rwigemaPolitiki ihurizo ry’ubuzima Inyota y’ubutegetsi ikimenyetso cy’urwangano mu banyagihugu

Impinduramatwara yo mu 1959 intandaro y'urwangano hagati mu bahutu n'Abatutsi.Icyo bamwe babonaga nko gutegeka binyuze muri demokarasi ,abandi siko bakibonaga.

 Gen Habyarimana visi Gen Rwigema bapfuye iki?isesengura ry'intambara hagati ya Leta y'u Rwanda na FPR ryerekana ko kwikubira ubutegetsi  byabaye intandaro ikomeye.habyarimana

                                       Gen. Habyalimana MRND

MRND na FPR imirwano yabo niyo yabyaye FDLR.Urugamba rurangiye FPR ifashe ubutegetsi FAR yahinduye inyito kugirango irebe uko yasubirana ubutegetsi bw'u Rwanda.Politiki ikunywesha inzoga wari umusilamu cyangwa wari umupasiteri kugirango uhabwe umwanya.Politiki ikubuza kubana nabawe ukabyemera.Ubusesenguzi bushingiye kuri politiki buvuga kwinshi gusa buri wese ntabwo akwereka ukuri kwabyo. Uwicaye ku ntebe ya politiki akwereka ko ariwe mu nyabwenge. Gen Habyarimana niwe wari Perezida w'u Rwanda .rwigema

                               Gen. Rwigema FPR

Gen Rwigema niwe wari Perezida wa FPR urugamba rutangira.Gen Habyarimana na Gen Rwigema bose baratabarutse. Amateka y'u Rwanda yerekana ukuntu hagiye habaho ibibazo bya politiki bimena amaraso. Abo twaganiriye haba k'uruhande rwabahoze muri UNAR cyangwa muri MDR Parimehutu ,ubu bose bakaba bari mu Rwanda ,iyo muganira bose bashimira FPR yo yabashije kwereka buri wese ko yabana n'undi atarebye amazuru.

Nubwo ntabyera ngo dee!! hari aho usanga babicicikanisha mu ngo zabo cyangwa no muri tumwe mu tubali. Abahoze muri UNAR batangaza ko nabo ko bumvaga nibaza bazihimuraho abo muri MDR Parimehutu bakabanyaga imitungo mbese bakihorera ,ariko Perezida Kagame arabibangira.Abo muri MDR Parimehutu nabo bumvaga ko bazamburwa ibyabo byose babona siko bigenze. Intandaro y'intambara mu Rwanda yavuye ku nzira yo kugundira ubutegetsi bwari mu maboko yabo bitaga akazu.

Iya mbere ukwakira yavugishije amagambo menshi ubutegetsi bwa MRND gusa bumvaga ari inyenzi nk'izo ku bwa Rukebana Ngurumbe. Nyuma y'intambara y'urugamba rero FDLR yaravutse ivukira muri amwe mu mashyamba yo muri Congo.Igihe cyose yahoraga ishaka kugaruka gufata ubutegetsi bikananirana kuko Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR yayisanganiraga itaragera mu mbibi z'u Rwanda ikayikumira. Inkuru izunguruka ibice bitandukanye byo mu karere iremeza ko ubu FDLR yashinze ibirindiro mu gihugu cy'u Burundi kiyobowe na Perezida Nkurunziza ,ikaba ariyo imufasha mu bikorwa by'ubwicanyi.

Andi makuru yizewe ni ayuko u Rwanda rutazihanganira ko abanyarwanda bariyo bakomeza kwicwa n'interahamwe zicumbikiwe mu Burundi. Uko amahanga akomeza kotsa igitutu Nkurunziza ngo atange agahenge ,ahubwo we arushaho gukora ubwicanyi. Ibi bibera mu gihugu cy'u Burundi ni nabyo byabaye mu Rwanda. Itandukaniro ni uko mu Rwanda FPR yari ifite imbunda.

Mu Burundi nihagire uwiyemeza arwanye FDLR hamwe na Perezida Nkurunziza. Ibitutumba hagati y'ibi bihugu byombi hakurikijwe ijambo rya Perezida w'u Rwanda kongeraho umuyobozi mukuru w'igihugu cy'u Burundi byerekana ko ishyamba atari ryeru.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *