12Rayon sport ishyamba ryongeye kwaka rirazimywa nande?

Umukino wa Kiyovu na Rayon niwo werekana ko Abdoul yari ikibazo.Kiyovu nitsinda biragaragaza ko umutoza ari umuswa nawutsinda biraza kwemezwa ko Abdoul yicaga umuti.

Ntawakunda Rayon ngo arushe Abdoul kuko yayivukiyemo ayikuriramo.Ibi binyoma bishobora guteza ishyamba kubera no kudahembwa kw’abakinnyi.Ubupfumu buherekejwe n’amarozi byakunze kuvugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda kugeza naho  iyo itsinzwe batabura icyo bitwaza kugirango babone uwo birukana bamusimbuza undi bishakira. Iyo ibyo bikorwa bigayitse bibaye nibwo mu makipe hadukamo ibyitwa ishyamba.13

                         Gakwaya olivier yabeshyeye Abdoul

Iri ni ijambo rikoreshwa mu gihe ufite ukurwanya kubera kutumvikana,birasanzwe rero iyo uyobora hakaba hari uwo mutumvikana ajya mu ishyamba kuko  biba aribyo bizakemura amakimbirane. Mbahe urugero igihe ikipe ya Mukura itsindwa na Rayon sport ku kibuga cya Kicukiro birukanye Muvunyi Fils ngo yayigambaniye. Amwe mu makuru ava muri Rayon sport ngo hari agatsiko kashakaga kwirukanisha Mbarushimana Abdoul.ra3

               Abakinnyi barashaka umushahara wabo kugirango batsinde kiyovu

Urwitwazo rudafite ishingiro ubuse mushyize mu gaciro Abdoul niwe wanze guhema abakinnyi?Abdoul niwe kibazo gute ko ikipe yananiranye?umutoza wa Ryon sport ariwe Ivan Minaert nawe arabeshya urwego rwe ruri hasi cyane.12

                           Abdoul warenganye, ntawukunda ikipe kukurusha

Umukino wa AS Muhanga ntabwo waba urwitwazo kuko mu kibuga haba harimo abakinnyi bangana umubare. Mudaheranwa nashake igisubizo hatarebwe kuri Abdoul. Ikinyoma cyo kwirukana Mbarushimana Abdoul wari ’Team Manager’ bakinyujije k’umutoza  Ivan Minaert, aho nawe yashinje ibyo atazi neza ahubwo ari ibyo yabwiwe ngo ashinje.Turebe ko indi mikino azayitsinda.Ivan naramuka atsinzwe na mukeba udaheruka gutsinda Rayon we na Gacinya bibwirize begure.

ivan Minaert umaze gutoza imikino ibiri gusa muri shampiyona harimo uwa Gicumbi FC yatsinze ibitego bibiri ku busa n’uwa AS Muhanga banganyije ubusa ku busa, yahisemo kwikiza Abdoul amushinja ko ari umubeshyi ndetse amuvangira mu kazi bigatuma atagera ku nshingano ze.Ivan  yasaze yasizoye ngo Abdoul ubwo yirukanywe ntazongera gutsindwa.Tubitege amaso kuko mu kibuga abakinnyi baba  banganya umubare.Umukino w’uy’umunsi  ni ishiraniro hagati ya Kiyovu na Rayon.

Muri iy’imyaka Leta y’ubumwe iyoboye igihugu Rayon yihanije Kiyovu mu mikino ya shampiyona.utsinda araba akoze igikorwa gikomeye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *