amerika3Ni rihe shyaka rizegukana umwanya wa perezida wÔÇÖAmerika

amerika3

amerika4                                                      Hillary Clinton(Democrate) na Sir Donald Trum (Republicans)

Muri uyu mwaka hari amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika igihugu cyateye imbere muri demokarasi n’ububanyi n’amahanga (Diporomasi) niyo mpamvu amatora y’icyo gihugu akurikiranwa n’abantu benshi cyane kurenza ayi ibindi bihugu guhera mu kwiyamamaza kwa abakandidaku geza kumatora nyirizina,

Ibindi bihugu  biba bikurikiranira  hafi umukandida w’ishyaka bifuza ko ryatsinda kubera imibanire myiza basanzwe bagirana niryo shyaka  ku bajyendera ku mahame y’Abaleberali baba bifuza ko umukandida w’umuleberali (Democratic) aba ariwe uyobora naho abahezanguni (Republicans) nabo baba bifuza ko uwabo ariwe uyobora kandi bose bagatsinda biciye muri demokarasi.

Abakurikiranira hafi politiki y’Amerika bashingiye uko kwiyamamaza kurimo kujyenda  mu mashyaka yombi yo muri icyo gihugu, bemeza ko Hillary Clinton ashobora kuzatsinda kuba umukandida uhagarariye ishyaka ry’Abademocratic (Abaliberali) kandi bakemeza ko  Sir Donald Trump azahagararira ishyaka rya Abarepublican (conservative)

Ariko uko gushobora guhagararira amashyaka yabo mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Amerika harashingira ku bintu bitatu biri imbere yaba bakandida ku buryo hagize kimwe muri ibyo tugiye kubabwira cyba, ishyaka rimwe ryabyungukiramo muri kampeni.

Icya mbere aba bakandida bombi umwanya wabo wo gutsinda cyangwa gutsindwa bizaterwa n’uko ubukungu buzaba buhagaze muri icyo gihugu gikomeye ku isi mu iterambere mu gihe bazaba biyamamaza.

Niba ubukungu bw’Amerika buzaba buhagaze neza, ntakabuza Hillary n’ishyaka rye bazaba bafite amahirwe yo gutsinda,  icyigeretse kuri ibyo no kuba bashyigikiwe na perezida uri kubutegetsi ubu ariwe Barack Obama, watuma iryo shyaka ryiyemera kubera agahigo k’ubukungu buzaba buhagaze neza muri iyi myaka umunani babucyesha ishyaka ryabo.

Ariko ubukungu nibujegejega, Trump umucuruzi w’umuherwe Abmanyamerika bashobora kumubona nk’umuntu ukwiye kubabera perezida kuri manda ikurikiyeho.

Icya Kabiri kandi nacyo cyibareba bombi ni umutekano w’icyo gihugu. Umutekano n’ukomeza kujyenda neza nk’uko byari bimeze mu myaka umunani Obama amaze kubutegetsi, ntakabuza umukandida wa Democratics nkeka ko azaba Hillary azaba abonye ayandi mahirwe yo kwirata ubutegetsi bwiza bwa Perezida Obama wo mu ishyaka rya Democratic no kwemerera Abanyamerika umutekano uhamye dore ko icyo gihugu kiba gihigwa bukware nimwe mu mitwe y’iterabwoba yo mu rwego rwisi.

Haramutse habaye igikorwa cy’iterabwoba muri iyi minsi, icyo kintu cyaba kibaye iturufu ku mukandida w’Abarepubilicans nkeka ko yaba ari  Tump aho yahera yerekana ko ishyaka rya Democrate ryananiwe gucungira  abanyagihugu umutekano agahera kuri icyo yiyamamaza.

Icya gatatu n’imyitwarire yabo banyapolitiki bombi. Mu ruhande rwa Hillary ubushobozi bwo kuba umukandida uzahagararira ishyaka rye bizaterwa n’igenzurwa rimukorerwa  muri za E-imail yanditse cyangwa yohererejwe ubwo yari Minisitri w’ubanyi n’amahanga.

Nubwo bamwe mu banyamerika badashishikajwe no kumenya ibyavuye muri za Email ze, ni haramuka habonetsemo amakosa Hillary yaba yarakoze birashoboka ko amahirwe yuwo mugore wiyamamaza ku mwanya wa perezida wa mbere w’umugore w’icyo gihugu yaba ayoyotse  kuko byatuma akurayo kandidatire ye yihuse.

Iyindi nzitizi  kuri  Tramp n’ingeso bamuziho yo kuba nk’ibomu ritezwe (time bomb) hamwe no gukomeza gushyirwa mu majwi na benshi bamwemera nk’uwahagararira ishyaka ryabo, ariko ikibazo uyu munyapolitiki agera ngo anta menya kuvuga imvugo ya kipolitisiye aha bakemeza ko nashaka kugera kure azarinde umunwa we kuko ngo akenshi imvugo ye niyo itera abantu kutamutora.

Ariko niyo yagira amahirwe aho akahasimbuka, ntabwo rizaba ari ihurizo niba abanyamerika bazemera kuyoborwa na perezida uhindagurika utagira umurongo ahagararaho, aha abakurikiranira hafi politiki y’Amerika bemeza ko nibaramuka bamutoye bazaba biteguye guhabwa akato n’ibihugu bindi.

Aha kandi hateganywa ko Hillary aramutse adahawe ayo mahirwe, undi wahabwa amahirwe yo kwiyamamaza yaba ari Bernie Sanders, ariko nawe akaba ahabwa amahirwe make yo gutsinda uwo bahangana uzaba yatanzwe n’Abarepublicans.

 Naho Trump nadatambuka ashobora gusimbuzwa  Ted Cruz cyangwa Marco Rubio.

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *