Maurice-Toroitich-KCB-managing-director (1)KCB BANK Yatashye ku mugaragaro u mushinga bateye inkunga ingana na miriyoni 12000000frw wo korora inkoko ,mugufasha abasinzwe iheruheru na Genocide mu Karere ka KAMONYI

Mugihe  abanyarwanda bakiri mu gihe cyo kwibuka kunshuro ya 22 GENOCIDE yakorewe abatutsi,hirya hino ibyo bikorwa bikaba bikomeje gukorwa aho ubu usanga ibikorwa biri gukorwa n’ibigo bya leta byibuka abahoze ari abakozi babyo bazize GENOCIDE ndetse n’ibigo byigenga na za bank zasanze zitagomba guceceka.abakozi kcba

Abakozi ba KCB BANK bashyira indabo ku Rwibutso rwa KAMONYI 

Ni muri urwo rwego BANK ya KCB yerecyeje kuri uyu wa gatanu mu ntara ya amagepfo mu karere ka KAMONYI mu mu murenge wa GACURABWENGE mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi baguye muri ako karere ka KAMONYI.gitifu_wa_gacurabwenge

umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa GACURABWENGE twe tuzahora tubibuka iteka ryose

Mu ijambo umunyamabanga nshingwabikorwa yageje kubakozi ba KCB BANK yavuzeko GENOCIDE n’ubwo mu  Rwanda hose yiswe Genocide ariko ko iyabaye  mu karere ka KAMONYI bo babuze uko bayivuga kuko yakoranywe ubundi bugome bukabije ariko bakabura uko bayita bakemera izina mpuzamahanga.

Ati: aha duhagaze hashyinguwe abatutsi barenga 47342 bishwe bunyamaswa hakoreshejwe ibikoresho gakondo imipanga n’ibindi.bishwe baturutse impande zigiye zitandukanye z’igihugu hakaba hari mo abaturukaga  I KIGALI,NYAMATA abandi BYUMBA bagenda babatsinda mu nzira abanshi babatsinda I Musambira na Runda.

Mu ijambo ry’uhagarariye BANK ya KCB ati biragoye kwifata,kwihanga mu gihe turimo kwibuka ,biragoye kuganira n’umuntu wa baye muri ubu  buzima ni ukuri bizatwara igihe kirekire ariko ni urugamba tugomba kurwana gukomeza kwita kubavandimwe bacu basigaye.Toroitich MAURICEMaurice-Toroitich-KCB-managing-director (1)

 uwuhagarariye KCB BANK Toroitich MAURICE ati: inyungu yacu tuzajya tuyisaranganya namwe

Nubwo ibyabaye ntacyo twabikoraho birashoboka cyane ko twabirinda abana bacu ntihazagire uwongera kwemera inyigisho byi nkizo bakuru babo bumviye.

Ikindi kandi abavandimwe bacu bagize amahirwe yo kurokoka nibahumure kuko twe KCB BANK nubwo akazi kacu ari ubucuruzi ariko tubibutse ko ubucuruzi tubukora hari abantu bazima.

Niyo mpamvu tuzakomeza kubaba hafi mu byo dukara mu nyungu tuzajya tubona tuzajya tubazirikana.

Tubibutse ko KCB BANK  yateye inkunga ingana na miriyoni cumi n’ebyiri. 12 000 000 frw  mu mushinga wo korora inko ubu hakaba hari inko igihumbi zatangiye kororwa.yongera gutanga na yasaga ibihumbi 500000frw byo gufata neza u Rwibutso rwa KAMONYI. inzu kcb                                             iyo ni imwe mu inzu KCB BANK igiye gusana

Nyuma yo kuganira n’abagize amahirwe yo  kurokoka  GENOCIDE yakorewe abatutsi bagasanga hari amazu bubakiwe ariko akaba ari kugenda asenyuka  BANK ya KCB  yiyemeje gusana inzu ebyiri zari zimeze nabi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *