niyUmujyi wa Kigali uratabarizwa

Intabaza ikomeje gukomanga ku banyabubasha bagaba bakananyaga ngo barebe uko bakumva amwe mu marira y'abaturage b'umujyi wa Kigali . Ikivugwa n'ibibazo by'ingutu byugarije abatuye umujyi wa Kigali.Impande zitandukanye zigize umujyi wa Kigali haravugwamo amatongo  yatejwe na Ndayisaba Fidele hakiyongeraho no kuba akomeje kwimura abatuye umurenge wa Nyamirambo.ndayisaba1

                    Ndayisaba ashobora kudasubizwa umujyi wa kigali

Aha mu murenge wa Nyamirambo ho byaramukomeranye kuko yatse abahatuye ibyangombwa byabo byaburundu none amaso yaheze mu kirere. Ikindi cyaranze Ndayisaba muri iyi manda ye ni ugushora Leta mu manza kandi ikazitsindwa.Ubu rero bamwe mu bacuruzi bacururizaga mu mujyi rwa gati bahangayikishijwe no kwimurirwa mu mazu ahenze cyane kandi aho batazabona abakiriya,noneho ba nyiramazu bo amarira yabaye menshi.Ibigunda bigiye kugariza amawe mu mazu y'amagorofa kuko izari zizizkikije zigiye gufunga imiryango bitangitranye n'ukwezi kwa  Gashyantare 2016. niy

                Nizeyimana Alphonse yateye umugi igihombo

Ikindi kivugwa kandi kikaba gihangayikishije ni ikigo nderabuzima cya Remera mu karere ka Gasabo aho bivugwa ko cyuzuye  kirengeje bamwe mu ganga kuko cyubatswe na Campany ya Visi meya Alphonse Nizeyimana ushinzwe imari n'ubukungu mu muyji wa Kigali. Campany y'ubwubatsi yitwa E.M.G niyo yubatse ikigo nderabuzima cya Remera kiri inyuma yahahoze  ibiro by'umurenge wa Remera na STADE Amahoro. Ubu icyo kigo nderabuzima cyatangiye kwerekana ko kizagwa kuko hasi hatangiye kwiyasa. mataba

                  Gitifu Matabaro, nyuma yo gutera igihomba banki y'abaturage ubu noneho n'umugi wa Kigali

Ibi rero ni urukundo ruke rwo gukunda igihugu.Uyu mushinga wari uhagarariwe na Dr Brese Uhagaze hamwe na mugenzi we Jean de Dieu batangiye kwerekana ko ibintu byubwakwa nabi baba barabirengeje muri za mbaraga za Fidele Ndayisaba ahabwa mu makosa amukingira ikibaba. Ubu rero amwe mu makuru afite gihamya dukura mu nzego za Leta arashinja Visi meya Alphonse Nizeyimana hamwe  n'umunyamabanga nshingwa bikorwa w'umujyi ariwe Martabaro Jean Marie ko bakoze ikinamico bagaha isoko campany  yitwa E.M.G idapiganywe mu mayeri menshi .

Ubu rero babonye byakomeye batangira gushyiraho indi campany yo gusana. Ubu rero amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi dukura mu nshuti za Gitifu  Matabaro  ngo batangiye kugira ubwoba  kuko komisiyo ishinzwe ubuzima mu mujyi wa Kigali iyobowe na Nshimiyimana Appolinaire . Niba bigaragayeko Dr Brese yarenganye kuki inzego zibishinzwe zitabaza Gitifu Matabaro uburyo yatanze isoko ryo guhombya Leta bubaka ibitaro ,none bikaba bigerwa no gusenyuka. Uwagize uruhare wese muri iki gikorwa kigayitse wese yarakwiye ku kibazwa.Ninde wakibazwa?utabikwiye ninde?kubaka ubutegetsi buhamya bisaba ko ukora ibihungabanya umuturage aba akwiye kubibazwa.

Niba urwego rw'unugenzuzi w'imali ya Leta agaragaza ko umujyi wa Kigali watanze amasoko mu nzira zinyuranije n'itegeko kugeza naho Ndayisaba yemera ko inyubako ukoreramo yari yabuze amafaranga ,ikaba ariyo mpamvu yatanze isoko nta piganwa ribaye ayo yishyuye yayakuyehe? Tubigereze tuzarebe ko Ngarambe azamusubiza umujyi wa Kigali.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *