KK

Hangumurimo igisasu kuri BDF na MINICOM

Imvugo  zitandukanye n’ibikorwa zimariyiki abanyarwanda ?Hagiye gushira igihe kinini imvugo ziruta ibikorwa kuri bamwe mu bayobozi baba bashaka kudindiza iterambere ry’igihugu,bityo umutarage akaharenganira.Iyo umuntu yahawe intebe nyobozi yumvako byose byarangiye nk’umugatulika wahawe isakaramentu.Niba hari ugerayo ndamutumye azambarize  ibikuru  impamvu  umushinga wa Hangumurimo wahindutse  Hangumuruho nk’uko banyirawo cyangwa abagenerwabikorwa bawo bo muri ba Rwiyemezamirimo babyivugira.KK

                                 Burindi Innocent umuyobozi wa BDF

Umwe ati :mwe nk’abanyamakuru nimwe mugipfa kumva uwarenganye mukamuvugira naho byabindi byo kwandika nimero za telefone k’urugi ngo uhamagare ntagaciro bifite. Rwiyemezamilimo amaze kubona ko Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yamukwepeye mu ikorosi rikomeye ,maze bityo BDF igahita imugongera muri rya korosi ntawe ari butakire.Ikinyamakuru ingenzi iyo kivugira umuturage urengana kiba gifite ingero zifatika.Hangumurimo yo ingero ninyinshi cyane kuko BDF yayisunitse cyane none bikaba byayikomeranye.M

                              Kanimba minisitiri w'inganda n'ubucuruzi

Hangumurimo abayikurikiranira hafi bemezako yatangiye kuba igisasu kuri BDF kuko byageze no mu nzego nkuru za Leta.Impamvu nyamukuru yatumye Hangumurimo yiyambaza inzego nkuru z’igihugu ngo ni uko BDF yari yatangiye kubwira amwe mu mabanki ngo azagurishe imitungo yabo  maze yiyishyure ideni,kandi bari babwiye naza banki ko nta muntu wo muri Hangumurimo uzongera no guhabwa inguzanyo.Iyo umuntu ananiwe kugira icyo akumarira aba akwiye kuguha umutekano ukikorera ibikuzanira inyungu zawe.Ibi ntabwo BDF yigeze ibyubahiriza ngo Hangumurimo ibashe kubaho.Amakuru atangwa n’impande zombi yemezako BDF yari gutangira Hangumurimo ingwate ingana na75% naho yo ikitangira 25%.Ibi ntanakimwe cyakozwe,ahubwo BDF yahejeje Hangumurimo mu ikorosi rikomeye izakurwamo na Perezida wa Repubulika kuko ariwe ukemura ibibazo byaburiwe umuti.Imikorere yo mu bwiru yatumye imwe mu mishinga idindira.Dore uko byifashe n’imwe mu mishinga yadindiye :Communication& Computer Servise Ltd umushinga wa Nduwawe

Nzabamwita BDF izatubwire uko wungutse ni uko wahombye.

Ubukorikori umushinga wa Ingabire  wahejejwe mu gihirahiro BDF izatubwire  aho ugeze inatange ishusho  ryawo mu iterambere ry’igihugu.

HighTechnology Provider umushinga wa Hazabamahoro   BDF izerekane ingwate yamutangiriye uko ingana.

Track solution umushinga wa Karenzi uyu we amaze kugwa mu gihombo gikabije kubera ko BDF ya Bulindi itamukoreye ibyo yari yamwemereye.

Rwanda Finishing Service umushinga wa Benimana BDF yamwimye amafaranga maze umushinga we uhomba utyo!!!!

 

Rehabitation and Psychosocial Resource Center Rd umushinga wa Nshimiyimana,BDF yamwijeje ibitangaza ahabwa intica ntikize none baramutereranye.

Sperderbit Ltd umushinga  wa Ngoga   we yatakiye BDF ngo inamufashe imuhuze na banki yanga kumwumva. Uyu we yabaye nkubaha inzira kuko babwiye banki ngo igurishe asigaye bayayihe,bityo BDF ibone uko imwishyurira ingirwa ngwate yari yamutangiriye.

Kontwari zikoresha n’ibyuma bibika ubukonje umushinga wa  Ruberangeyo we yarumiwe kuko amazu ye banki iyagera amajanja buri munsi ,kandi mugihe BDF yigize ntibindeba.Umushinga w’uyu mugabo watumye murugo rwe hazamo ikibazo kinini  kuko bamushinja ko yagiye mu bitarungutse ahubwo bikaba bigiye gutuma amazu yabo atezwa cyamunara.Mageragere Mining Company Ltd  umushinga wa Mukakamanzi  nawe ntabwo yibaza impamvu BDF itubahirije amasezerano ngo imitangire ingwate bari bemeranyijwe.

Music School umushinga wa Semivumbi uyuwe yibaza impamvu BDF yamuhaye atangana nayo yari yamwemereye.

Brain Techinologies umushinga  wa Niyonzima afite ubwoba bwo kuba ibye bigiye kugurishwa kandi BDF ariyo yamushoye mu mishinga ya Hangumurimo.

Aice Cream Making umushinga wa Uwimbabazi BDF ntabwo yubahirije amasezerano ngo inarebe uko ibikoresho ku isoko bihagaze.

ICT College umushinga  wa Karangwayire iyo BDF iza kubahiriza amasezerano uyu mushinga uba umaze guteza u Rwanda n’abanyarwanda imbere.

One Stop Center IT Products and Service umushinga wa Mpogazi nawe BDF yamugenje nka bagenzi be.

 KVH Products Ltd wa Karamuzi yagiye mu gihirahiro abura uwakimukuramo kandi BDF nk’umufatanya bikorwa ahari.

Kigali Engeering Company Ltd (KEC)umushinga wa Tuyishime afite icyizere ko BDF ishobora kuzamukorera ubuvugizi ibye ntibitezwe cyamunara.

Nyobora Ltd umushinga wa Mufora we ngo iyo amenya ko Hangumurimo ari ukunguku izamera ntabwo yari kwirirwa ayigana.

IT Service Plus umushinga wa Habanabakize we ngo azabaza impamvu BDF yabatereranye mu gihe yivuga imyato ko abayigana bakiranwa amaboko abiri.

Computer Basic Skills School Ltd umushinga wa Riberakurora  ibibazo ntaho bitaniye ni bya bagenzi be.

Furnicture Plus umushinga wa Katabarwa Venancie BDF nawe yamurebesheje indege.

Mageragere Metalworking Ltd umushinga wa Hagengumuremyi iyo BDF iza kubahiriza amasezerano uba warafashije icyaro cy’umujyi kwiteza imbere.

Paul VI Project umushinga  wa Mugabo we ngo yagiranye ibibazo n’abantu kuko ingwate ya 75% yatangiwe yabaye iyanga.Umushinga we ubura epfo na ruguru.

Imboni FM Ltd wa Muragijimana mu byifuzo bye ngo yumvaga BDF nikora nkuko yabimubwiye azateza u Rwanda imbere none umushinga we waheze mu muhanda.

Restaurant umushinga wa Mukagahutu we ngo akurikije uko babibwirwaga mu mahugurwa  iyo abona ingwate yemerewe biciye muri Hangumurimo BDF ikayitanga we aba amaze kubaka Hotel.

Queen Restaurant umushinga wa Nyirakaje yumvaga umushinga we uzatanga akazi ku bantu batandukanye nawe akiteza imbere ,arriko BDF yaramunanije.

 Hope Computer Center umushinga wa Mukagatare  we yumvaga aziteza imbere kandi agahita atanga akazi ,ariko ibyo yemerewe byaheze  mu kabati.

Mobile ICT umushinga wa Hakizimana we yawize neza BDF ituma udindira.

Gutunganya umusaruro ukomoka ku mafi umushinga wa Umutoni abona ibiribwa byangirika kandi yari yarateguye kubitunganya akababara akabura uko yabwira BDF  ko yamuhemukiye.

Allimantation Mobile  umushinga wa Umulinga uyu yibaza niba inzego bandikiye hari icyo zizabamarira.

Restaurant&Bar umushinga wa Nkuriye ngo iyo BDF iza kumuha amafaranga nkayo yari yasabye aba yaratanze akazi ku banyarwanda benshi.

Kwigisha Computer umushinga  wa Mutuyimana BDF iyo itamukoma mu nkokora ngo yumvaga buri mu nyarwanda wese yari kuzaba yaramenye ikoranabuhanga mu gihe cyavuba.

 Furniture and wood Processing  umushinga wa Nkundimana we ngo atagereje igisubizo ku nzego nkuru za Leta bandikiye.

HGTEC umushinga  wa Hagenimana we ngo ateze igisubizo kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  kuko n’ubundi niwe usanzwe abaha byose.

Hope Restaurant umushinga wa Uwimana we ngo yumva nabavuze Hangumurimo akarwara umutwe akurikije ukuntu BDF yamuteshereje ibitecyerezo agaciro.Uru rugamba rukomeje guteza sakwe sakwe hagati mu mishinga  izakizwa nande?Ese koko ibi nabyo bikeneye ingufu nyinshi.Bulindi Innocent we ntagisubizo aratanga kandi akomeje kotswa igitutu nabamuhaye umwanya.Iriya nzu izigweho neza hasuzumwe impamvu abayiyobora batajya bubahiriza inshingano baba bahawe.Urugero:Ntaganda Gervais yarahari ayobora banki y’imiturire akayihombya kugeza naho ikurwaho burundu n’umukuru w’igihugu.

Abantu batandukanye  bakomeje kwibaza niba na Bulindi Innocent azahakurwa na Nyakubahwa perezida wa Repubulika kugirango Hangumurimo itunganywe nkuko byari biteganyijwe. Ba Rwiyemezamirimo bo muri gahunda ya Hangumurimo babonye batangiye kugerwa amajanja na za banki bafata icyemezo cyo gutakambira umukuru w’igihugu.

Amakuru ava ahizewe ngo bo bashakaga ko BDF yakubahiriza amasezerano ,kandi ikanabakuraho kubakomanyiriza mu bigo by’imari. Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo ubu ngo bagiye guhunga ikinyoma n’iterabwoba bakomeje gushyirwaho ,mu gihe BDF ikomeje kubatererana.

Abandi bati:Wagaya Bulindi ugashima Ministiri Kanimba kuri iki kibazo cya Hangumurimo?Abagerayo muzambwire niba ari uko bimeze jyewe no kuzirirwa njyayo ntazamera nka Hangumurimo.Amwe mu makuru dukesha zimwe mu nzego za Leta nashingiye ku nama yahuje BDF hamwe na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda baganira ku kibazo cya Hangumurimo.

Bamwe mu bakozi bibi bigo byombi hari aho bahuza ,ariko hakaba n’ibindi badahuza hashingiwe ku bibazo byagiye bitezwa na buri ruhande.Ubwo ngo izi mpande zombi zahuraga hari ibyo bagiye bakwepa kubera kotswa igitutu cyavaga kuri amwe mu makosa yakorewe ba Rwiyemezamirimo bo muri Hangumurimo.

Bamwe mu bakozi ba BDF ubwo twaganiraga ,ariko bakadusabako amazina yabo twayagira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo.Umwe ati:igihe baguhamagaraga bashakaga kumva ko hari andi makuru waba ubafiteho mu mikoranire na Hangumurimo.Undi ati:Ikibazo cyaburiwe umuti nigishingiye ko Ministri Kanimba yandikiye BDF ayibaza impamvu batamuha raporo yaho Hangumurimo igeze.Indi baruwa ikaze yaje isaba BDF ibisobanuro ku mishinga yungutse cyangwa iyahombye.

Uko itangazamakuru rikomeza gukorera ubuvugizi Hangumurimo nayo igatakambira ibukuru ,ninako zimwe mu nzego zikomeje kotsa igitutu BDF ngo itange ibisobanuro.Ikibazwa na benshi ni igishingiye ku mbaraga zo kudindiza umushinga washowemo amafaranga menshi kandi agahomba mu buryo budasobanutse.Ese abadepite bazahamagaza ryari Bulindi Innoncent n’ikipe ye ngo abasobanure igihombo cyo muri Hangumurimo.

Kimenyi Cloude

(Visited 352 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *