111Gitifu Migabo Vital ashenye Kinazi nka Nyawenda washenye Komine Rusatira

Migabo yashyigikiye Mukamfizi bigeze mu rukiko umwe asama aye n'undi aye. Gitifu Migabo kubera kutamenya iyo ava niyo ajya nibyo bituma ahora mu manza akazitsindwa!!

Umuntu agirwa umuyobozi binyuze muyihe nzira?ava muri salon yo kwa nde?Ese Migabo Vital we yagabiwe nande Kinazi ya Huye?abamuhaye ntibabona ko yabaye icyigusha nk'icyo mu idini kibuza abakirisitu gutura icyacumi.Umurenge wa Kinazi ni umwe muyigize akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo.Akarengane na ruswa niyo mihigo iharangwa.Ubuyobozi bwiza ni ubuhumuriza abaturage,si ububahahamura.Umurenge wa Kinazi ya Huye ho abaturage babona Gitifu Migabo bakiruka nko mu gihe cya Burugumesitiri Nyawenda iyo yabaga ari muri ya modoka yitwaga ruhumbangegera yafataga abanywa mu masaha y'akazi.111

                                                              Abaturage ba Kinazi barambiwe igitugu cya Migabo

Twakunze kugenda tugaragaza akarengane kaba mu murenge wa Kinazi ya Huye gakorwa na Gitifu Migabo Vital kugeza naho ajya mu manza agatsindwa.Ntawagaya Gitifu ngo ashime meya Muzuka umukingira ikibaba muri ayo makosa yose akora. Ubu bigaragara mu nkiko zitandukanye ziri mu ntara y'amajyepfo kugeza naho abitwa ba Nkundabagenzi Zaburoni ubu bakurikiranyweho icyaha  n'ubushinjacyaha gukora imanza za Gacaca zitabaye. Ubu rero noneho turi ku nkuru y'ukuntu Migabo yirukanye Perezida wa Njyanama y'akagali ka Kabona ariwe Janviere Niyonsaba kugirango ashimishe Mukamfizi Laurence nawe abashe kubohoza isambu ya Rutagayisaso Francois. Amwe mu makuru dukesha bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kabona ngo Mukamfizi yabyaranye n'umuhungu wa  Rutagayisaso  waje kwitaba imana ariwe  Nsabimana Fabien bakabyarana umwana w'umukobwa witwa Ufitinema Marie Providence. muzuka                                                                        Akarere ka Huye kugarijwe n'ibibazo

Nk'uko twahawe amakuru nabo baturage ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubw'umutekano wabo kugirango Gitifu Migabo hamwe n'inshuti ye Mukamfizi batazabirenza. Umuturage umwe ati:Migabo yashimishije Mukamfizi aho yaje agakoresha inama yo kuburanisha Niyonsaba mushiki wa Nsabimana kandi yirengagije ko urubanza rwageze mu rukiko byaramunaniye kurukiza. Bamwe mu baturage nabo baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi bagirtangarije ko Niyonsaba atigeze yanga umwana wa musaza we ko  nibyo urukiko rwaciye nawe yari yarabyemeye.IMG-20160113-WA0000

                                                     Mukampfizi uburana imanza zidashira afashijwe na Migabo

Umuturage ati:Migabo yaje kurangiza urubanza mu manyanga ye n'inshuti ye Mukamfizi kandi ngo kuva yagabirwa umurenge wa Kinazi ya Huye nta rundi yigeze ajya kurangiza kugeza n'ubu. Abaturage bati:Gitifu Migabo yakoze amahano kuko yirengagije ko Rutagayisaso yabyaye abandi bana afata isambu ayigabanyamo kabili ,kandi mugihe hari kugabanwamo imigabane  ilindwi(7)aha rero niho bavuga ko ntaho ataniye na Burugumesitiri wazambije Komine Rusatira. Twabajije abaturage impamvu bavuga ko Gitifu Migabo ntaho ataniye na Burugumesitiri wa Rusatira?Umwe ati:Twebwe kuva Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yajyaho iyobowe na FPR Inkotanyi nibwo twabona umuntu utazi  kuzuza inshingano za Kiyobozi ,ahubwo akaba yuzuza iz'abategetsi.

Umwe ati: Migabo yakoze ayo makosa bamwe bo mu muryango wa Rutagayisaso batanga ikirego mu rukiko kubera akarengane bakorewe na Migabo kugirango ashimishe inshuti ye Mukamfizi. Migabo yageze mu rukiko ahakana icyaha yakoreye umuryango wa Rutagayisaso. Umucamanza yabajije Migabo impamvu yabogamiye kuri Mukamfizi ashaka guhakana bamweretse ibimenyetso aremera ,yemerako yateye imiyenzi isambu ya Rutagayisaso.Migabo yagiye kera k'ubusa noneho abonye ikimushobora, ibi nibyo twatangiriyeho ko arangwa no kurenganya abaturage bamujyana mu nkiko bakamutsinda. Ubu rero amakuru atugeraho ngo Mukamfizi yasubiye mu rwego rw'Abunzi ho ngo azabategeka kuruca  uko azatsinda.

Bamwe mu bakozi b'akarere ka Huye twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo bantangarije ko Gitifu Migabo yaje gukoresha shebuja Meya Muzuka kugirango birukane Niyonsaba Janviere mu kazi k'ubwarimu akorera ku ishuri ribanza rya Remera ya Kinazi yo muri Huye.Meya Muzuka nawe unaniwe utuzuza inshingano uko bikwiye ngo yandikiye Niyonsaba ibaruwa yuzuyemo amakosa menshi no guhubuka ashingiye ku kigare cya Migabo.Niba rero mu Rwanda bivugwa ko  umuyobozi ari ukorera umuturage muri Huye bikaba atariko bimeze murumva ako karengane kazacika gute?ninde bireba ?uwo bitareba ninde?uzabikemura ninde?utabikemura ninde?Abanyarwanda basigaye barenganywa babura uko bagana inkiko bagategereza igihe umukuru w'igihugu azabagenera umwanya wo kubaganiriza bakabona kumutura ibibazo batewe n'aba Meya hamwe na ba Gitifu babo. Abo baturage badutangarije ko Niyonsaba ubu ari mu mazi abira abitewe na Migabo hamwe n'inshuti ye Mukamfizi bamutoteza ijoro n'amanywa.Ibi rero nibyo twereka inzego zikuriye izindi zikavuga ngo bizakemuka kugeza umuntu ashizemo umwuka.Ingero zihari ninyinshi. Ibi bigomba kwigwaho kugirango inshingano zo kuyobora umuturage adahutazwa zubahirizwe. Murenzi Louis Ubutaha      

Ubutabera bugoretse buteranya imiryango

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika nibwo haje ubutabera bukorwa mu buryo uwahohotewe atanga ikirego ,bityo uwamuhohoteye akitaba akisobanura.Ubu turi ku nkuru igaragaza ko mu butabera habamo ukuri n'ikinyoma bigatuma nyakamwe aharenganira.Ubutabera bw'u Rwanda bwavuzweho ikibazo cya ruswa igihe hatangizwaga icyumweru cy'ubucamanza mu kigo cya gisirikare i Gabiro.Imitungo ubu niyo iza ku isonga mu gutuma bamwe mu bacamanza bagaragara mu gice cyo kubogama.Ibi turabikura mu batuye mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge,aho bavugako umuturage witwa Kurasenge Josephine azutaguzwa mu nkiko k'umutungo we ugizwe n'amazu abarizwa mu mudugudu w'Ururembo akagali ka Gacyamu umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.  Bamwe mu baturage batuye aho twavuze haruguru batangiye batuganirira ,ariko banga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo kugirango Kayitesi Janviere atazabirenza. Umwe ati:Twebwe twatuye mu Gitega kuva kera ,Ufiteyezu Theophil ahagura ikibanza arahubaka nyuma aza kugira ikibazo cy'ideni yarafitiye umuntu.Undi muturage we ati:Ikibazo cya Ufiteyezu yaje kugikurwamo na mushikiwe witwa Kurasenge kuko yaje kugura iyo nzu ye aranakomeza ayimutiza nk'umuvandimwe we.

Umuturage wundi nawe ati:Inzu ya Ufiteyezu yaguzwe ndeba igurwa amafaranga miliyoni ebyeri n'ibihumbi magana atatu(23000.00 frw) hakaba hari abaturanyi ngo abo yibuka ni:Habimana Zakariya we n'ubu aracyahatuye,Tafazali Theogene,Kayibanda Fabiyani,Munyankindi Manase.Uyu muturage yadutangarije ko Kurasenge yatangiye kwaka muramukazi we inzu ze maze arazimwima biyambaza ubutabera maze Kurasenge aratsinda aranazihabwa.Batangira kuburana buri nteko yose yasangaga Kayitesi nta kimenyetso agaragaza agatsindwa.Imanza zageze mu rukiko rw'Ikirenga hose Kurasenge atsinda Kayitesi.

Ubu rero abaturage batuye mu murenge wa Gitega bumvise ngo Kayitesi yatsinze bibaza aho yakuye ibimenyetso ,kandi mbere yari yabibuze.Umuturage umwe we ngo asanga Kayitesi yiherekeje imbaraga za Afande arizo zatumye atsinda nk'uko nawe agenda abyivugira. Niba rero mu Rwanda umuntu azajya ahuguza yitwaje izo mbaraga ntaho twaba tuva nta naho twaba tujya. Nkimara kuganira nabo baturage twagerageje gushaka Kurasenge ngo ngire icyo mu baza sinabasha kumubona.Twahamagaye Kayitesi ngo tugire icyo tumubaza ku nkuru zimuvugwaho yanga kutwitaba tunamwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyasubiza.Ubu rero amwe mu makuru twabashije kumenya ngo ubu Kurasenge yaba yaragejeje ikirego ku rwego rw'Umuvunyi ngo arebe ko yarenganurwa.

Turacyakurikirana ngo tumenye uburyo Kayitesi yatsinzwe nyuma  hagafatwa icyemezo cy'uko ava mu mutungo wa Kurasenge nyuma abacamanza bakaza kuvuguruzanya.Ibi  bigaragaza ko rimwe na rimwe haba habangamiwe uburenganzira bwa kiremwamuntu.ninde ufite umuti w'ikibazo?udafite umuti w'ikibazo ninde?uzagicyemura ninde?utagikemura ninde?ubutunzi bukomeje kubyara amakimbirane mu gihe habaye kubogama.Abo bireba nibatange umuti amazi atararenga inkimbe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *