ifoto1Afrika yepfo igihugu kiza ku isonga mu bugizi bwa nabi ku isi

Igihugu cy’Afurika yepfo  ni mu bigihugu biza ku isong mu bugizi bwa nabi,umwambuzi no mu bwicanyi ku isi aho umuntu kwica undi bitaba  igitangaza cyangwa imvugo abantu batindaho ngo hapfuye umuntu, kuri bo gupfa wishwe babifata nk’ibisanzwe nk’uko bica itungo. N’igihugu gifite ubugome ndenga kamere

ifoto1

                                                                                        Johannesburg

 

Ubwicanyi nk’ubwa korewe umuririmbyi w’injyana ya Reggae Lucky Dube  ubwo bageragezaga kumwiba imodoka ye yo mu bwoko buhenze,ubwo nibwo buvugwa bugatangazwa ariko imfu za rubanda rundi izo ntizitangazwa.Bageze mu rwego rudatinya abadipolomate m myaka yashize bashatse kwivugana Abasaderi w’igihugu cya Tanzania ararusimbuka ariko baramukomeretsa  bashakaga kumwica kandi Ambasaderi aba ahagarariye igihugu cye mu kindi ari nayo mpamvu ku modoka ye habaho idarapo ry’igihugu aba ahagarariye hari n’abandi bacuruzi bakomeye bagiye bahitanwa  naba bagizi ba nabi abandi bakarusimbuka aha abantu bahura niki  kibazo cy’urugomo akenshi baba ari abashytsi.

.Umujyi wa Johannesburg  ariwe murwa mukuru w’icyo gihugu, ni umwe mu mijyi ikomeye mu bucuruzi  ku isi ariko ni numwe mu mujyi uza ku isonga ku bugizi bwa nabi ku rwego rwisi ugakurikirwa na Rio de Janeiro yo muri Brazil hakurikijwe icyegeranyo cyakozwe.Uyu mujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 4.4 muri abo batuye muri uwo mujyi 76% ni abirabura naho 12.3% ari abazungu hakurikijwe ibarura ryakozwe

Ubujura bukorwa bwo kwiba abagenzi mu mahoteli bukorwa kubufatanye na bamwe mu bakozi bayo mahoteli baba bafatanyije n’ibisambo, kuri ibyo umutekano wa buri hantu ni mucye,byageze aho abantu bamburwa amafaranga y’ingendo n’ibindi bintu, udutsiko twambuze turamenyerewe cyabaye nk’ikintu gisanzwe iyo wambuwe ukajya kuri Polisi barakubwira ngo iyo ninde (case) yiyongereye bigaragara ko buri kanya baba bakira case nkizo ntabo badafite icyo bazikoraho.

Bamwe mu bantu  babaye muri ikiriya gihugu iyo ubabajije igitera buriya bugizi bwanabi,bavuga ko igitera ubujura  n’ubwicanyi muri icyo gihugu ari ubucyene  bukabije bw’abirabura bakavukire bicyo gihugu ariko impamvu nkiyo iragoye kumvikana mu bantu cyane cyane urubyiruko iyo bareba amatereviziyo y’icyo gihugu yerekana iterambere bafite bumva aricyo gihugu bashakiramo imibereho.

Kugirango ibi byumvikane neza Afurika yepfo n’igihugu kimwe ariko kirimo ibihugu bibiri, hari ubukene bukabije hari itandukaniro rinini hagati y’abakize n’abakene  kurusha ikindi gihugu cyose ku isi. Iri tandukano hagati y’abakire n’abakene risa nkiryo muri Brazil aho naho abakire n’abakene batandukana kandi mu mujyi wa Rio de Janeiro naho uhasanga ubugizi bwa nabi nk’ubwo muri Johannesburg ni nayo mpamvu abavuga ko iri tandukano rikabije hagati y’abakire n’abakene ariryo ribyara ubugizi bwa nabi bahera kuri iyi mijyi.

 Imibare yakozwe numwe mu bahanga mu by’ubukungu ku isi Michael Todaro Todaro aho ajyerageza guca Afurika yepfo mo ibihugu bibiri. Igihugu cya mbere acyita icy’abazungu bagize 14% by’abaturage bose. Aba 14% bafite 88% by’ubukungu bw’icyo gihugu. Igihugu cya kabiri ni cyakindi kigizwe n’abirabura bagize 86% by’abaturage  bose ariko gifite 12% by’ukungu bw’icyo gihugu cyitwa icyabo.

Ushatse gushyira ibi bihugu byombi ku rutonde rw’ibihugu by’isi uko bikurikirana mu bukungu, icyo gihugu cy’abazungu cyaza ku mwanya 24 gikurikirwa  na Espanye naho igihugu cy’abirabura cyikaza kumwanya 123 imbere ya Kongo (RDC) ni muri urwo rwego ugerageje wese kuzamuka aba abaye umwanzi wa abakene (abirabura) ubwo ahabwa igihano cyo kwibwa cyangwa kwicwa.

Ikindi kintu kivugwa kuba intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ni ubukoroni bwakoroneje icyo gihugu bw’ivangura ruhu bwatumaga abirabura baba mu cyiciro cya nyuma. Aba birabura bakuriye mw’ikandamizwa n’imvururu za hato na hato n’ubwicanyi, abenshi muri bo bakuriya mu buzima budatinya kwicwa gupfa batabibona nk’ikintu gikanganye. Ni muri urwo rwego iyo umuntu arashe undi muntu afite icyo amushakaho ntabwo ari ishyano riba riguye nk’uko mu bindi bihugu bimeze, abantu bagiye barasa  abandi bagapfa bamburwa amatelefone ntihagire ubyitaho, ubuzima bugakomeza.

Nyuma yaho abirabura bavuye mu ngoyi y’ivangura ruhu  ya bagashakabuhake noneho barashaka no kwibohoza ku bijyanye n’ubukungu bakoresheje imbunda.Ivangura ruhu muri Afurika yepfo ryangiye mu mpapuro ariko ku bijyanye n’ubukungu biracyivangura  niyo mpamvu muri uko kurwanira kungana mu bukungu abirabura bahisemo kujya batera ubwoba no kwambura abo bitwa ngo barakize.

Iyindi  impamvu ishyirwa mu majwi itera ubwo bugizi bwa nabi bwo kwambura bwiyongera nuko ngo abo birabura ari abanebwe badashaka gukora bahorana imyumvire ko bakoronejwe kubera iyo mpamvu ukabasanga bicaye ku gasima bategereje ko Leta ibubakira amazu nabo Leta yubakiye ya mazu barayagurisha bagasubira mu mazu yabo yubatswe mu makarito, ni nayo mpamvu abazungu bakize bo muri icyo gihugu batajya baha akazi abo birabura ahubwo barenga bakagaha abandi birabura ariko baturutse mu bihugu bindi bitari Afurika yepfo.Icyo kintu nacyo ntabwo gishimisha abo birabura ariko kuko abazungu baba barinzwe batagerwaho umujinya wabo bawumarira kuri ba birabura baba baraje kwipagasiriza.

Aba nyekongo na Abasomali bari muri icyo gihugu bateye imbere kubera ko bakorana umwete kandi bagakora ubucuruzi abo birabura badashobora gukora iyo babonye babaciyeho batangira kubiba no kubica niyo mpamvu bivugwa ko muri furika yepfo bica abanyamahanga. Muri icyi gihe umwirabura wo muri Aurika yepfo yanga undi mwirabura waturutse mu gihugu kindi kurusha uko yanga babazungu babakoroneje.

Ikitwa Imbunda zirandagaye muri Afurika yepfo dore ko banazikorera, abantu batunze imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubatemewe n’amategeko. Izo ntwaro nizo zikoreshwa nabo bagizi ba nabi mu bwambuzi.Amwe mu makampani ashinzwe gutwara ba mucyerarugendo abagira inama yo gudatembera mu mijyi ya Afurika yepfo ariyo Johannsburg, Pretoria na Capetown kuko nta mutekano uba uhari.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko hari urwego rw’ubukungu igihugu runaka kigeramo cyikemerera abaturage bacyo gutunga imbunda ariko bashingiye ko icyo gihugu kiba cyarateye imbere mu kumenya uburenganzira bwa muntu ikigaragara nuko Afurika yepfo yemereye abantu gutunga imbunda birengeje urugero bikaba bigeze ku rwego igihugu kitabasha kugenzura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukoresheje imbunda niyo mpamvu bamwe mu bayobozi bavuga ko ubugizi bwanabi bwo mu gihugu ari ibisanzwe.

Ikindi kivugwa guha imbaraga utu dutsiko nuko bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru z’umutekano batungwa  agatoki mu gufatanya nutwo dutsiko bigatuma ubugizi bwa nabi aho kugabanuka bwiyongera kubera ko abo bagizi banabi babwirwa ko ibyo bakora atari igitangaza kuko babaashyigikiwe

GAKWANDI James.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *