Bahati-InnocentAbasirwa yavumbuye uburyo bwo kurwanya virusi itera sida mu Rwanda

Ni kuruyu wa kane tariki ya 31/werurwe/2016  aho  abanyamakuru biyemeje ku rwanya SIDA mu Rwanda(ABASIRWA) berekeje ibikorwa byabo mu karere ka GASABO  mu kigo  kishuri cya APAER aho bari babucyereye muntego yabo bise IBIGANIRO MU RUBYIRUKOKO BIGAMIJE KURWANYA SIDA ,nuruhare rw’abanyamakuru mugushishikariza urubyiruko kwirinda ubwandu bushya  bwa gakoko   gatera SIDA cyane cyane mu byiruko rw’u Rwanda.ABASIRWA

Bakigera aho igikorwa cyagombaga kubera bakiranywe ubwuzu bwinshi nabo banyeshuri dore ko hari hateraniye ibigo bine byose byari byatumiwe muri icyo gikorwa cyaje kugaragaza umusaruro uri hejuru y’uwar’uteganyijwe.

Muri iki kigo cya APAER ahabereye ibyo biganiro hakaba hari hahuriye ibigo nka APAER,STAR SECONDARY SCHOOL , APPRED NDERA,na COLLEGE DOCTRINE VITAE.

 

Nyuma yibiganiro byishimiwe nabana bari babyitabiriye twagerageje kuganira nabo kucyo baba bakuye mo nk’isomo rishya. uyu witwa BAMUREKE DADFINA wiga kukigo STAR secondary school ati ibi biganiro nibyiza cyane kandi bije bicyenewe kuko nibura twe nk’urubyiruko tubona umwanya wo kuganira aho usanga turi mukigero kimwe bigatuma umuntu avuga uko yumva ibintu yisanzuye ntasoni cyangwa ubwoba,kandi bigatanga ubundi bumenyi kuri iki cyago cya SIDA  mu ijambo rye ati nkubu nkanjye numvaga kwipimisha  bireba gusa abantu bitegura kurushinga nkumva ko njye bitandeba ariko nyuma yibi biganiro bitambutse hano nsobanukiwe ko kwipimisha ari ikintu kingenzi mubuzima .

Kumenya uko uhagaze bikaba  biguha uko ugomba kwitwara mu buzima bwa buri munsi.

 

Naho uyu wo mukigo cya COLLLEGE DOCTINE VITEA utarashimye ko izina rye ryakoreshwa mu kinyamakuru ,ubwo yabazwaga niba yarigeze kwipimisha yasubije ko yipimishije nyuma yo kumva amakuru agiye atandukanye ku cyorezo cya SIDA ni uko igenda yica abantu mu buryo butazwi iyo bayitiranjie ni izindi ndwara ibyo bikaba byaratumye yerekeza iyo kwa muganga kugira ngo amenye uko ahagaze.abajijwe kucyo abona cya korwa kugira ngo SIDA ibe amateka mu Rwanda ,yasubije itangazamakuru ati ni byiza ko reta y’u Rwanda yakwita kubamaze kwandura ikabatumiriza ho imiti ibabafasha kugabanya ubukana.ariko na none igashyira imbaraga nyinshi cyane mu gutanga ibiganiro no gusobanurira abantu ububi bwayo cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rwugarijwe cyane ibyo bikaba bizatuma umubare wa bandura virusi itera sida ugabanyuka.doctrine vitea

                   Mureke dushakire  hamwe igisubizo cyaka gakoko kigize igisasu cya kirimbuzi ku bantu

Ikindi hari nka makuru mashya abanyarwanda benshi batazi , ubwandu bwa SIDA bushya ntabwo buzwi tubyumva kutyo iyo tugize amahirwe yo kubona nkamwe mukabituganirizaho, ariko twe nkurubyiruko ruri mumashuri tukibaza nkabagenzi bacu batagize amahirwe yo kwiga nayo kubaho bayabure? Birakwiye ko leta yongera imbaraga mu guhugura urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.

Twaje kwegera umwe mubafatanya bikorwa akaba ahagarariye umuryango witwa FESY ukorana n’urubyiruko bwana RWABWERA James kellon  tumubaza impamvu bahisemo kwinjiza itangazamakuru muri iki gikorwa mu ijamborye ati abanyamakuru n’abantu bakunzwe cyane n’urubyiruko bikaba byoroshye ko rwakumva icyo abanyamakuru bavuga ,ibyo bikaba ari nibisanzwe aho iyo umuntu ari kuganira ni inshutiye avuga yisanzuye ibyo bikaba bitanga umusaruro mwinshi cyane kuko mu bintu byambere wirinda ni cyo inshuti yawe ikubwiye  ikuburira ko ari kibi kubuzima bwawe.fesy

                                      uyu muryango nawo wiyemeje gufasha urubyiruko kwirinda SIDA.

Tukaba twizeye ko iyo urubyiruko rwumvise umunyamakuru runaka avu ukuntu SIDA arimbi ari gukora ikiganiro kimikino umwana abyuma vuba kurusha uko mwarimu yabimubwira amaze gutsindwa isomo .

Naho nyakubahwa BAHATI Innocet uhagarariye ABASIRWA  ubwo yaganiraga nitangazamakuru yabajijwe impamvu bahisemo kuza gukorera  iki gikorwa mu rubyiruko ntibajye mu basaza n’abacyecuru mu ijambo rye.Bahati-Innocent

oya ntitwabyemera ko SIDA ikomeza kudutwara barumuna bacu twiyemeje guhaguruka tukayirwanya.

ati twe nka bafatanyabikorwa ba RBC dukurikije amakuru duhabwa nicyo kigo  uburyo ubwandu bwa gakoko gatea sida iba ihagaze bitwereka igice runaka twakwerecyezamo imbaraga zacu.abajijwe niba abona hari umusaruro ibi biganiro bitanga ,asubiza ko akurikije ibyo urubyiruko ruba rwagiye ruvuga haba mu bitecyerezo cyangwa  mu bubazo baba bagiye babaza bigaragaza ko haboneka umusaruro ushimishije , ati niba umwana avuye hano amenyeko icyorerezo cya SIDA nawe kimureba ko kitareba gusa abashakanye cyangwa abitegura kurushinga murumva atari inyungu ikomeye, niba amenyeko hari ubundi bwandu bushya bwa virusi itera SIDA iyo si inyungu ikomeye.  akarusho kumenya uburyo yakwirinda iyo virusi itaramugeraho.ABASIRWA ABASIRWA COMITTE

           mureke turebe imbere igikwiye gukorwa mu Rwanda ubuzima buzira SIDA  nibwo bucyenewe

Asoza yabwiye itangazamakuru ko batazagarukira gusa mu rubyiruko rwo mu mashuri ko ahubwo bazamanuka bakajya kureba na bataragize amahirwe yo kwiga. Umuyobozi wa ABASIRWA bwana BAHATI Innocent nawe akaba abona umuti urambye ari guhaguruka hagasobanurirwa abanyarwanda n’abaturarwanda ububi n’ubugome bwa gakoko gatea SIDA hatazaba ho kwirara abantu bakaba bakwitiranya imiti igabanya ubwandu nkiyikiza SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *