kayizari Gen Kayizari gusubizwa Ferwafa

Umupira w’amguru mu Rwanda De Gaule yarawuzambije none bibaye ngombwa ko Gen Kayizari awugarukamo.

Wabyanga wabyemera Gen Kayizari agomba guhabwa Ferwafa kugirango ruhago nyarwanda ive ibuzimu ijye ibuntu. Nagisibya De Gaule we ibye byararangiye ari mu bihe bikomeye,nonese Mulindahabi we n’umwana ntazi kuvuga uwamukoresheje amakosa ,kandi ikindi Mulindahabi n’umunyamategeko ntashobora gufungwa wenyine.kayizari

      Gen. kayizari niwe ugiye kuyobora FERWAFA

Izi n’impamvu simisiga zigomba gutuma Gen Kayizari ahabwa Ferwafa.Ibihe biranga intwari nibituma yibukwa ,naho ibiranga ikigwari ni ibihora kivumwa kivugwa nabi. Gen Kyizari niyo wamwanga ku bindi ariko kubijyanye na Ferwafa ho wamwemera kuko yanditse amateka none De Gaule arayishe kubera guhuzagurika kwe.de gaule    NZAMWITA De Gaule inzira imwe niyo imutegereje

Gen Kayizari yayoboye Ferwafa mu bihe byari bikomeye intambara ikirangira mu Rwanda imitima y’abanyarwanda ikirushye .Abanyarwanda bamwe bari bafite igihunga cya jenoside yabakorewe ,abandi nabo bafite igihuna kuko babonaga bamwe mu bavandimwe babo cyangwa bene wabo bafatwa bafungwa ,bityo ntibiyumvemo  ko bahobora gukina umupira w’amaguru. Gen Kayizari yahanganye n’ibyo bihe bibi byari byugarije abanyarwanda ,gusa buhoro buhoro yagiye abakundisha umupira w’amaguru. Ibyaranze ingoma ya en Kayizari ni byinshi kandi byiza:Amakipe y’u Rwanda yageraga kure mu marushanwa y’Afurika ni nabwo Ryon sport yatwaye Cecafa APR FC nayo irayitwara .ikipe y’igihugu Amavubi nibwo yagiye mu mikino ya CAN mu gihugu cya Tunisia. Gen Kayizari igihe cye shampiyona yabaga ari umusingi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Nuwakwanga urukwavu yarukundira ko ruzi kwiruka.

Ubuse kuki ikipe y’igihugu Amavubi atarongera gutwara CECAFA?Uu se kuki ntayind’ ikipe yo mu Randa irongera gutwara CECAFA? Byashyushye  rero byanavuye ibukuru ko Gen Kayizari ariwe gisubizo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Bamwe mubo twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko Nzamwita Alias De Gaule we yaba ari mu marembo abazwa ibyaha bitandukanye ,naho Gen Kyizari ahabwa kuyobora Ferwafa.Inshingano  za mbere azitaho ni ukwiga ku bibazo byugarije ruhago nyarwanda.Abasakuza ngo abasirikare bica umupira w’amaguru babikura he?De Gaule se hari igisirikare yakoze yewe nta n’igikada yakoze kuko we yiberaga mu muziki hamwe na mwene Gen Habyarimana.Kuyobora ni ukwirinda guhutaza abo uyobora.De Gaule kwanga Rayon bigukozeho.Gen Kyizari azareke Rayon yikomereze n’umuterankunga wayo anayifashe ive mu bibazo yatejwe na Mudaheranwa  Youssuf Alias Hadj uyikorera ibidakorwa hamwe na Gacinya wagundiriye ubuyobozi bwayo.

www.Ingenzinyayo .com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *