twaAbahungabanya umutekano barahagurukiwe

Ibihe byuzuyemo umudendezo nibyo biranga uburenganzira bwa muntu.Abanyarwanda babayeho mu bihe byo ku ngoma ya cyami bari bafite uko bacunga umutekano wa buri muntu hakurikijwe ko ntawahutaza undi. Repubulika aho iziye mu Rwanda haje uburyo  bukomeye bwo kurinda umutekano w’abanyarwanda.ibi

                    AfandeIbingira yamagana abahungabanya umutekano

Uburero turi ku nkuru ikomeje kuvugwa mu kagali ka Karambo  mu murenge wa Gatenga yo mu karere ka Kicukiro,aho bivugwa ko Twagirimana Charles hamwe n’itsinda ririmo Rwamunyana Etienne bakomeje kudurumbanya itorero rya EDENTR ribarizwa aho twavuze haruguru.Bamwe mu bakirisitu basengera mu itorero rya EDENTR bakaba banatuye mu kagali ka Karambo badutangarije ko Rwamunyana atari ubwambere avugwaho  iyo myitwarire .kayira

                   Kayira Paul wari burugumesitiri wa Kicukiro

Ubwo twaganiraga nabo baturage banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo kugirango Rwamunyana atabirenza,maze bagira bati:Mu bihe byo mu 1997 mu kagali  ka Karambo hadutse  ikibazo cy’umutekano muke cyaterwaga n’abaturage babuzaga abandi gusinzira bakoresheje amabuye.Abaturage bati:Icyo gikorwa cyari kigayitse  cyaje guhagurutsa inzego z’umutekano zigizwe naba bakurikira:Uruhande rw’ingabo z’igihugu haje Gen Fred Ibingira icyo gihe yari afite ipeti rya Lt Col naho k’uruhande rw’abayobozi haje kuza uwari Burugumesitiri wa Komine Kicukiro ,ariwe Kayira Paul. Undi waje muri iyo nama ni uwari Resiponsabule nabandi bayoboraga inzego za zone hamwe na nyumbakumi.twa

    Nguyu Twagirimana ubeshya ko ari umuvugizi wa EDENTR

Nkuko twabitangarijwe ngo muriyo nama Afande Ibingira  yihanije Rwamunyana amubwira ko ngo niyongera  kumva umuturage utaka ko yatewe amabuye azabibazwa .Aba baturage bakomeje batangariza ikinyamakuru ingenzi ko kubera uwo mutekano mucye watezwaga n’ikipe yararaga itera amabuye babyukije uwo ariwe wese utuye ku Karambo babaremesha inama ibereka ko umutekano ariwo nkingi y’iterambere ,ari nako bakomeza kwiyama buri wese ugamije kuwuhungabanya.

Ubu rero birashyushye mu itorero rya EDENTR ,aho bivugwa ko Twagirimana Charles yungirijwe na Rwamunyana Etienne bakomeje kuridurumbanya.Aha rero bikaba bigaragara ko Leta nidashyiramo imbaraga ngo ikumire Twagirimana bishobora gukaza umurego.Abo bireba nimutabare amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *