PHOTO 1Uburyo Perezida wa Leta zunze ubumwe zÔÇÖAmerika acungirwa umutekano (Igice cya Gatatu)

Mu gice cya mbere n’icya kabiri, twabagejejeho ubwoko bw’indege perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akoresha iyo agiye mu ngendo za kuri ariyo “Air Force One” .Indege ya amayobera kandi ikoranye ikoranabuhanga rihambaye ku buryo ibikorerwamo bisa nibyo bakorera mu mazu ari ku butaka ndetse tubona n’ibiyigize. Muri iki gice cya gatatu, turabagezaho ubundi buryo perezida akoresha iyo agiye mu ngendo zo mu gihugu imbere  kandi ashaka kugerayo vuba. Komeza

                                                                  PHOTO 1

Air Force One  niyo ndege y’ibanze perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akoresha mu ngendo  zo mu bihugu bya kure ariko iyo habayeho ingendo zihutirwa mu gihugu imbere, cyangwa perezida  akeneye kujya ahantu nko mu cyaro akoresha indege yo mu bwoko bwa Hericpter yitwa “MARINE ONE”

“Marine One” ni Hericopter ya perezida nayo ikozwe mu buryo bw’igisirikare ifite ubwirinzi buhagije bwo kurwanya amasasu asanzwe ndetse n’ibisasu bya Misire. Usibye ubwo bwirinzi yo yanakwirwanaho iramutse itewe kuko ishoboye kurasa.

 Nk’uko bimeze kuri Air Force One abashinzwe ingendo muri iyi ndege Marine One, nabo  baba bafite ibikoresho byangombwa byose nkenerwa.Gutuma perezida agira aho ajya kandi mu buryo bwihuse kurusha imodoka icyi nicyo cyatumye mu bimutwara hiyongeraho iyi Hercopter Marine One.

Iyi MARINE ONE nijya ijyenda yonyine kuko hari izindi Hericopter ibyiri ziba zigomba kuyiherekeza mu rwego rwo kurinda umutekano wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bitandukanye n’abamubanjirije Perezida Baraka Obama we yongereye ingano yiyi Hercopter ajyendamo, ifite umwanya w’bantu cumi na bane ndetse n’ibiro binini kandi bikoze neza hamwe n’icyumba cy’ubwogero.

PHOTO 2

 

                                     MARINE ONE

 

Marine One ifite nayo icyumba cy’itumanaho gituma perezida adahagarika kuvugana na WHITE HOUSE  cyangwa PANTAGON. Iyi Hericopter ifite ubwirinzi nko kuba isizwe Alluminium igabanya umuvuduko wo gushwanyuka mu gihe byaba bibaye, ifite kandi n’uburyo bwo gukomeza kujyenda niyo imwe muri moteri zayo eshatu yagira ikibazo.

Hari itsinda ry’abasirikare baba bashinzwe kwakira Perezida aho agihe hose mu gihe ari muri MARINE ONE  haba harimo umukomando urwanira mu kirere no mu bice by’icyaro aribyo byose abahari kuko hari aho perezida Bill Clinton yagiye ajya mu byaro bikamutangaza kuhasanga umusirikare wihutira guhagarara imbere y’indege no gukora indamukanyo ya gisirikare mu gihe perezida aba yururuka indege.

PHOTO 3PHOTO 4

Ku ngendo zo kubutaka

 

Si Air Force One na Marine One zonyine perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akoresha mu ngendo kuko akenshi anakoresha inzira zo ku butaka. Reka tuvuge ku modoka ajyendamo. Iyo perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ari mu mihanda ya Washington D.C  cyangwa mu mihanda iyo ariyo yose aba ari mu modoka ya LEMUSIUNE ifite amazina nka “LIMO ONE”  “CADILLAC ONE”cyangwa “THE BEAST”.

PHOTO 5

 

 

                                                    LEMO ONE

Iyi modoka iparika muri kave y’icyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe ubutasi (CIA) ihora irinzwe n’abasore bafite intwaro (sharpshooters) baba biteguye no guhangana n’icyari icyo cyose kidasanzwe cyashaka kwegera iyo modoka.

Iyi modoka ikaba yarakozwe n’uruganda ruzwi nka GENER MOTORS ibati ryayo rigizwe na ALUMINIUM, TETANIUM na CELLAMIC ikirahure cyayo kirakomeye ku buryo kitameneka niyo wakirashisha imbunda ya CALIBER 44.Moteri yayo nayo irinzwe mu buryo bukomeye ku buryo itapfa kumenwa nicyayigonga cyose.

JOSEPH FANK yatwaraga perezida Bill Clinton muri Lemosiune yagize ati; “imodoka nshya perezida Obama ajyendamo iri ku isonga mu modoka zigezweho zikoranye ubwirinzi ku buryo na bamwe mu bakorera inzego z’ibanga nti bazi ububasha iki kinyabiziga gifite”.Mu mapine yiyi modoka harimo imipira imeze nk’ibyuma ku buryo kuyirasa isasu bitayibuza gukomeza kugenda.

Iyi modoka kandi ikoreshwa mu nzira zo guhungisha perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuko iyo amanutse mu ndege ahari ho hose agiye guhererekanya ikiganza n’umuntu runaka iyi modoka nayo iba iri hafi aho kandi yiteguye bihagije ku buryo hagize ikibazo kivuka yahita yinjizwamo. Iyi modoka bayijyendana mu ndege .

Ninde wemererwa gutwara LIMO ONE? Cyangwa n’ubuhe bumenyi bwibanga aba afite!

 Umwe mu bayoboye urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva 2003 kugera 2006 nawe yagize icyo avuga ku bashinzwe gutwara perezida  wa Leta zunze ubumwe z’Amerika aho agira ati; “abashinzwe gutwara perezida baba baraturutse mu nzego zibanga baratoranywa bakigishwa bihagije bahabwa amasomo yo ku rwego ruhanitse nko gutwara mu bihe bakurikiwe cyangwa mu gihe ikirere kitameze neza.gutwara iyi modoka sikintu cyoroshye ndetse si buri mushoferi uwari we wese wayitwara kuko ibirahure byayo byonyine ntabwo bibona nk’ibyizindi modoka zianzwe kuko bikoze mu buryo butamerwa n’isasu.”

LEMO ONE cyangwa CADLLAC ONE  nayo ntigenda yonyine ahubwo igendana n’iyindi bisa ku buryo umuntu yayibeshyaho atazi iyo perezida arimo. Umutekano no kumererwa neza bya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’iki banze kurusha ibindi byose.

 

                       Lemo one ntabwo ijyenda yonyine

Imitegurirwe n’ingendo ze no kurindwa n’ibanga rikomeye.Joseph Fank na none hari icyo abivugaho aho yagize ati; “ndatekereza ko Amerika iramutse ifite igitabo cy’amabanga icyatangaza abaturage kurusha ibindi ari imyiteguro n’imicungire mu rugendo rwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika babibona ku matelevisiyo ariko ntibazi ko iriya myitegura imara iminsi itanu bakora hagati y’amasaha cumi n’abiri na cumi inane.”Irakomeza

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *