KASAMBOUmutoza Rubona Emmanuel kwerekeza muri Police FC gusimbura Kassa Mbongo Andre

Umupira w’amaguru mu Rwanda urimo kugenda ushyuha kubera ko hari amwe mu makipe ashaka ibikombe bikomeye bikinirwa  bigahesha izabitsindiye guhagararira igihugu mu marushanwa y’Afurika.

                                                       rubona

                                                                                                         RUBONA kwerekeza muri police FC

 Ikipe ya Police FC yo ngo irajwe ishinga no gushaka uko yagira ingimbi yajya ikuramo abakinnyi bazajya basimbura  abandi mugihe bamwe baba batangiye kunanirwa cyangwa bigaragara ko batakibishoboye. Ubwo rero inkuru zatangiraga kumvikana ko ikipe ya APR FC yongeye kuzana umutoza uvuye hakurya y’amazi magari imwe mu makipe ya hano mu Rwanda yahise itangira gushaka  umutoza Rubona wayitozaga.

Ibi byaje kugerwaho ubwo rero uwo mwarabu yageraga mu Rwanda ndetse akanatangira akazi ko kuyitoza. Ikipe ya Police FC ubu ngo yaba yatangiye gushaka ko umutoza Rubona yaza akayitoza kugirango ayifashe gutegura ikipe yejo hazaza.

KASAMBO                                                                                                       KASSA kwerecyeza muri bugesera FC

Ubwo twumvaga iz’inkuru twegereye bamwe mu bayobozi ba Plice FC tubabaza  ku kibazo kigendanye no gusezerera umutoza Kassa?tuganira nabo ba Afande banze ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo,ariko badutangarije ko ubu bashaka umutoza Rubona Emmanuel kugirango abafashe gushaka abana bafite impano nkabo yashakiye APR FC bityo bagatandukana no kwirirwa bagura abakinnyi babahenze kandi rimwe na rimwe nta n’ubuhanga bafite.Ubu rero Police FC nta junior igira bikaba ngo ari kimwe mubiyihangayikishije mu minsi ir’imbere.

Tabajije abo ba Afande impamvu batafashe umutoza Kayiranga Baptiste kandi byari byavuzwe?Bansubiza bambwiye ko ngo hari ibyo bananiwe kumvikanaho. Ibi rero nibiramuka bikunze umutoza Rubona Emmanuel ngo yatangirana n’igice cya kabili cya shampiyona. Umutoza Kassa yatangiye mu ikipe ya Police FC bivugwa ko atazamara mo kabili,none arangije igice cya mbere cya shampiyona.

Mu kazi habamo amahirwe.Umutoza Kassa nawe ngo arahita yerekeza mu ikipe ya Bugesera FC.Mu isi yose umupira w’amaguru iyo habuze intsinzi urasezererwa.ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *