de gauleRwanda:Shampiyona 2015-2016 ihagaze ite?

Udushya twaranze shampiyona y’umupira w’amaguru nitwinshi,gusa Ferwafa yo igeze ku isengesho rikomeye kuko nyobozi yayo ubutabera burayibaza amakosa atandukanye.de gaule

                            De Gaule perezida wa ferwafa

Duhere mu ntangiriro za shampiyona Ferwafa yatunguranije ijambo ko  habonetse umuterankunga ukomeye .Aha rero umuyobozi wa Ferwafa De Gaule yumvikanishaga ko amakipe ashize ikibazo cy’amikoro.Inama yarabaye maze De Gaule n’itsinda rye ribwira abayobora amkipe ko AZAM ariyo yemerewe kwerekana umupira w’amaguru wose uzajya ubera mu Rwanda. murindahabi

Murindahabi arabarizwa mu gihome

Ubuyobozi bwa Ferwafa buti:umunyamakuru wese uzajya uza ku kibuga agomba kujya yishyura umupira .Kwishyuza umunyamakuru byo byakuweho,ariko umuterankunga n’ inkunga ye ngo na n’ubu ntabwo iragera ku makipe. Ikipe ya Rayon sport yaje kwibonera umuterankunga maze De Gaule yanga ko imikino yateguwe ikinwa biza kurangira bamuvanye ku izima irushanwa rirakinwa. Rayon-sport-FC-yabanje-

Rayon sport nubwo bayimye umushahara niyo yambere bya gateganyo

Abasifuzi baje kwandikira Ferwafa ko nibatabona imishahara yabo ko batazongera gusifura.Iki kibazo cyaje gukemuka kuko baje guhembwa. Amakipe nayo yugarijwe n’ibibazo kuko yananiwe guhemba. Ikipe y’igihugu amavubi yakubitiwe ahareba i Nzega mu mikino ya CHAN.Umutoza Kayiranga Baptiste yahawe gutoza amavubi atarengeje imyaka makumyabili.Umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi arafunzwe azira iyubakwa rya Hotel ya Ferwafa.MUKU

Mukura V S mukeba wayo yayikuye ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon sport  yazanye umutoza bananirwa kumuhemba barashwana avuga akari murori yisubirira iwabo.Rayon sport  yongeye kuzana undi rugigana nawe ibura ayo kumuhemba arigendera. Abafana ba Rayon sport batangiye kwanga kwinjira mu kibuga bagahitamo guteranya amafaranga yo guhemba abakinnyi. Ikipe ya APR FC yazanye umutoza mushya witwa Rubona Emmanuel nyuma nawe bamwereka  icyizere gike bamuzaniraho umwarabu nawe bivugwa ko atamurusha,ubu yasezerewe mu marushanwa ya Afurika.KASAMBO

Umutoza Kassa we mu nzira zisohoka muri police FC

Ikipe ya Police fc umutoza wayo Kassa Mongo Andre ubu ari mu mazi abira kuko yatangiye afite gahunda yo kudatsindwa umukino n’umwe no kuzageza Police fc kure mu marushanwa ya Afurika none bamukubitiye aho atireba. Umusifuzi Kagabo Issa yarasezeye. Ikipe ya Kiyovu sport yazanye umutoza irongera iramwirukana nayo ubu umushahara n’ikibazo.Ikipe ya Mukura VS yicaye ku ntebe yo kuyobora shampiyona umunota umwe. TUYI

Rutahizamu Tuyisenge ashobora kugaruka mu Rwanda akajya muri APR FC

Umukinnyi Jaqwes Tuyisenge wakiniraga Police fc yagurishijwe mu gihugu cya Kenya. Ikipe ya Etencelles yabonye umutoza mushya. Nyuma y’ibi byose biravugwa ko hari bamwe mu batoza bagiye kwerekwa imiryango isohoka mu makipe batoza.Abo ni :Bizimungu-Alb302

Umutoza Bizimungu gusohoka muri Bugesera FC

Kassa utoza Police fc impamvu ngo ni uko ibyo yijeje ubuyobozi bw’ikipe nta nakimwe  babonye ,kandi ariwe mutoza waguze abakinnyi  yifuje akanatangira imyitozo mbere kugeza naho ikipe ye ariyo ihembwa neza mu Rwanda.

????????????????????????????????????

Umutoza Seninga arasabwa ko Etencelles itajya mu cyiciro cya kabiri

Umutoza wa Bugesera fc Bizimungu  nawe arerekwa umuryango mbere yuko igice cya kabili gitangira. Ikipe ya Muhanga fc yo igiye guhabwa umutoza Abbud Mbarushimana uwayitozaga amwungirize. Ferwafa  biravugwa ko yugarijwe n’ibibazo by’ingutu. Ingenzinyayo com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *