ifoto1Uburyo Perezida wa Leta zunze ubumwe zÔÇÖAmerika acungirwa umutekano (Igice cya kabiri)

ifoto1

                                             Marine one

Mu rwego rwo kwirinda akabazo uko kaba kangana kose, mu minota 15 mbere yuko indege ya Perezida ihagera,  abashinzwe kwita kuri iyi ndege, bakura izindi ndege zose ziri hafi aho ku kibuga cy’indege perezida aba agiye kugwaho. Umutekano nkuyu noneho urushaho kwitabwaho ku bibuga by’indege bitari ibya gisirikare. Iyo iri ku kibuga cy’indege kitari icya gisirikare uruhande rw’ibumose nirwo rwerekezwa ahari abantu benshi n’inyubako nyinshi kuko Perezida aba yicaye mu ruhande rw’iburyo.

Air Force One yageragejwe kuraswaho

N’ubwo ibi byose bikorwa gutya mu rwego rwo gukaza umutekano w’umuntu ukomeye, Air Force One yigeze kugeragezwa kuraswaho no kwangizwa .Mu mwaka 1999, ubwo yaritwaye perezida  Bill Clinton ava Antene mu Bugiliki ajya muri Amerika, ijwi ritazwi ryumvikanye muri radiyo y’indege ritanga ubutumwa butari bwiza, umupilote wari utwaye iyo ndege yamvise  ubutumwa bwijwi atazi aho aho riturutse, bugira buti;

 “ muri Air Force One mufite bombe mu ndege yanyu kandi riraturika mu minota itanu”, ibitekerezo by’ubutabazi byahise biza, icya mbere kwari kubanza ku menya icyo gisasu kinjiyemo giciye he cyangwa cyashyizwemo nande. Icya kabiri kwari ukumenya aho icyo gisasu giherereye ako kanya inzego z’ibanga zatangiye gukura bari bicaye mu gice cy’inyuma bajyanwa imbere  arinako hanashakishwa koko niba iyo bombe irimo, rya jwi ryumvikanaga muri radiyo ryahise riceceka ahubwo ritangira kubara rihereye kuri gatanu rijya kuri rimwe, rigeze kuri rimwe riraceceka nihagira ikiba.

Ntawamenye iri jwi aho ryari riturutse nuwavugaga uwariwe, ibi byahise bigaragaza ko Air Force One ari umuhigo ku bikorwa  by’itera bwoba ariko mu bice birimo intambara ho biba ari ikibazo gikomeye kujyenda muri iyi ndege kuko irazwi ku isi hose, ari nayo mpamvu rimwe na rimwe perezida ahindura indege bitewe naho ajyiye kujya kandi akabikora mu ibanga rikomeye.

 Perezida Bill Clinton yigeze kujya Isramabad maze bimenyekana ko hari abantu bamenye gahunda ze zose ku buryo bashoborag no kumugirira nabi. Byamenyekanye indege yararimo yamaze guhaguruka ariko yageze ku kibuga cy’indege ari mu ndege yo mu bwoko bwa CC 17 aho kuba Boing 747 asanzwe agendamo ibi bikaba byarakozwe mu ibanga ku buryo no ku kibuga cy’indege yaguyeho byamenywe n’abantu batarenze batanu.

ifoto2

                    Perezida Baraka Obama nabashinzwe kumurinda

 Uburyo bw’ubwirinze mu gace  no hafi y’agace gashobora guteza ibibazo uburyo buba buteganyijwe.Air Force One yakorewe kurinda perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika no kutagira icyo iba mu gihe cy’amajye.

 Yubatse mu buryo bw’igisirikare ku buryo irwanya ibishatse kuyirasa kandi yo itarashe. Ifite uburyo bwo kwirwanaho burimo nko gushyirwamo ibituma iguruka cyangwa Benzine iri mu kirere igenda, ifiteTekinoloji ya infra-rouge ituma ikwepa  za misire ndetse n’ibindi bisasu kandi ifite n’ubundi buryo bw’ibanga bwo kurwanya ibisasu bya Nukreya.

Igisirikare cyo mu kirere cya Leta zunze ubumwe z’Amerika  nk’uko twabivuze, nicyo gifite mu nshingano imikorere yose yiyi ndege igomba gukoreshwa. Gifite uburyo bwinshi bw’ubwirinzi gidapfa gutangaza aha riho hose habonetse, muri bumwe bwamenyekanye ni nko kuba iyi ndege iyo iri mu kirere hari uburyo bwo guhisha moteri imwe ku buryo igisasu cya misire kidashobora kuyibona. Umushefu w’Abapilote batwara iyi ndege, aba ari umuhanga cyane kandi niwe uba ufite Air Force One ku mutwe we.ito

Imodoka yo mu bwoko bwa Cadillac nimwe mu modoka perezida akoresha

Ku itariki 11 Nzeri 2001 Air Force One yari inzu y’ubuhungiro kandi ikaba n’umuhigo ku batera bwoba gusa  icyo gihe yagombaga gukura Perezida George W. Bush muri Florida ajya Washingiton DC nyuma y’ibitero byari bimaze kwibasira New York na Washington D.C.

Abashinzwe umutekano wa perezida bagombaga guhita bahungishiriza perezida Bush ahantu hatazwi gusa bari mu nzira bajyenda bakurikiwe n’indege itazwi, umupilote yabonye ubutumwa buvuga ko hari indege itazwi ikurikiye Air Force One.

 Nibyo koko “Ange” niyo yarikurikiyeho kuraswa  nyuma ya World Trade Center na Pantagon bikimara guhanurwa umuntu yahamagaye kuri White House aravuga ati ‘Ange’ niyo ikurikiyeho. Ange kari akabyiniriro bitaga Air Force One gusa aka kazina, kari kazwi n’abantu b’imbere muri White House bonyine.

Byari biteye ubwoba kumva undi muntu utari uwo muri White House avuga iryo zina rya Ange nibwo bahise batekereza ko Air Force One nayo igiye kugabwaho igitero cy’indege kandi uburyo bwose Air Force One ifite ni ubwo kwirinda  gusa, ariko nta buryo na bumwe bwo kurwanya igitero cy’indege igira.

 Hari uburyo bwinsi bw’ubutabazi bwateganyijwe harimo no kurwanya ibitwaro bya Nicrea ariko igitero nk’icyo cy’indege ntabwo cyari gifite ubwirinzi.  Umupilote wari utwaye perezida, nta mahitamo yandi yari afite yahise ahamagaza ubufasha bw’ indege z’intambara kuko nta muntu n’umwe wari uzi ibigiye kuba ndetse n’igitero kigeye kwibasira Air Force One. Izo ndege z’intambara zaraje vuba na bwagu ziherekeza Air Force One ziyigeza ahantu h’ibanga muri Nebraska  ari naho aho bahishe perezida Bush uwo munsi.

Nyuma basanze hari habayeho kwibeshya kuko iki kitari igitero ariko byagaragaje intege nke za Air Force One. Mu bigaragara Air Force One ifite uburyo bwo kwirinda ariko ntifite uburyo bwo kwirwanaho ari nayo mpamvu haba hakenewe abarinzi b’irwanyi, aha hibajijwe niba Air Force One izajya igenda buri gihe iherekejwe n’indege z’intambara.

 Nyuma y’ibyo bitero byo kuwa 11 Nzeri, Perezida Bush yasabye ko Air Force One yavugururwa, ndetse ategeka ko hashyirwamo Televisiyo nini hakanavugururwa n’uburyo bwitumanaho burimo imbere. Aha ninaho hahise hashyirwamo ubundi uburyo bushya Perezida yajya akoresha ageza ijambo ku banyamerika ari mu ndege.Irakomeza

 

GAKWANDI Jame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *