bwabwaUMURENGE WA RUHUHA AKARERE KA BUGESERA ABAPOLISI BARI BIVUGANYE UMUMOTARI NÔÇÖUMUGENZI IMANA IKINGA UKUBOKO.

Ikinyamakuru Ingenzi News Paper dukesha iyi nkuru kiragaragaza uburyo abapolisi babiri bari kukazi kirondo bahohoteye umumotari mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha, Akagari ka Ruhuha, Umudugudu wa Ruhuha I. bwabwa2

Uyu ni umumotari MBONIGABA Valence wakomeretse akaba ari mu bitaro

Mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 07/01/2016 mumasaha ya saa tatu z’ijoro (21h30) nibwo umumotari witwa MBONIGABA Valence n’umubyeyi KAGOYIRE Marie batezwe n’abapolice babiri (turacyabashakira amazina yabo). bwabwa

Uyu ni umugenzi , KAGOYIRE Marie warutashye ku Ruhuha ahetswe n’umumotari

Abaturage twabajije uko byagenze (ntibifujeko amazina yabo tuyagaragaza kumpamvu z’umutekano wabo), badutangarije ko abapolisi bo kuri station ya Ruhuha bihishe inyuma y’ibiti bya gereveriya biri imbere ya Banki y’Abaturage agashami ka Ruhuha nuko ubwo babonaga uyu MBONIGABA valence yazamukaga aturutse i Nyamata ahetse KAGOYIRE Marie binjira mu isantere ya Ruhuha; bakubise imbumda bari bitwaje uyu mumotari , kurutugu bitura hasi. Ubu twandika iyi nkuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurengewa Ruhuha UMULISA Marie Claire, yadutangarije ko umumotari yahise yoherezwa mu bitaro bikuru bya akarere ka Bugesera naho umugenzi waruhetswe (KAGOYIRE Marie) akaba akirwariye mure centre de Sante ya Ruhuha. Abaturage n’abashoferi (mukavuyo kenshi muri icyo gicuku) batakambaga basabako abo bapolisi bakurikiranwa ndetse na komanda wabo IP BYUSA Eustache, watabaye akangisha kugonga abari aho.

Bakomeza basaba ko niba abapolice bagiye mu kazi k’umutekano wo mu muhanda cyane cyane mu gihe hatabona bajya bambara umwambaro utuma bagaragara  nkuko mu mihanda mikuru bikorwa.

Mu gihe tugikurikirana iby’uru rugomo tumenye ko abo bapolice batari mu kazi ka traffic police (Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda) bityo hakibazwa icyatumye bakora ibyo.

Tubibutse ko muri uyu murenge wa Ruhuha ariho habereye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe nabwo n’abapolisi ku mudemobu uzwi ku izina rya Bingwa bikaza kumuviramo gucibwa amaboko yombi. 

Turacyabakurikiranira icyo RNP(Police y’u Rwanda ibivugaho).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *