ruDe Gaule inzira imwe rukumbi iramugera amajanja

Kujya mu matora ya FIFA bishobora kuba inzozi kuri De Gaule kuko yatangiye gukurikiranwa n’inzego za Leta.De Gaule namuhaye inzira enye aranga none birangiye hasigaye inzira imwe rukumbi imuganisha mu butabera.

Amakuru yaravuzwe  arongera aracecekwa none yongeye yashyushye yerekana ko Ferwafa  nyobozi yayo iri mu mazi abira.De Gaule namuhaye inzira enye none ashigaje imwe rukumbi yo kujyanwa mu ngandoru

                         nakugiriye inama uranga none uganishijwe mubutabera

Awe mu makuru dufitiye gihamya ava ahizewe dukesha abo mu nzego za Leta,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo ,badutangarije ko nyobozi ya Ferwafa yose igizwe na Perezida wayo Nzamwita Vincent Alias De Gaule hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa we Mulindahabi Olivier bagomba gukurikiranwa kugeza basobanuye ibihombo byose bateye.ru2

             Murindahabi yasimbutse gacaca none ifaranga rya Ferwafa riramufunze

Iyi ngoma ya De Gaule muri Ferwafa yaranzwe no kutumvikana  nabagenzi be kwirukana abakozi uko yishakiye kwanga kwishyura amadeni ,kugenda arema uko arya amafaranga kandi ntagikorwa cyakozwe. De Gaule yagiranye amakimbirane n’ikipe ya Rayon sport hamwe n’abanyamakuru cyane kubamutangazagaho amakosa akora.Andi makuru ava ahizewe nayemeza ko De Gaule yari yariye ifaranga rya AZAM TV akayemerera ko ariyo rukumbi iza kwerekana umupira wagicuti wahuje Amavubi y’u Rwanda n’ingwe za Congo,akaza kwisanga byamenyekanye nabyo bikaba biri kubirego aregwa.d

                            Hakizimana ntajya atanga amakuru

Ubu rero n’ubwo nyobozi ya Ferwafa iregwa ibyaha biandukanye ikiri ku isonga kikaba cyanatumye Mulindahabi Olivier aba afunzwe kugirano adasibaganya ibimenyetso ni icya Hotel ku isoko ritanyuze mu mucyo bakarinyuza mu nzira zo gutikenika zikaba zibabyariye amazi n’ibisusa

.Igikozeho nyobozi ya Ferwafa ni amafaranga angana na miliyari enye y’u Rwanda.Amakuru ava ahizewe ngo iyo Hotel yari yavuzweho ko izaba ifite ibyumba 88 kandi ikakira amakipe atatu icyarimwe.Ay’amafaranga yavaga ku nkunga ya FIFA andi akava ku nguzanyo zo muri banki.Ku nyigo yo kubaka Hotel yari yatwaye amafaranga arenga miliyoni ijana na makumyabili (12000.0000 frw)ni uko DE Gaule yari yagiye abivuga ,gusa ntiyabivugagaho rumwe n’abandi.

De Gaule yaje gutangiza gahunda yo kubaka Hotel kandi ngo FIFA yemeraga ko amafaranga yose yazayatanga. Amafaranga yari kuza mu byiciro bine.Icyiciro cya mbere  cyari icyimbyumba 40 cyagasojwe muri Mata 2016.Andi makuru yaje gutangazwa na De Gaule ngo FIFA yaje gusanga amabanki yo mu Rwanda inyungu iri hejuru.Inkuru ikomeje kuzunguruka ngo uwari wahawe isoko ariwe Protais Segatabazi uhagarariye campany yitwa Exper Ceo LTD nawe amaze igihe akurikiranyweho uburyo yahawe akazi yerekana impapuro yuko yubatse amahoteli yo mu rwego rwo hejuru.

Niba rero umunyamabanga nshingwabikorwa  afunzwe nuwahawe isoko agafungwa hari ikimenyetso cyuko na nyobozi ya Ferwafa  ishobora kurangira ifunzwe. Ayamakosa yose yaravuzwe ashyirwa mu kabati none birangiye ashyizwe ahagaragara.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *