rujugiroRujugiro Tribert yapfuye iki na FPR?

Politiki yabuze inshuti ibura n'umwanzi.

Politiki iheza abayikora n'abatayikora mu murongo wo gutegereza uko bazagenerwa.Iyo urebye uko politiki yiruka mu Rwanda usanga harimo akarimi gatyaye kandi gafite ubugi bukeba.Isesengura rikorwa mu ngeri zose zishingira ku mpamvu nyinshi ,ariko zikagusha ku mibanire yo mu Rwanda rw'ubu n'urwo hambere mu gihe cy'urugamba rwo kubohoza igihugu.

Umunyarwanda wo mu Rwanda imbere yaba uwo muri FPR cyangwa utari uwayo yaba aba mu mahanga ayemera atanayemera iyo yumvise ngo Rujugiro ntacana uwaka nayo aratangara cyane.Inkuru ikimara kuba kimomo ko Rujugiro yatangiye gutanga umusanzu wo kurwanya Leta ya FPR kandi ari mu bayishyizeho twagerageje gushaka uko twatohoza neza.Ubwo twahuraga n'imwe mu nkotanyi nkuru hano mu Rwanda twaganiriye ku kibazo cya Rujugiro.

Ubwo twatangiraga kuganira yanze ko twatangaza amazina ye ngo ajye ahagaragara kubera kwanga ko yazabazwa impamvu yatanze amakuru cyangwa akagira ikibazo cy'uko yatangaje uko abibona muri we.Twamubajije impamvu bavuga ko Rujugiro yahindutse umwanzi wa FPR kugeza naho yatangiye kuyirwanya?Yatangiye  agira ati:FPR twatangiye turi umuryango w'abanyarwanda ugamije kugarura ubumwe bwa benegihugu tutarebye ubwoko nk'uko abo twarwanyaga bari barabigize umuhigo.Ikindi twamaganaga ivangura iryo ariryo ryose bikaba rero ariho havuye kuvuga ko FPR ari umuryango w'abanyarwanda.Ikibazo cya Rujugiro cyo  sinamushima ngo  ngaye abatumye ahunga igihugu kugeza aho bamena amabanga y'umuryango wacu.ngarambe

                                 Ngarambe SG. FPR

Ikindi sinagaya Rujugiro ngo nshime abatuma abantu bahunga kandi mu mahame ya FPR harimo guca ubuhunzi.Iy'inkotanyi yakomeje igira iti:Rujugiro ibye bijya gutangira byatangijwe n'ikinyamakuru aburana nacyo none byaberetse ko isi idasakaye bahunga u Rwanda bose.Twamubajije niba ahamya ko Rujugiro atanga amafaranga yo kurwanya Leta ya Kigali?Asubiza yagize ati:Mbibona mu binyamakuru uretse ko hari kimwe cyo mbona cyataye umurongo ibyacyo ntawabiha agaciro kuko kijijisha abanyarwanda kugirango batazabazwa bimwe mu byaha baba barakoze.Yongeyeho ati:Rujugiro ndamugaya kuko amahame n'indahiro hari ugupfira ibanga ,none we yararimennye.rujugiro

                              Rujugiro inkotanyi yahunze FPR

Dr David Himbara wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’Ubukungu na murumunawe Col Tom Byabagamba akuriye abamucungira umutekano.Ikindi kimaze kugaragara hari abihishe inyuma yo kwica ubumwe bw'abanyarwanda.Umuntu iyo agiranye ikibazo na mugenzi we haba hagomba ababahuza kugirango ikibazo gishire none mu Rwanda birigishwa gushyirwa mu bikorwa biri kure.

Umuntu umwe wahano mu Rwanda yampaye inkuru igira iti:Nigute wafata umuntu wananiwe urugo rwe agacyura indaya ngo niyiyumvikanire n'umugore yarangiza ngo ni maneko  ,ikindi agahagarara mu ruhame ngo Himbara ntafasha umuryango we? yaba Rujugiro na Himbara nta n'umwe ikinyamakuru ingenzi kigira umwere mu byaha akurikiranyweho na Leta ,gusa ubusesenguzi  bwacu twibaza biva kuki?ninde watanga umuti wo kunga abanyarwanda?uwakwemera kuwunywa ninde?utabyemera ninde?uzatangwa ryari?uzatangirwa he?dutegereze nk'uko abanyamadini bategereje Yesu.

Ninde wavuga ko akunda u Rwanda kurusha undi?ninde wavuga ko yanga u Rwanda kurusha undi?ninde wavuga ko ari umutoni w'ingoma kurusha undi?ninde waba agerayo kurenza undi?ninde utagira ubwoba?uteranya cyane arubaka cyangwa arasenya?ese hari inkotanyi yatuma umuntu ahunga u Rwanda?ese hari inkotanyi yakwiba umutungo ishinzwe kurinda?ese inkotanyi yamennye amabanga ihanishwa iki?ese iyatatiye igihango ikagambana yo ihanishwa iki?urugamba rw'amagambo rushobora gusenya ubumwe n'ubwiyunge.Niba FPR icyura Gen Rwarakabije ikongeraho  Rwigema Celstin wajyaga atuka FPR idasize na Evode Uwizeyimana nawe ibye bisa n'ibitandaraje kuki itacyura izatannye ngo izigarure mu biraro.

Hano hanze bivugwako abakora amakosa yo kujyana akarimi gatyaye aribo bakomeje kubiba urwangano bagasarura amacakubili ,aho kubiba ubumwe ngo basarure urukundo.Abanyarwanda 91,63% bazi ubuhunzi icyo aricyo.Rujugiro azi ubuhunzi n'abali muri System nabo bazi ko ubuhunzi atari ikintu cyiza.Inama nibacyure izatannye zigaruke mu biraro ,aho kwirirwa bikanga ko zishobora kurisha imirima yahinzwemo ubumwe.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *