iya mbereItorero ADEPR ryahagaze mu cyuho risaba imbabazi za bamwe mu bayobozi baryo bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Kwibuka bitanga icyizere cyo kurama no kuramuka.

Ku nshuro ya mbere Itorero rya  pantecote mu Rwanda ADEPR mu rwego rw’igihugu ryasabye imbabazi abanyarwanda babuze ababo mu izina ry’abari abayozi baryo bateshutse ku nshingano za gishumba bagakora amarorerwa .Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’umuvugizi w’iryo toreroiya mbere

Meya w'akarere ka Ruhango Mbabazi arikumwe n'umuyobozi w'umutwe w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Mukabarisa Donathile hamwe na Dr senateri Ntakuriryayo na Minisitiri w'umuco na sport Uwacu Julienne batambagizwa ahiciwe abatutsi 1994

IMG_2655bamwe mu baturage ba Kinazi bari bitabiriye umuhango wo gushyingura abatutsi bishwe 1994

IMG_2653Aba ni bamwe mubari mu gikorwa cyo gushyingura

Rev. Pastor Sibomana Jean mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka abari abakiristu baryo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,hamwe n’abandi batutsi bo mu Karere ka Ruhango, mu cyahoze ari Komine Ntongwe  hazwi nko mu mayaga ubu hakaba ari mu Murerenge wa Kinazi.IMG_2650

Bumvaga ubuhamya bw'inzira y'umusaraba abatutsi banyuzemo 1994

IMG_2648

Abarokotse ba Kinazi banze guheranwa n'agahinda

IMG_2648

Aya ni amwe mu masanduku arimo imibiri yari igiye gushyingurwa

IMG_2682Umuhango wari ukomereje ku rwibutso

IMG_2683

Umuvugizi yagize ati “kuvuga ko amadini yagize uruhare rw’isenyuka ry’umuryango nyarwanda si igisebo”aha niho yashingiye agaya abari abapasitori baryo bateshutse ku nshingano zabo za gishumba bakivanga mu bwicanyi, yagize ati:nk’itorero dusabye imbabazi,IMG_2748

Rev.Thom asoma ijambo ry'imana

Rev Sibomana yatanze urugero rw’umwe mu ba pasitori baryo witwaga Utazirubanda Leonce abadiyakoni bahungiyeho bazanye n’amaturo agaha agaciro ayo maturo nyuma aca ruhinga azana abicanyi bica abo bakirisitu, arokora amaturo ,ariko uwo mu pasiteri 1998 yaje guhunga igihugu.

IMG_2744

Abayobozi bakuru b'igihugu bamaganye jenoside n'ingengabitecyerezo yayo

Abashyinguwe uwo munsi  mu rwibutso rwa Kinazi bageraga kuri 468 bakaba barakuwe mu byobo bibiri kimwe cyari imbere ya Paroisse ya Rubona (ADEPR) aho basanganywe barabishe bafite ibikoresho bikoreshwa n’abarokore aribyo amapendo,ingoma na za Bibiliya.

 

Yashoje yifuza ko bafatanije na Leta bazubaka urukuta ruriho amazina y’abanyantongwe bose bishwe asabira gukomera ababuze ababo ku Mana kurusha abaje kubakomeza, ati bishe abantu bafite ishusho y’Imana babica uruboza batabwa ahantu hagayitse asoreza ku ijambo ryo muri Bibiliya mu gitabo (cyAmaganya ya Yeremiya 5: 1,5)hagira hati;”Uwiteka, ibuka ibyaduteye, Itegereze kandi urebe gukorwa n'isoni kwacu.

5Abatwirukana batuguye ku majosi, Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.IMG_2676Aba ni bamwe mubarokokeye muri Kinazi

 

Muri uwo muhango wari witabiriye n’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu  bayobowe na Perezidante w’inteko nshinga mategeko umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatira ari nawe  wari umushyitsi mukuru, Minisitiri w’umuco na siporo Madame Uwacu Julienne,

abanyamabanga ba Leta, abasenateri n’abadepite abayobozi b’itorero pantekote mu Rwanda’(ADEPR) mu rwego rw’igihugu, intara n’uturere kandi uwo muhango wari witabiriwe  n’abayobozi b’inzego z’umutekano n’abaturage bari batuye muri ako karere ubu baba i Kigali n’abaturage bakibuka iwabo n’ubwo abicanyi bahabamenesheje.Mu ijambo rye rifungura Mayor w’Akarere ka Ruhango Bwana  Mbabazi Francois Xavier yashimiye abashyitsi bose abaha ikaze nyuma atanga n’icyifuzo aho yasabye ko urwo rwibutso rw’Akarere kwitabwaho kuko mu bigaragara ntabwo ruri ku rwego rw’Akarere, ikindi yifuje ko n’impunzi z’Abarundi bari aho mu Mayaga  bagize uruhare mu bwicanyi bamwe bazwi amazina yabo Leta yazabafasha bagakurikiranwa

.Mu buhamya bwatanzwe na Madame Ugiriwabo Deynise yise inzira y’umusara yabutangiriye kuva jenoside itangiye kugeza atabawe n’ingabo zari za FPR- INKOTANYI  mu gihe cy’amezi atatu y’amakuba kwifuza urupfu akarubura bwababaje benshi ku buryo uwabwumvaga wese yagaragazaga umubabaro wabo bicanyi bari bafite dore ko ubuhamya bwe bwenda gusa n’ubwabandi mu Rwanda kuko abicanyi bari bamwe n’Imana yabatabaye yarimwe.Mu gusoza uwo muhango, umushyitsi mukuru ariwe perezidante w’intekonshinga mategeko umutwe w’abadepite Mukabarisa Donatira nk’umunyarwanda intambara yabaye ari mugihugu, n’ikiniga cyinshi kubera ubuhamya n’umuvugo wari watanzwe yagize ati

; “biragoye kubona icyo umuntu avuga nyuma y’ubuhamya bwa Deynise bwiswe inzira y’umusaraba ati ariko nti cyabura Yashimiye abateguye icyo gikorwa haba Akarere ka Ruhango ni itorero ADEPR  nyuma agaruka yibutsa abantu ko kwibuka bituma abantu bibuka amateka mabi y’ubuyobozi bwahise kandi abantu bikabafasha kubaka ubuyobozi bwiza, ati iyi jenoside yabaye mu Rwanda niyo yateguranywe ubukana bwinshi ku isi ihitana abantu benshi mu gihe gito.Yashoje ashimira ingabo zahagaritse jenoside nk’uko bose bazishimiraga kandi anabizeza ko ikibazo cy’Abarundi bagize ubwicanyi kizakurikiranywa.IMG_2794

Kinazi banze guheranwa na gahinda

Amayaga ya Ntongwe aho za Gisari na Kibanda hari hazwi ko kari akagali k’abatutsi.Ubu ni  amatongo. Impfubyi n;abapfakazi nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bariho bate?abarokotse ba Ntongwe kimwe n’ahandi mu Rwanda bahuriye ku bibazo bimwe bigizwe no kutamenya aho ababo biciwe ngo babashyingure mu cyubahiro,kongeraho ko batishyurwa imitungo yabo,kongeraho ko ababiciye bamwe bidegembya.

Gakwandi James.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *