GASASIRARGB ikibazo mu madini

EPEMR iratabaza Perezida Kagame ngo abarenganure kuko bari mu kaga batejwe na RGB .Ubu rero RGB aho kunoza imiyoborere irateza ubuhunzi mu Rwanda kuko bamwe mu banyarwanda bababuza uburenganzira bwo kuba umunyarwanda. Impamvu EPEMR itabaza ni uko bamwe mu bakirisitu bayo bakomeje gufungwa.

Aho kubaka ubumwe bw'abanyarwanda barabuhungabanya  bakingira ikibaba abanyamakosa.shyaka1

           Shyaka ashobora kwisanga mu nkiko na EPEMR

 Ubwo twumvaga izi nkuru twashatse gukurikirana ngo tumenye  aho umunyarwanda abuzwa uburenganzira,mu gihe bivugwa ko ntawukwiye guhutazwa.Tom Rwagasana we akingirwa ikibaba agahohotera abandi.Ninde uruta undi mu Rwanda?yitwaza iyihe ntwaro? Ibi tubyandika tubikura ku ijambo umukuru w'igihugu yageneye abanyarwanda umunsi w'igihango aho yavugaga ko nta dini rikwiye kuyobora irindi,nta n'umuyobozi wa Leta ukwiye kwivanga mu by'amadini.Ariko ubu birazwiko Tom Rwagasana yakingiwe ikibaba na Minisitiri Musoni James kuko ariwe wamwambitse umwenda wo kuzambya ADEPR ,none akaba anasingiriye EPEMR.GASASIRA

                Apotre Gasarasi Samuson uyobora EPEMR ku rwego rw'isi

 Imikorere y'abamwe mu bayobozi ishobora guteza amakimbirane mu gihe bo babeshya inzego ko bakorera igihugu. Ubu haravugwa ko ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda ko kiriho kiyizambya gikoreshejwe na Tom Rwagasana hamwe na Sibomana kuko aho kwikosora amakosa yabo yarenze urugero. Iki kibazo cyo hagati y'idini rya EPEMR na ADEPR cyatangiye igihe bamwe mubayihozemo bari barambiwe ibikorwa bigayitse byari byugarije ADEPR. Amahame ya Leta y'u Rwanda avuga ko umunyarwanda agomba gusengera aho ashaka,none RGB yo irakoreshwa mu rwego rwo kubangamira EPEMR. Uburero bimaze kugaragara ko itorero EPEMR imaze imyaka irenga ibiri ishinzwe.Mu gihe bikomeje kuvugwa hirya no hino bivugwa ko bamwe mu bakirisitu batandukanye batangiye guhunga amwe mu madeni yugarije ADEPR.GASASIRA2

                          Abapasiteri b'itorero rya EPEMR

Ubusabe bwa EPEMR bwageze kuri RGB nyuma barabwirengagiza.Ikindi cyaje kugaragara ni uko RGB yashingiye ku ngingo ya 19 n'iya 27 ireba ko abayobozi b'itorero ari indakemwa mu mico n'imyifatire.Abayobozi ba EPEMR baje gusaba ubutabera icyangombwa baragihabwa. Inkuru dukura ahizewe iravuga ko  Tom Rwagasana na Sibomana  batangiye  kwivuga imyato yuko EPEMR  itazatangira akiriho. Ikigaragaza ko ibi byihishwe inyuma na  nyobozi ya ADEPR ni uko ibaruwa yita EPEMR ari Tom Rwagasana wagiye ayitanga hose.RGB yandikiye inzego zo gufatira abakirisitu ba EPEMR mu rusengero  ntiyayimenyesha.

Amakosa ashingiye ku rwangano rwa kamere yagaragajwe na nyobozi ya ADEPR aho birukanye Apotre Gasarasi Samuson mu gihe harimo umuhango wo guherekeza umudamu wa nyirarume wari witabye imana. Ikindi cyagaragaye ni igihe  Tom Rwagasana yashyiragaho itegeko ry'uko nyobozi ya  EPEMR yirukanwa igihe baherekezaga nyakwigendera Pasiteri Kayihura Jaqwes. Tom Rwagasana yongeye kwirukana  Apotre Gasarasi Samuson igihe yari igiye gusura umuryango wa nyakwigendera Pasiteri Ngaboyimanzi wari waritabye imana. Amwe mu makuru dukura ahizewe  ni uko ubu.

Abakirisitu ibihumbi makumyabili na bitandatu na magana atanu.Insengero mirongo ine na rumwe.Abapasiteri mirongo icyenda na batandatu.Imiryango ishingiye ku idini igomba kwiyandikisha ,bagomba guterana bamenyesheje ubuyobozi. Idini ribuzwa ibyangombwa iyo ritasabye binyuze munyandiko. Icyangombwa gitangwa hashize iminsi mirongo icyenda basabye. Urwego rubishinzwe iyo rutabikoze rumenyesha idini ryasabye kandi bakerekana impamvu. Inzego zikwiye kwerekana impamvu umunyarwanda yahutazwa bikozwe n'undi mu nyungu za bamwe.

Aha rero biravugwa bikanashyirwa mu bikorwa bakingira ikibaba Tom Rwagasana utanga amasheke zitazigamiwe. RGB igomba kumenya impamvu aba bakirisitu bavuye muri ADEPR.Ubu amwe mu makuru dukura mu nzego za Leta aranenga ibaruwa ya RGB yandikiye Polisi y'igihugu gufata umukirisitu wese wa EPEMR batarobanuye.Ibi  bikaba bitera impungenge abanyarwanda. Pasiteri Sebuhoro bamufungiye urusengero ruherereye ku Gisozi mu nzira zinyuranie n'itegeko. Aha ku Gisozi hari abakirisitu magana atatu.Ibi rero nibyo bikomeje gutera ubwoba bamwe mu bakirisitu ba EPEMR.

ikibazo ni uko cyarenze intera ,aho kugikumira barakigira kinini. EPEMR ni itorero ry'abanyarwanda kuribuza uburenganzira ni ukubuka u Rwanda?cyangwa  ni ukubiba urwangano .Ababishinzwe nibatange umuti amazi atararenga inkombe

Ingenzinyayo.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *