emileAbanyamakuru 5 nibo bahitanywe nÔÇÖumwaka 2014/2015

Mu myaka ibiri ishize 2014/2015 ntabwo yahiriye abakora umwuga w’itangazamakuru kuko babuze bagenzi babo bagera kuri  5 ukaba ari umubare munini iyo abanyumwuga batakaje abantu bangana batyo.

Muri abo banyamakuru bitabye  Imana  nta numwe wazize umwuga we nk’uko mu bindi bihugu bigenda bose bazize imfu zisanzwe.

Usibye Patrick Kanyamibwa niwe watabarutse mu mwaka 2014 zize impanuka ya Moto yakoreye kuri Rond Point yo kuri Cadrika mu Mujyi wa Kigali, naho abandi basigaye batabarutse mu mpera za 2015.

Kanyamibwa Patrick muri aba bitabye Imana niwe wakoraga kuri Radio/TV naho abasigaye bakoraga itangazamakuru ryandika ( Print Media)

Dore abanyamakuu bitabye Imana n’ibigo bakoreraga;

patrick1

                                         Kanyamibwa Patrick

KANYAMIBWA Patrick yari azwi kugiganiro cy’iyobokamana yatabarutse azize impanuka ya moto yakoraga kuri Family TV.

emile

                                  Bayisenge Emile

BAYISENGE Emile Yakoze mu kinyamakuru Umuseso kuva 2001kugeza gihagaritswe yimukira mu kinyamakuru GASABO ariho yatabarutse  akorera. Bayisenge Emile azahora yibukwa nk’umunyamakuru witondaga mu byo avuga utarapfaga guhubuka mu byo yakoraga byose yazize urw’ikirago yari .

NDUWAYO Emmanuel alias Kazungu uyu yari umuyobozi w’ikinyamakuru Isimbi nawe akaba yaratabarutse azize urw’ikirago Uyu Kazungu ntabwo yakundaga kugaragara cyane mu itangazamakuru ariko nawe yacishaga make kandi akabana na buri wese, tuzajya tumwibukira uko yitabaga Telephone agira ati; yes yes.

mugoya

                                        Mugoya Grace

MUGOYA Grace yazize urw’ikirago akaba yari umunyamakuru muri The New Times afite ubwenegihugu bwa Uganda, nawe azwi nk’umunyamakuru wacishaga make.niyonteze

                                    Niyonteze Emmanuel

NIYONTEZE Emmanuel: Yabaye umunyamakuru mu kinyamakuru Umuseso kuva 2002 kugeza 2006,yaje no gukora mu kinyamakuru Izuba rirashe igihe gito nyuma ahitamo kwikorera. azibukwa kuri page yagiraga  mu kinyamakuru Umuseso yitwaga “Ukuri kwanjye” uyu nawe yazize urw’ikirago yatabarutse yikoreraga ku giti cye ( Fleerancer)

 

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *