashami atazagaruka mu ikipe yabo kubera imyitwarire igayitse yagaragaje mu bihe bitandukanye,naho Karekezi Olivier ni ibivugwa gusa ntabwo bamufata ,kuri Bizimana Didier we azasezererwa cyangwa ashyirwe  mu ikipe y'abana kuko mu nkuru ntacyo afasha umutoza mukuru.  Ubu rero umutoza Mashami akaba ashobora kurega Minisiteri kuko ngo yaba yaramwirukanye binyuranyije n'itegeko. Uko twaganiraga nabo bayobozi ba APR FC badutangarizaga ko bagiye gushyiramo imbaraga zo gushakisha abana b'abanyarwanda kugirango ikipe yabo itandukane n'abanyamahanga ,kandi bakanatandukana no kuzongera kugura n'umukinnyi w'ikipe y'imbara mu gihugu.

Banadutangarije ko umutoza wabo basanga ashoboye gusa akeneye umwungiriza nawe ubishoboye kuko akora wenyine. Twababajije niba bazafasha Haruna kwishyura amafaranga yaciwe na Yanga kugirango aze abakinire?Kudusubiza bagize bati:Haruna yaradukiniye kandi adukinira neza kuva rero ikibazo cyo kumwirukana cyaratewe na Mashami aje yatuvangira ntawe dukeneye. Twababajije ku magambo azunguruka yuko bazagura rutahizamu wahoze mu ikipe ya Rayon sport Cedric Hamiss?badusubije ko nta mukinnyi utari umunyarwanda bazongera gukinisha.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *