bbMoteri ubwuzu:igiye gusubukura imirimo yayo

Ibihe bibi byugariza ubuzima bwa muntu bukamubuza Ibwami no ku Karubanda naho ,ibihe byiza iyo byagusekeye inka zirinikizwa. Amwe mu makuru twandika ashamikiye ku karengane kari karakorewe Motel Ubwuzu ibarizwa mu karereka Gicumbi.

Ubu rero ni uko hari andi makuru ava mu nzego zizewe za Leta agera ku kinyamakuru Ingenzi yemeza ko Motel Ubwuzu yaba ishobora gutangira imirimo yayo mu minsi yavuba.bb

                         Bosenibamwe Guverineri w'Intara y'amajyaruguru

Ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi bwari bwarafunze Motel Ubwuzu buvuga ko itujuje ibyangombwa by'isuku. Abandi  nabo bati Motel Ubwuzu hakorewe amakosa.Urukiko nirwo ruca imanza ,naho abantu bo baba ari ukurema bashaka gusimbura imana ,kandi bidashoboka.

Ubuyobozi bushya bw’akarere ka Gicumbi bukwiye gufungura imirimo y’ubucuruzi kuko yanafunzwe mu buryo bunyuranije n’itegeko. Isengesho ry’umwana w’umuntu rinyura kure rikagera kwa rurema igaca icyanzu.

Bamwe bo mu nzego za eta twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa bantangarije ko  ikibazo cya Motel Ubwuzu cyagiye kigwaho baza gusanga igomba gukomeza imirimo yayo y’ubucuruzi kuko hasuzumwe ifungwa ryayo basanga hari ibitari byujuje amategeko. Imyoborere myiza niyo gisubizo cy’abanyarwanda.

.

 Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *