mukank Isi ntisakaye koko!!! Dr Rose Mukankomeje gusebya Leta ?

Ubuzima bw’isi buragoye kugirango hazagaragare inshuti ya politiki cyangwa umwanzi wayo. Ubu rero biravugwa ko umuyobozi wa REMA Dr Mukankomeje Rose ubu yatangiye gushinjwa ibyaha bitandukanye mu gihe yafatwaga hari humvikanye ko akekwaho gukingira ikibaba abayobozi bo mu karere ka Rutsiro. Ubu Dr Mukankomeje  arakekwaho ibyaha bitatu harimo icyo gusebya inzego za Leta. mukank

Dr Mukankomeje mu butabera

Icyaha gikomeye gishobora kuba igisasu k’ubuzima bwe.ubushinjacyaha bw’ubw’u Rwanda bwatangaje  ko bwamaze gukoresha ibazwa Dr Mukankomeje Rose uyobora ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije ndetse ko muri iki cyumweru idosiye ye ishyikirizwa inkiko.Umuvugizi w’ubushinjacyaha  bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yatangaje ko idosiye ya Dr Mukankomeje yashyikirijwe ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuwa 24 Werurwe 2016. Ifatwa rya Mukankomeje ryatunguye benshi kuko bumvaga yarabaye umutoni w’ingoma,gusa birangiye abaye umwanzi wayo.

Kuwa mbere tariki ya 28 Werurwe ngo nibwo yabajijwe n’ubushinjacyaha anamenyeshwa uburenganzira bwe hamwe n’ibyaha akurikiranyweho.

 Nkusi yagize ati; “Yamaze kumenyeshwa uburenganzira bwe tmukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo kumena ibanga ry’akazi, kuzimangatanya ibimenyetso no gusebya inzego za Leta.” Aha rero niho ruzingiye kuri bamwe mu b’anayapolitiki batatiye Leta.

 Umuvugizi w’ubushinjacyaha yakomeje avuga ko bitarenze kuwa kuwa kane w’iki cyumweru, idosiye ya Dr Mukankomeje izaba yashyikirijwe inkiko. Nyuma hatangire ibijyanye no kuburana  ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Iyo umuntu afite umwanya  w’ubuyobozi akaza kutumvikana nabamuhaye birangira aguye mucyaha.Umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa yatangaje ko  ibyaha Mukankomeje akurikiranweho bifitanye isano n’iby’abahoze ari  abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.Uwari umunyamaanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu mujyi wa Kigali mu  kwezi k’ugushyingo 2015. Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufsha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti y’umugore we kugirango azabe ariho ayanyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.Byukusenga Gaspard wayoboraga Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba urwego rw’umuvunyi. Isura y’ibyaha bya Dr Mkankomeje yahindutse.Isi ntisakaye Mukankomeje ni umwe mu badepite batutse Sebarenzi Kabuye Joseph igihe yayoboraga inteko ishingamategeko,kugeza naho yavuze ko atatunganyije ubwiherero bwo mu nteko.

Ibihe byose bigira uko ubibamo ,gusa umuntu azi iyo amaze ntabwo azi iyo ashigaje. Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *