mudaheranwaRayon sport ikeneye ubufasha:Ishyamba ryongeye kubera ikinyoma cya Mudaheranwa Youssuf

Ohhhh Rayon bakuziza iki Rayon?Rayon sport uravahe ?urajyahe?urava ahabi ujya aheza?urava aheza ujya ahabi?umuti ni uwande? Gacinya wazanye ibikabyo none birarangiye.mudaheranwa

                  Mudaheranwa agurisha Rayon Sports na De Gaule

 Ibyishimo bya Ruhago nyarwanda Rayon sport Alias Gikundiro iri mu mazi abira kubera kudahemba abakunnyi,ikaba yarabasoreje umwaka ikanabatangiza undi mu marira. Mu myaka makumyabili n'indi irenga muri Leta y'ubumwe iyobowe na FPR abanyarwanda hakunze kumvikana ko mu ikipe ya Rayon sport abayiyobora baba bayihakishwa kwa ba Afande kugeza naho bafata bamwe mu bakinnyi bayo bazi gukina bakabatangaho impano.batatu

                                Iyi komite yayoboraga neza

Ubu rero biravugwa ko komite ya Gacinya iyobowe na Mudaheranwa  Youssuf  n'umuhungu we bakomeje gusenya ikipe kugirango abanyamuryango barambirwe bayibegurire babone uko bayisenya burundu. Mudaheranwa aca ibikuba ngo aha Rayon amafaranga?angahe?agamije iki?yungaka angahe?ashora angahe? Mudaheranwa abeshya ko yahaye Rayon sport amafaranga ari uko igiye gukina na APR FC gusa naho ubundi nta n'ubwo yitabira inama zayo. abatubuzi

                      Ngiyo komite ya Gacinya idahemba abakinnyi

Niba Mudaheranwa atanga miliyoni icumi yarangiza akegukana avuye mu mukino wose aba  afashije iki  Rayon sport?Twabonye komite ya Rumongi ,Rwagacondo na Muvunyi mwe muracyatsa.Ntampaka yaguye mu mutego wa Mudaheranwa naho ubundi bazamwicuza.komite

                            Abafana barambiwe Gacinya na Shaffi

Amwe mu makuru ava ahizewe ngo Mudaheranwa yari yarapanze na Gen Kayizari gufata Rayon bakayikura i Nyanza bakayigarura i Kigali.Ibi rero byategurwaga hateganywa  mu gihe Gen Kayizari yaba yasezererwa mu gisilikare bakayigira campany nk'uko bakoze iya majipe atwara abantu mu Rwanda hose.rwa

                  Nguwo Rwarutabura umufana ukomeye wa Rayon Sports

Gacinya agirwa inama akanga none ninde utazi ukuntu  we na  n'umuhungu wa Mudaheranwa bari bafite agatsiko kirirwaga gatuka Ntampaka ngo umuntu uteka ntiyayobora Rayon sport?Ninde utazi uburyo Gacinya yagumuye Sina jerome amubuza gukina bikarangira amugurishije muri Tanzabniya?Ninde utazi uburyo iyi komite iyoboye ariyo yagurishije Sibomana Abbuba na Makenzi muri Kenya?Ninde wakwibagirwa bagurisha Kanombe na Fady muri Kenya bigatuma ikipe ibura igikombe cy'Amahoro? Abareyo muzegere Usengimana Faustin mu mubaze uwamutanze muri APR FC nka mukeba wa burigihe. Mudaheranwa we ngo iyo Rayon sport itsinze APR FC agira agahinda ,ariko yo iyo itsize Rayon arishima kuko ngo niyo yatumye aba umuherwe.Inzira ntibwira umugenzi .

Abareryo ubabeshya rimwe ntiwongera. Muzambarize Gacinya niba abakinnyi bazongera gukina nyuma ya CHAN atabahaye ifaranga.Ubu rero batangiye kurema imitwe yo guha abakinnyi Polisi fc bitwaje ko babirukanye nk'uko batanze Ndatimana Robert,nawe mwibukeko babanje kumushinja ikinyabupfura gike. Imana abareyo baenga ni ibakize komite idafite icyerecyezo.

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *