bizimanaUwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ariho ate?

Ukuri n'ikinyoma birarwanira mu kibuga cy'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.Mana y'i Rwanda wagobotse abarokotse jenoside yakorewe abatutsi .Ibihe bishobora gucya icyiza kigatsinda ikibi hakaboneka gihoza? Never Again na CNLG baravuga  gusa ntabwo bazi ibikorerwa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Rwanda:Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bariho gute?Baliho uko rurema yabageneye ?buracya bukira,iminsi mibi ikababisa cyangwa irabasatira?Abavuga ko babarengera bo bahagaze gute mu kinyoma cyo kubeshya ko byose byifashe neza?Ababavugira byukuri bo bageze he?abo b' imbaraga ni nke nibo mvuga  kuko barakukuza nk'umwana wiga kugenda cyangwa umusaza rukukuri.Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ntibavuga rumwe na Munyandamutsa  wa  Never Again na Bizimana wa CNLG kubufasha bahabwa. Batanze ikiganiro kidafite icyerekezo kuko batigeze bagaragaza uko bafasha uwarokotse. Bizimana we guhimbahimba ibitabaho byo yabigize umuhigo ngo imbehe itubama ,kandi burya bucya bwitwaaaa !!!bizimana

                                                                                 Bizimana SG CNLG

 Ese Ibuka yo iracyabaho ?niba ibaho se ibahe?ikorerahe?Abandi bati:Ibuka urayirenganya iboneka mu kwezi kwa kane kuva tariki 06 kugeza 30/07 ikaba isubiye mu kabati kayo.Niba utibuka jyewe ndi buka?niba utibuka we aribuka? niba utibuka bo baribuka?niba mutibuka twe turibuka?niba mutibuka bo baribuka?niba mutibuka bariya baribuka? Kwibuka niba bitabagaho ngo buri wese yibagirwe jenoside yakorewe abatutsi yaba uwayokorewe n'uwayikoze bose bibagirwe bityo u Rwanda rutuze ruture'' Ntawakwibagirwa miliyoni zirenga zishwe nuwabyibagirwa mu ruhame yabyibukira mu buriri akabyuka akicuza,agasaba imbabazi Imana kuko kuzisaba umwana w'umuntu byo biri kure.Ikimwaro kuri bamwe mu bayobozi banga kwishyuriza uwarokotse imwe mu mitungo ye yasahuwe nicyo kinyoma rukumbi gikomeye. Niyo waba ugirana isano n'uwayikoze wowe renzaho urebe ko hakwera ibijumba wumve ko isi idapfundikiye ukore uko Leta uhagarariye yagutumye.

Rwanda icyizere cyabawe  cyarangiye gute ko umwijima wendaga gutamuruka? hhhu!! uratseta ibirenge nabyo bikanga watera intambwe ibirenge bigatitimira urukundo tugakonja kurugarura bikanga.Uwakarugaruye yinjiranye inyota y'ubutunzi yibagirwa inzira yo kujya guhazwa kuri Aritari birangira na Ukarisitiya batakiyihawe.Ibihe bibi byugarije u Rwanda umwijima urarutaha ,amaraso arameneka inkongoro n'inkona nizo zatanga ubuhamya.Ishyari ritagira  niryo ryabaye intwaro y'ivanguramoko kugeza jenoside yakorewe abatutsi ibaye.Kuva mu kwezi kwa 07/1994 nibwo humvikanye ko MRND ivuyeho hagiyeho FPR bamwe ntabwo babyumvaga kimwe.abaro                                                                 Bamwe mubarokotse ntibarishyurwa imitungo yabo

Inzego za Leta zashyizweho zitangira gukora ,bityo bamwe mubari barokotse jenoside  bava aho bari bihishe bajya ahagaragara ,gusa bari bakinaniwe cyane kandi ntanaho berekezaga umusaya kuko amazu yabo yari yarasahuwe aranasenywa. Inda ni ingome batangiye gutekereza kongera kubaho bashaka icyo baha umwanzi w'ubuzima ariwe inda.Abaca uy'umugani bawukura kuri byinshi kuko icyago cyagwiririye uwarokotse interahamwe bwacya inda ikamubaza icyo ashyiramo niho hava kuyita umwanzi w'ubuzima nanone nk'uko ari n'umukunzi wabwo.Ubutegetsi bwagiyeho bamwe mu barokotse bababwira gutangira  kwiyubaka binyuze mu muryango Ibuka wari umaze gushingwa.Ibuka yari yizwe neza gusa yaje kuba imbehe yabifite utifite baramurya baramwicarira yanatunguka bakamuhunga cyangwa bakamuryanira inzara.

Incike n'impfubyi batagira kirengera bakinirwaho bakabarurwa mu mpapuro mu mfashanyo ntibazihabwe.FARG nayo iba iraje yo iza ubona ishobora kuba igisubizo cy'uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ,ariko byahe byo kajya!! Ubu rero muri ikigihe hari abaza ngo bitwa Never  Again iyobowe na Munyandamutsa ngo irashaka gusana imitima yabarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Ubwo iki kiganiro cyahitaga kuri amwe mu maradiyo n'amatereviziyo n'imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda n'ibitangazamakuru byandika,hari bamwe mu bavuzwe bafashwa bagize agahinda.

Abo twaganiriye bari mu mujyi wa Kigali kongeraho mu ntara y'amajyepfo bose bumvise icyo Nasoni Munyandamutsa yavuze bamwamaganira kure. Bose abo twaganiriye bagize bati:Niba atari ugukina ku mubyimba ubabaye yabanje akanamenya ububabare yomora umuntu.Umwe ati:Ntutangaze amazina yanjye nkubwireko uriya witwa Munyandamutsa ko abeshya adashobora komora ibikomere uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagize ati:Hashize imyaka makumyabili n'umwe jenoside irangiye umuntu azerera atagira iyo abarizwa ,ikindi cya kabili kuki Munyandamutsa yomora ababa mu mujyi gusa atomora abo mu byaro?akomeza agira ati:Kuki Munyandamutsa nabo bari kumwe kuki batatwishyuriza imwe mu mitungo yacu yasahuwe  igihe baduhigaga ko dufite ibimenyetso ko bayitunze.

Munyandamutsa we avuga ko icyo bagamije ari ukomora ibikomere abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Munyandamutsa we avuga ko ibikomere bitavuwe byarushaho kugenda birushaho gukomera.Aha rero niho adahuza na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko bumva ari ukubakina ku mubyimba.  Abarokotse baganiriye ni ikinyamakuru ingenzi bagitangarije ko ubushakashatsi bwa Munyandamutsa hamwe na CNLG bwuzuyemo ibinyoma bikabije bidakwiye guhabwa agaciro.Aho bagira bati:Munyandamutsa na CNLG bazatange ingero z'umucikacumu barenganuye mu bibazo bigendanye no gusubizwa ibye byangijwe.

Umwe wo mu karere ka Huye we ati:Iwacu mu murenge wa Gishamvu iyo turebye nk'urugomo abarokotse bakorerwa duhereye k'umuryango wa Rwabishema wabohorejwe umutungo na Nyabyenda ufunguwe akurikiranyweho icyaha cya jenoside hamwe na se Karahamuheto twe twumva Munyandamutsa na Bizimana wa CNLG batazi ibyo bavuga kuko baterekana uwo barengera. Ikindi kibabaza abarokotse ni ijambo Munyandamutsa yavuze ngo hari abarokotse jenoside  tubara bahagaze kandi batakibaho. Aha baravuga ngo icyo akora ni iki ngo abasubize ubuzima?Icyo bemera yavuze mu magambo yose ngo iyo umukanze ahahamuka birenze urugero ngo kuko arushaho kubabara.

Munyandamutsa we yatangaje ko abagikora isana mitima bagifite inzitizi kuko ibisabwa batabihabwa.Ijambo ribi rikomeretsa umutima ntabwo rikwiye gusa hari na bamwe mu bayobozi bagira amagambo mabi akomeretsa uwarokotse  nk'ubu hari uwitwa Sandiline Dusenge ukora mu kagali ka Nyakabanda ya kabili  ho mu murenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge ntabwo yorohera abagenerwa bikorwa bafata ubufasha bwa FARG kuko bamugiraho ikibazo gikomeye ,ariko kubera Aimable Munyaneza bafitanye amabanga akomeye kandi akaba ariwe ushinzwe abakozi mu karere ka Nyarugenge ntawavuga .  Bizimana wa CNLG we arasisisbiranya aho kuvuga uko uwarokotse yabona ibye byasahuwe no kubona ibyo yemererwa na FARG ,ahubwo iteka ajya mu mateka ya paremehutu nibyayo byose.

Bizimana kwigisha uko jenoside yateguwe ntabwo aribibi kubivuga ,gusa nanone azatange uburenganzira hacishwe amwe mu mashusho ya ba Makuza Anastase  yongere acisheho ba Munyagasheke  areke kujya avuga gusa ibitubaka uwarokotse.Birababaje binateye agahinda kubona umuntu nka Bizimana avuga ko arengera inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi atanazi uwarokotse wahohotewe wo mu murenge wa Nyarugenge cyangwa Nyamirambo .Ubwose nutamenya uwo mu mujyi uzamenya uwo mu murenge wa Gishamvu uhohoterwa na Ruti Gitifu . Ibikorwa mu myanzuro amagambo abe make kuko abantu babarababajwe bihagije ahasigaye bibakiniraho.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *