ngarambe1Itorero ry’ivugabutumwa rya EDNTR riratabaza Ngarambe Francois ngo arirenganure.

 ibihe byujemo umwijima w'urwijiji nibyo byatumye itorero ry'ivugabutumwa rya EDNTR rifata umwanya wo gutekereza gutakambira umunyamabanga mukuru w'umuryango wa FPR Inkotanyi Ngarambe Francois ngo arirenganure.ngarambe1

                            NGARAMBE niwe utezweho igisubizo

Inkuru zicicikana hose zirerekana ko itorero rya EDNTR ryafunzwe kubera ibinyoma by'umutekamutwe witwa Twagirimana Charles,yungirijwe na Rwamunyana Etienne. jea

moyor w'akarere ka Kicukiro yirengagije ukuri agendera ku kinyoma

Itorero rya EDNTR riyobowe na  Bishop Nyilinkindi Ephraim Thomas  kuko ninawe wanditswe ku byangombwa byatanzwe n'urwego rw'igihugu rubifitiye ububasha arirwo RGB.

Ubu rero ntabwo abakirisitu b'itorero rya EDNTR bariyumvisha ukuntu Gitifu w'umurenge wa Gatenga Manevure yafunze urusengero rwabo nta cyangombwa ashingiyeho gifatika ,ahubwo agendeye ku bihuha bya Twagirimana Charles watenzwe kubera amakosa akurikira: Gutanga amasheke atazigamiwe,icyaha gikomeye cyane kigaragara mu gice cy'ubwesikoro.twa1

TWAGIRIMANA arashakishwa kubera gutanga amasheke atazigamiwe

Amwe mu makuru ava ahizewe mu bizrwa ba Leta twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo,tuganira badutangarije ko Twagirimana Charles kugirango amanyanga yo kuvogera itorero rya EDNTR ngo yitwaje iturufu yo gushinja abariyobora ko badakunda FPR. Iy'inimwe mu ntwaro abantu babatekamutwe bitwikira iyo bamaze gukora amakosa menshi ,kugirango babone uko bajijisha inzego z'ubuyobozi ko bakoze akazi.

Ubu twandika inkuru hari amwe mu makuru yavuye i Muhanga yerekana ko Twagirimana Charles yafatiwe mu cyuho cy'ubutekamutwe kugeza naho yiyemerera ko yatanze sheke itazigamiwe.twa2

                 RWAMUNYANA yakamye ikimasa

Birababaje kubona inzego zo mu gihugu zituzuzanya cyangwa ngo amwe mu makuru ava hamwe ahabwe agaciro.  Urugero mu karere ka Muhanga bamaganye Twagirimana Charles kubera amakosa ahanitse akora kugeza naho afatiwe ibihano mu rwego rw'itorero ,ndetse n'ubuyobozi bwaje kubimufungira yandika asaba imbabazi ko atazongera gutanga amasheke atazigamiwe kandi ko atazongera no kuvogera itorero rya EDNTR.Ibimenyetso bigaragara ko Twagirimana Charles ari umutekamutwe ko atari umuvugabutumwa bishingira ku ibaruwa yanditswe tariki 03/03/2016 aho koperative ishinzwe umutekano mu karere ka Muhanga yanditse yishyuza EDNTR amafaranga anagana n'ibihumbi maganinani na makumyabili na bitanu(825000 frw) akomoka ku masezerano y'uburinzi bagiranye kandi itorero ritari ribizi nayo ngo yari kwishyura yarayariye.Aha rero niho akarere ka Kicukiro kakabaye gaheraho kakabona ko Twagirimana gashyigikira ari umutekamutwe.

Igisekeje n'uburyo umuntu yiyandikira ko asaba imbabazi ko yatanze sheke itazigamiwe ,ariko yagera mu karere ka Kicukiro akabicikiriza ngo yavumbuye abadakunda FPR.Muzibuke Gahima Gerard  akiri umushinjacyaha mukuru wa pariki nkuru y'igihugu ukuntu yajyaga ajujubya abanyarwanda  abagerekaho kwanga igihugu ,bikaza kurangira ariwe mwanzi mukuru.Aha rero twe nk'itangazamakuru tubona ariho ubuyobozi bw'itorero rya EDNTR bwakurije butakambira Ngarambe Francois nkukuriye FPR ku rwego rw'igihugu kugirango abarenganure kuko barenganyijwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bashingiye kuri bya bihuha bya Twagirimana charles.sibyo gusa kuko uyu mugabo yaguye imbago aho atangiye kwinjiza n'abandi mu mukino we wo guteka umutwe yifashishije abageze mu zabukuru.nikur'uyu 14/03/2016 aho itorero EDNTR ryagiye kubona ibaruwa ibahamagaza kuza kwisobanura murwego rw'abunzi impamvu batishyuye umubyeyi witwa DAFOROZA SEKAMANA amafaranga y'ubukodi bw'imashini zidoda zakodeshejwe guhera mumwaka wa 2009 kugeza magingo nubu hakaba ntafaranga narimwe ryishyuwe,yose hamwe akaba ari ibihumbi magana inani na mirongo itandatu nabitanu (865000).

igitangaje muri byose ni uko icyo kinyoma cya Twagirimana ntabwenge yakoresheje kuko mu masezezerano afitanye n'uwo DAFOROZA ari hagati ye nawe atari hagati ya DAFOROZA  n'itorero EDNTR mu nyandiko dufitiye kopi igaragaza aho TWAGIRIMANA  yansinye ko akodesheje imashini nyuma akaza gukoresha kashe y'itorero kuko iyo kashe yarangije kuyiba akaba ari kugenda ayifashasha agasinyira abantu bafite inzara ababwira ko imitwe ari guteka nicamo bazagabana.

igikomeye kandi gitangaje ni uko ubona ko Twagirimana  ko afite izindi mbaraga umuntu uwari we wese atamenya aho azikura kuko abahanga mu gusesengura bavugako yaba yararangije no kwinjirira bamwe muhagarariye FPR mu karere ka Kicukiro bikaba byaragaragaye ubwo twageraga i muhanga ahagombaga kubera urubanza tugasanga abunzi  batakiharangwa,ubwo ikinyamakuru ingenzinyayo yifuzaga kumenya impamvu abunzi batabonetse kandi aribo bahamagaje itorero uwuhagarariye komite yabunzi ariwe MUKANSANGA Russie ati:ntamuntu utagira impamvu cyeretse uwutararemwe n'imana umwe arwaje umwana we mubitaro undi n'umwarimu ari gutegura ibizamini by'abana abandi bagiye  gukorera hanze, ibyo kandi yabisubije itangaza makuru mugihe hari andi makuru avugako ururwego rwashatse guca urubanza uwuhagarariye itorero adahari kugira ngo bazitwazeko yasusuguye inteko nyuma imyanzuro yabo ihite iba itegeko nkuko babyemererwa n'amategeko.

nyamara umusaza NYILINKINDI THOMAS ephraim nawe basanze atoroshye kuko yavumbuye ingingo imurengera yerekana ko urwego rw'abunzi rudafite ububasha bwo kuburanisha   inzego bwite za leta cyangwa ibigo byayo cyangwa za organization zifite ubuzima gatozi.ibyo rero bikaba bisobanura ko TWAGIRIMANA yashakira umugati ahandi akihanganisha nabo bari bafatanyije gushaka konka umutungo wa EDNTR.

FPR nka moteri y'igihugu igomba gukurikirana udutsiko tuyobowe na Twagirimana ugenda abeshya ko azi abayanga. niba hatezweho  Twagirimana ijambo ryakubaka igihugu biragoye.umuyobozi wa karere ka Kicukiro yitegereje neza akareba ibirego biregwa Twagirimana Charles yahita afungura urusengero rw'itorero rya EDNTR yafunze agendeye ku bihuha. BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *