gaRwanda:Ikimenyane kibyara kwikanyiza gitera ubuhunzi

Amateka y'u Rwanda yerekana ko ingoma y'Umwami YuhiV Musinga aribwo ikimenyane no kwikanyiza byatangiye bikarangira habayeho ubuhunzi .Iy'ingoma y'Umwami Musinga yarangiriye mu buhungiro.Ingoma ya Repubulika ya mbere yo yagendeye ku murongo wo kwikanyiza yubakiye ku iturufu ya parimehutu.Iyi ngoma nayo byarangiye habaye ubuhunzi.ru

                                          Rujugiro

Haje kuza ingoma ya MRND nayo harimo ikimenyane no kwikanyiza birangira habayeho ubuhunzi :Col Kanyarengwe Alexis niwe wari warubatse ikimenyane no kwikanyiza byaje kurangira ahunze.Imyanya ikomeye yabaga iyabo ashatse.Ingoma ya FPR yo habayemo inzira zitandukanye nayo bamwe mu bayo ntibatanzwe mu kubaka ikimenyane no kwikanyiza byarangiye bahunze.Ijambo rihora rivugwa mu nzego zose ni ubwisanzure bwa mu ntu mu bitekerezo byubaka  u Rwanda.Iyi mvugo hari igihe ishyirwa mu bikorwa hakaba n'igihe hari abaca  abayobozi mu rihumye bakayangiza.Bivugwako nta bantu bo murugo rumwe bagomba gukora imirimo muri Leta.Hari imiryango y'abategetsi  yakoze ubucuruzi ikubaka utuzu  bityo bakaba aribo basangira umugati w'igihugu bonyine ntawundi urebyeho.Kuva u Rwanda rubaye Repubulika iyi ndwara y'ikimenyane yanze gucika.Muri iyi Leta iyobowe na FPR ho hari intambwe  imaze guterwa nyuma y'intambara na jenoside yakorewe  abatutsi  mu 1994.Abasesengura bagira bati:Igihugu cyari cyashegeshwe n'intambara mu maperefegitira ya Ruhengeli na Byumba, kikanatakàza abantu basaga miliyoni muri jenoside yibasiye ubwoko bw'abatutsi cyagerageje kwiyubaka bushya, abantu batuzwa bushya, ibikorwa remezo byubakwa bushya 'hashyirwaho n'inzego zafasha mu gutunganya imirimo ikenewe kugira ngo igihugu gitere intambwe kive ikuzimu kijye ibuntu.ga

                                           Gahima

Ubu hari ibyo u  Rwanda rushimirwa nubwo intambwe ikiri ndende. Imibereho y'abaturage nayo iracyari mu nzira ndende hakurikijwe uko hanzaha byifashe ,ibi n'ibyiza biragendana,kuko hari aho usanga abaturage bakennye no kugeza aho barwara amavunja.Nyamara ariko ikizere cyakabaye gihari uretse ibibazo bindi bijyanye n`imiyoborere bigenda byigaragaza bigatuma  kigabanuka ndetse bigatuma n'umubare w'abishisha ubutegetsi buriho wiyongera. Bimwe muri ibyo bibazo ni ikimenyane mu itangwa ry'imirimo, amasoko n'ibindi cyane cyane ko ishyaka riri ku butegetsi, FPR, ariryo ritanga byose. Hari kandi kwikanyiza haba mu bucuruzi n'ibindi usanga bigenda biharirwa udutsiko tw'abantu bake bafite icyo bahuriyeho kandi b'abatoni ibukuru.Ibi twandika umukuru w'igihugu Paul Kagame yabibera umuhamya kuko iteka aho yasuye abaturage niryo jambo ryambere abwira abayobozi yamagana ikimenyane ,asabako umuntu yahabwa serivise kuko ari ngombwa.Iyi ndwara yaranze iba akarande yagera mu nzego zo mu turere igashinga imizi ikabura kirandura.Ijambo ikimenyane  rizwi kandi rikoreshwa cyane muri sosiyete nyarwanda bishingiye  ku buryo buriho cyane mu nzira yo guha umwe ukima undi.Nta munyarwanda utazi ko, kubona akazi keza muri iki gihugu waba wize, ufite uburambe cyangwa utabifite bigomba kubamo ikimenyane.Ari mù mirimo, no mu bindi bikorwa nk'itangwa ry'inguzanyo mu mabanki, ikimenyane nicyo gisumba ibindi biba bisabwa. Ikimenyane no kwikanyiza biriho mu Rwanda  ubu nibyo ntandaro y'ubusumbane hagati y'abakire n'abakene bukabije  nkuko bitangazwa mu maraporo y'ibigo bya  Leta,akarusho bikaba mu itangwa ry'amasoko muri ba Rwiyemezamilimo.

Ikibabaje byose birangirira muri ya si idasakaye.Dore uko byari byifashe mu minsi ishize :Icyo gihe hari imiryango mike  y'abantu n'abavandimwe babo bari  bafite imyanya ikomeye mu gihugu kandi nibo bakomezaga no gutanga imyanya no kuyambura abari bayirimo.Ikibabaje ubu hari abarangiye batanacyumvikana kugeza bahunze igihugu.Umwe mu nkoramutima za Leta twaganiriye ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano we, yantangarije ko abo bose bari bakomeye muri iyo myanya abenshi bari mu mazi abira cyangwa ku gatebe ka gashomeri.

Twamubajije impamvu yabiteye ni uko abona byazakemuka?Yadusubije agira ati:Ikibazo kiri mu Rwanda kuva rubaye Repubulika ubonye umwanya yubaka ikimenyane giherekejwe no kwikanyiza bikarangira buri wese aciye mu nzira zo kureba uko nawe yazagera ibukuru .Twamubajije impamvu bikorwa biciye mu kimenyane cyangwa mu bwikanyize?yansubije agira ati:Birumvikana ugabiwe ashakisha mwene wabo akirukana uwo asanze,ariko iyo bitinze birangizwa no kugambanirana udahunze agafungwa.Yakomeje agira ati:Dore abari bakomeye mu myaka yashize ubu bakaba batacyumvikana cyangwa bari mu bibazo by'ingutu bimwe wibaza iyo uva niyo ujya bikagushobera:John Bosco Rusagara: we ubwe yari  umucuruzi ufashwe neza cyane mu gihugu, akaba ari umwe mu bari bafite imigabane muyahoze yitwa BCDI, yaranafite na sosiyete yitwaga Intraspeed yakoraga akazi k'ubwikorezi n'ibindi.Ubu ntacyumvikana cyane nko muri iyo myaka yo hambere.Ikimenyane rero: Consolée Rusagara yari Visi Guverineri wa Banki nkuru y'igihugu (BNR), mushiki we niwe wari ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, musaza w'umugore we ariwe Alfred Mutebwa nawe yari afite imigabane muri BCDI akaba no mu nama y'ubutegetsi bwayo muri icyo gihe.Alfred Mutebwa   yari umuyobozi mukuru muri MINAGRI.

Undi Musaza wa Consolée Rusagara, umufasha we niwe wari umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta (Auditor General), umugabo nawe akaba yari ayoboye umushinga wa Leta wakoreraga muri MINAGRI. Abo ni bake mu bashyirwaga ahagaragara mubari mumyanya bikaba aribyo byashingirwagaho havugwa ko ikimenyane kibyara kwikanyiza. Nkuko byagaragaraga icyo gihe kongeraho uko bivugwa ubu.Ikimenyane kirangira mu nzira mbi.Urugero rundi rukaze muri politiki y'u Rwanda ruri  kuri iy'imiryango nayo yavuzweho ikimenyane no kwikanyiza none ubu bikaba biyigora mu buzima bwa buri munsi:Himbara yari umujyanama wa Perezida Kagame murumuna we Col Tom Byabagamba yari akuriye umutwe urinda umukuru w'igihugu(Republican Guard).

Himbara ubu ni umwe mu banzi b'u Rwanda kuko ashinjwa gukorana na RNC naho umuvandimwe we Col Tom Byabagamba arafunze aho avugwaho ubugambanyi gufungurwa naharurema gusaa!!Umugore wa Col Tom Byabagamba ariwe Baine Mary yayoboraga(RRA)ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro. Icyo gihe yari umuvandimwe wa Rosemary Museminari watangiye ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ,nyuma akayiyobora nka Minisitiri.Lt. Gen. Charles Kayonga yari chef d'etat Major umufasha we Caroline Kayonga yari umunyamabanga  uhoraho wa Minisiteri y'ubuzima.  Major Anaclet Kalibata uyobora ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka (Migration) nawe umufasha we yigeze kuba ariwe umunyamabanga mukuru wa MINAGRI nyuma aza kugirwa Minisitiri ,ariko ubu yarasezerewe.Umuryango wa Gahima Gerard wari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y'u Rwanda murumuna we Majr Rudasingwa Theogene ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika naho mushiki wabo ahabwa imyanya y'amasoko yose.Ubu barangiye babaye abanzi ba FPR babaye abayoboke ba MRND .

Mutsindashyaka Theoneste wigeze kuyobora,umujyi wa Kigali agahabwa n'intara y'Iburasirazuba, umufasha we akaba ari Mukantaganzwa Domitila, yari umunyamabanga
 nshingwabikorwa w'inkiko Gacaca ,nyuma Mutsindashyaka bamugize umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'amashuri abanza nay'isumbuye birangira bamufunze.Solina Nyirahabimana yari Minisitiri muri Perezidansi, umufasha we akaba ariwe
Twahirwa Manasseh yayoboraga Privatisation.Muri ibyo bihe by'ubutoni bw'ingoma abana bo muri iy'imiryango bigiraga hanze y'u Rwanda kubera amikoro.

Ikimenyane kidacunzwe neza kibyara ubuhunzi.Perezida Kagame iteka iyo yasuye abaturage mu turere dutandukanye yamagana ikimenyane ariko bamwe ntabwo barabyumva.Kwiharira imyanya ubwabyo bifite aho bihurira no kwigwizaho umutungo ariko icyo umuntu yakongeraho ni uburyo ariyo ntandaro, y'amasoko akunze kuvugwa mu maraporo anyura inyuma y'ikigo gishinzwe gutanga amasoko (NTB).Bamwe mu baba bamaze kubaka udutsiko cyangwa se utuzu duhamye muri leta hari ubwo babikoresha nk'iturufu yo kwiha amasoko cyangwa se bagakora amasosiyete yanditse ku babakomokaho cyangwa se abavandimwe babo akajya ahabwa amasoko, umutungo w'igihugu ugakomeza kuzenguruka muri iyo miryango mike.Dr Habumuremyi akiri Minisitiri w'intebe yahawe isoko kuri sosiyete yanditse k'umuhungu we.Iri soko yarihawe n'umujyi wa Kigali ngo hatunganywe ikimoteri cya Nyanza ya Kicukiro.Uretse ibyo ariko, abacuruzi bamwe wasangaga baratoneshejwe nababandi biyita abatoni  b'ubutegetsi ku buryo bugaragara bibafasha kwikanyiza mu bucuruzi n'ibindi. Abacuruzi bamwe babaye abatoni b'ingoma ubu nibo banzi bayo abo ni nka:Tribert Rujugiro yari yaragiriwe icyizere cyo kuyobora icyo umuntu yakwita forumu y'abacuruzi, Rwanda Investment Group(RIG).

Muri iyo myaka Rujugiro   yari perezida w'inama y'ubutegetsi y'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari n'ubucuruzi bwo gutwara ibicuruzwa hanze (RIEPA), hanyuma umwe mubari bakuriye ubucuruzi bwe, Robert Bayigamba akaba yariwe Perezida w'ishyirahamwe ry'abikorera ku giti cyabo (FRSP).Bivugwako muri icyo gihe  RIG ubwayo yagaragaraga nk'inzira yo kugira ubucuruzi nka politiki aho abanyapolitiki bose wasangaga bashyirwa hamwe muri forumu batekererezamo, bagatekereza kimwe (aka bya bindi ngo Kiliziya ni imwe, gatolika, ntagatifu ikomoka ku ntumwa), Rujugiro wasangaga muri ubwo buryo ahabwa amahirwe aruta ay'abandi bacuruzi kuko n'ubwo nawe ari umucuruzi , agenzura abandi bacuruzi n'imishinga yabo biciye muri RIEPA, RIG na FRSP byose biri mu maboko ye nazimwe mu nshuti ze zari zikunzwe n'ubutegetsi.Abasesengura bemeza ko ariyo mpamvu abari baramugabiye ubwo bubasha bavuyeho nawe akabakurikira.Ikimenyane rero iyo gikabije gikurwaho nkuko kiba cyagiyeho.Abandi bati: RIG kandi yaje isanga indi sosiyete y'ikigugu yitwa Tristar yo yonyine isa nk'iyarifite mu maboko yayo ubukungu bw'igihugu kuko yakoraga ubucuruzi bwose bukomeye burimo gutanga serivisi nko muri za banki, ubwubatsi, inganda n'ibindi byinshi. Muri  iyo myakaTristar yari ifite imigabane muri za banki nka BCDI yaje guhindura izina, mu nganda ifite uruganda rukora amazi (Inyange), naho mu bwabatsi hari NPD COTRAC0.

Amwe mu masosiyete y'ubucuruzi ya Tristar nayo amaze kubyara ayayo ku buryo usanga mu bucuruzi, Tristar ifite abuzukuru n'abuzukuruza mu rwego rw'amasosiyete. Urutonde rw'ibigo bya Tristar ntawarurondora.Aha nibyiza kuko yakoze yunguka,ikibi nizakoze zihomba.Andi makuru avugwa yo muri icyo gihe n'icy'ubu havugwa umucuruzi Sekoko Hatari wari ufite Akagera, Agro Coffee n'ibindi. Urutonde rwa bene abo narwo ni rurerure.Ibindi bigo byavugwaga muri iyo myaka:Ibyo birimo ikigo Prime.Holdings, bemezaga ko ari icya Leta, ariko rimwe ukumva ngo Leta yakigurije amafaranga, ubundi kikaba cyagurije Leta. . Prime Holdings niyo  yafatwaga nka nyiri icyahoze ari Intercontinental Hotel yagurishijwe Serena Hotel, Jari Club, n'icyahoze ari Kivu Sun. Ifite n'inzu mberabyombi yubatswe izwi nka sale y'ibiro bya Minisitiri w'Intebe yakuzura igahinduka iya Prime Holdings.

Amakuru ikinyamakuru Ingenzi gikesha umwe mu bayobozi bakuru b'igihugu utarashatse ko amazina ye yajya ahagaragara  yemeza ko mu kubaka iyo nzu harimo n'inkunga zahawe u Rwanda, nyamara uyu munsi, Musoni  James yigeze kuvuga ko Prime Holdings iyifite ari iya Leta, hari abumirwa kuko nta bubasha Leta iyifiteho ku buryo buzwi.Ubu birazwiko nta kigo cya Leta kitavugwamo igihombo cyangwa n'ibiyishamikiyeho,ibi bigaragazwa n'ubugenzuzi bwushinzwe imari za Leta nuburyo zikoreshwa.Iyahoze ari CSRubu yiswe RSSB kandi nabwo igihombo kiyivugwamo giteye ubwoba kuko ikekwaho kuzana imiti yashaje,ikongera kuvugwaho kuzana inzitiramibu zataye ubuziranenge.ONATRACOM iki cyari ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abantu mu gihugu hose nacyo cyenda gufunga imiryango.Abanyapolitiki n'abacuruzi bumva ko ari abatoni bakigwizaho  umutungo w'igihugu mu nyungu zitangwa hashingiwe ku kimenyane cy'icyo bari cyo ibyo ni nako bimeze ku bindi bigo bya Leta bigurishwa bimaze guhomba. Utuzu
tw'abavandimwe n'ikimenyme cy'abanyabubasha usanga muri ubwo bucuruzi n'imirimo ari byo shingiro ry'ibibazo by'urudaca birundura ibigo bya Leta, ibigo by'imali birimo abanyabubasha n'abanya politiki; amafaranga y'abaturage basanzwe akahashirira.

Aha umuntu ntiyabura kuvuga igihombo  cyo mu kigo gishinzwe gutanga amazi n'amashanyarazi.Mu ruzinduko Perezida Kagame yigeze kugirira mu ntara y'Iburasirazuba, abaturage ntibatinye kumutangariza uburyo batishimye ibikingi bitagira uko bingana bamwe mu bategetsi bàkomeye bigaruriye aho mu mu Mutara bigatuma n'abandi bitwa ko ari abayobozi bigwizaho amasambu bikagera aho ikibazo cy'amasambu kirenga urugero.Perezida Kagame yategetse umuntu wese ufite igikingi kinini kukigabanya agatuza abatagira aho baba cyangwa aho bororera inka.Icyaje gutangaza aho kugirango babikore bamwe muri abo bategetsi bagabanye n'abana babo. Ikindi ni abimuwe mu ishyamba rya Gishwati ubu ryagizwe pariki ariko n'ubu abavuyemo baracyategereje nkabamwe bategereje yezu.Muri ibyo bihe abanyabubasha bahumaga ubutegetsi amaso:Dore uko byari byifashe:Mu rwego rwa politiki, ibijyane no kwikanyiza bituma abigijweyo mu myanya runaka badakunda ubutegetsi cyane cyane kandi baba baritoreye Perezida Kagame 100%,ibi rero byanze gucika kuko n'ubu bivugwa ko hari abari mu myanya  nimwe mu miryango yabo.Igihe mu karere ka Muhanga habaga umwiherero w'abanyamakuru byavuzweko ikibazo gishingiye ku bukene kitagishingiye ku bwoko.

Jeanne Izabiriza ni umunyamabanga nsingwabikorwa w'intara y'amajyepfo naho umugabo we Karekezi Leandre ni Meya w'akarere ka Gisagara. Mukasonga Solange ni Meya w'akarere ka Nyarugenge naho umugabo we Makombe ni umunyamabanga nshingwabikorwa mu ntara y'iburasirazuba.Fidele Ndayisaba ayobora umujyi wa Kigali umugore we akora muri RDB.Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Bwana Kaboneka Francisis yamushubijeko iyo abantu bafite ubushobozi bitababuza gukora ,kandi ko umwe aba yarasabye akazi ukwe n'undi ukwe.

Kugeza ubu mu Rwanda, ntawabura kuvuga ko abantu bake bari mu byiciro byavuzwe bashobora guhuma ubutegetsi bwa Perezida  Kagame bukibeshya ko abaturage babayeho neza kuko abagize iyo miryango bose baba bafite amazu arenze atatu mu turere twiza twa Kigali ndetse no mu gihugu.Ibi bivugwa mu gihe hakiri abacitse kw'icumu batarabona amacumbi nayo bafite yarabaguyeho nkuko umunyamabanga wa FARG Theophil Ruberangeyo yabyemereye abanyamakuru mu minsi yashize.Ahandi ndetse n'abandi baturage babayeho nabi kugeza barwaye n'amavunja.

Hashize imyaka irenga itanu bivugwa ko uwahawe imfashanyo na FARG atayemerewe azayigarura ,byahe ko byakomeje kugeza n'ubu ngubu.Gahunda ya Girinka mu nyarwanda,iyi ishimirwa umukuru w'igihugu bikaba byigaragaza iyo yasuye abaturage.ikibazo gikomeye uko ababitegurira abaturage siko bibageraho,aharero ni muri rwa rwego rw'ikimenyane no kwikanyiza birangira havutse ubuhunzi,nabwo bukabyara abanzi b'igihugu..

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *