twa1Twagirimana Charles ashenye itorero EDNTR inzego zirebera

Yanditswe kuya 26-03-2016 saa 16:55'  na Claude Kimenyi

 

Mu Rwanda ukuri n’ikinyoma bikomee kurwanira mu banyarwanda kugeza naho buri wese yibaza ejo hazaza.Umukuru w’igihigu niwe ubazwa ibibazo akanaba ariwe ubikemura,kuko abandi bayobozi bananirwa kubikemura. Abakurikiranira hafi uko bamwe mu bayobozi bitwara cyangwa bakora  bemeza ko ibibazo biba inganzamarumbu kuko habamo gukingira ikibaba abanyamakosa.twa1

                           Twagirimana Charles yakamye ikimasa

Inkuru twandika irerekana ukuntu Twagirimana Charles yakingiwe ikibaba agateza akaduruvuyo mu itorero rya EDNTR kugeza naho zimwe mu nzego zimenyeshwa amarorerwa ye zikanga zikamureka.Ubu rero abakirisitu bir’itorero bakomeje kwibaza niba bazajya kwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika akabariwe uzabarenganura. Twagirimana yitwikiriye umwambaro  w’ikinyoma nk’uko yajyaga yitwikira uwo gucika ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agashinja ibinyoma.barihuta

                            Barihuta ushinzwe amadini muri RGB

Ubu rero biravugwa ko Twagirimana yatangiye kujya ajya gusura Mariyabwana muri gereza ya Gitarama kuko yamenyeko agiye kurangiza ibihano.Twagirimana akomeje kuvugwaho amakosa atandukanye akorera abantu batandukanye ariko ntabibazwe ,ninaho akura imbaraga ,maze itorero rya EDNTR ararivuyanga karahava kugeza ahagaritswe. Urwego rwa Leta rushinzwe amadini arirwo RGB rwemeje ko Bishop Nyilinkindi Thomas Ephraim ariwe muvugizi w’itorero EDNTR mu mategeko. Ikibabaje ni uko Twagirimana yaje gukora amarorerwa mu kwezi kwa kabili arihamwe n’itsinda ryagiye ryirukanwa mu madini atandukanye nk’uko nawe yirukanywe bagahimba imyanzuro none ikaza no gutuma Gitifu w’umurenge wa Gatenga Manevure Emmanuel afunga urusengero.

Amwe mu makuru akomeje kuzunguruka yemeza ko Twagirimana agenda avuga ko uyobora itorero ku rwego rw’igihugu azamwirukanisha ngo ni igipinga kitemera system.Ibi rero nibigenderwaho hashobora kuzagaragara inzirakarengane bitewe n’umutekamutwe kabuhariwe utanga amasheke atazigamiwe kugeza naho agwatiriza itorero n’inzego zitandukanye cyangwa n’abantu bikorera ,ibyo byose n’imanza ziregwa EDNTR kugeza no mu nkiko.

Abashinzwe kurenganura abarenana nibarenganure itorero EDNTR kuko rirugarijwe cyane kubera Twagirimana ukomeje kuridurumbanya. Twagirimana ataramburwa inshingano yayoboraga uturere Kamonyi ,Muhanga ,Ruhango na Ngororero,nyuma yaje kwamburwa inshingano n’akanama nkemurampaka  kubera kutubahriza inshingano zo kuyobora ijambo ry’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *