IMG-20160222-WA0001ADEPR mu burengerazuba ishyamba ryahiye

Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose,singiyo ADEPR ururembo rw’iburengerazuba Kagibwami ayihinduye akarima ke ngo agaruze ayo atanga kwa Shebuja.

Amabanga yo mu itorero rya  ADEPR yashyizwe hanze kandi noneho byacikiye aho yavukiye. Uyoboye ururembo rw’iburengerazuba ariwe Pasiteri Kagibwami Tharicisse akomeje gutungwa urutoki ko ariwe nyirabayaza w’ibibazo biyugarije kubera igitugu n’iterabwoba ashyira kuri bamwe mu bapasiteri abohereza mu kiruko cy’izabukuru kandi batamuruta imyaka. Bamwe mu bakirisitu twaganiriye badutangarijeko Kagibwami yarakwiye kwegura kuko nta namashuri agira.IMG-20160222-WA0001

              Pasiteri Kagibwami uzambije ADEPR ururembo rw'iburengerazuba

Kuyobora abikingirwamo ikibaba na Tom Rwagasana dore ubu yategetse buri karere gutanga amafaranga hakurikijwe abakirisitu.Ubu buri mukirisitu aribaza impamvu baciwe ibihumbi makumyabili(20000 frw) kugirango hishyurwe ideni ADEPR yafashe muri banki ya BRD babeshya ko bagiye kurangiza inyubako za Gisozi bikaba barayigabanyije izo nyubako ntizubakwe.Itangazo risaba amafaranga abakirisitu ba ADEPR kugirango hishyurwe amadeni riragira riti:Bashumba nyuma yo gukosora imibare nk’uko bamwe mwabimenyeshejwe ko harimo ikosa kuko total yacu itageraga ku giteranyo dusabwa dore imibare mishya.Rusizi ni 221914288 frw naho umubare w’abakirisitu ukaba 11096

Rubavu ni 200351266 frw naho umubare w’abakirisitu ukaba 10018.

Nyamasheke ni 193996304 frw umubare w’abakirisitu ukaba 9700

 Ngororero ni 139599969 frw umubare w’abakirisitu ukaba 6980

 Rutsiro ni 116777886 frw umubare ukaba 5839.

Karongi ni 108015705 frw umubare w’abakirisitu ukaba  5401

Nyabihu ni 99344583frw umubare w’abakirisitu ukaba 4967.Amafaranga yose ni 1080000000 azatangwa n’abakirisitu bangana  54000.ahandi hari ikibazo gikomeye ni aho Kagibwami akomeje kwotsanyaho umuriro na bamwe mu bapasiteri kugeza n’ubwo abakangisha ko azabirukana.ibi nibyo byatumye pasiteri umwe ashira ubwoba akandikira inzego zose yerekana akababaro kari mu mitima y’abakirisitu bo muri ADEPR.Iyo umuntu atabaza  biterwa no kubura umudendezo. Umunyarwanda yagize ati:Inkoni ikubise mu keba uyirenza urugo mu maguru mashya none ADEPR iyo bakubitishije Usabwimana bayishyize hafi none batangiye kuyikubitwa.Brarangira gute?inzia imwe rukumbi ni ukwegura.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *